Ikigo cy'ubwanditsi LA PAGAIE kiratangaza isohoka ry'Igitabo « UBWENGE BURARAHURWA », cyanditswe na Faustin Kabanza.
Umwanditsi Faustin Kabanza ni muntu ki?
Faustin KABANZA yavukiye muri Giti akaba atuye i Paris. Yanditse inyandiko zitandukanye, cyane cyane mu rurimi rw’igifaransa. Inyinshi muri izo nyandiko ni izishishikariza abantu umuco w’amahoro n’ubwubahane. Ntabwo rero yibagiwe ururimi rwacu, ariyo mpamvu yabandikiye kano gatabo.
Igitabo « UBWENGE BURARAHURWA » cyanditse mu kinyarwanda. Kibaye icya mbere kiduhuza n’imico y’ahandi, ndetse kikadufungurira imiryango ku mitekerereze inyuranye isi yacu yubakiyeho. Ni igitabo gitoya kigizwe n'amapaji 76, cyoroshye gusoma kandi kidahenze : amayero atanu (5€). Akarusho ni uko dusoma tukanaseka !
Urugero, mw'ikubitirizo, uzahasanga umugani usekeje ugira uti "Umunsi amabyi azahinduka zahabu, abakire bazarwanira innyo z’abakene" (amagambo ya Henry Miller).
************
Abanyarwanda bagize bati "umutwe umwe wifasha gusara". Abatanzaniya na bo bati "umugabo umwe ntaterura ubwato ngo abugeze ku ruzi". Aka gatabo karaduhugura kifashishije imico itandukanye ndetse n’imitekerereze (filozofi) y’intiti kabuhariwe, iza vuba cyangwa iza kera cyane. Erega ubwo bwenge ni bwo isi yacu yubakiyeho ! Ikindi kandi rero, kano gatabo karadufasha kuruhuka no guseka !
Niba wifuza kugura aka gatabo
Andikira Bwana Faustin Kabanza kuri email kabanzf@yahoo.fr cyangwa ubicishe kuri editionslapagaie@yahoo.fr
Ushobora no guhamagara kuri nomero +33 (0)7 58 76 69 23
Ushatse kwishyura utagombye kubanza kwandika cyangwa guhamagara, ushobora kwishyura amayero 7€ ni ukuvuga 5€ wongereye ho 2€ yo kucyohereza, uciye kuri Compte ya banki nomero 1204701865 Z (Banque postale) ugahita ubimumenyesha kugira ngo akugezaho aka gatabo.
Murakoze.