#StopApartheidInRwanda : Kagame ngo abana b'abahutu barimo n'abavutse nyuma ya 1994 bagomba gusaba imbabazi.
Dr Innocent Biruka
Nimuhorane Imana !
Kuli 30/06/2013 mu cyiswe Youth Connect Dialogue cyahuje imbaga ngari y'urubyiruko, Kagame mu buryo buziguye yavuze ko abana b'abahutu bagomba gusaba imbabazi kubera jenoside yakozwe n'ababyeyi babo mu izina ryabo. (https://www.youtube.com/watch?v=pI2GhnIHbKs uhereye ku umunota wa 50, iri jambo kandi yarisubiyemo muli Rwanda day Amsterdam 03/10/2015.) Muli aya magambo Kagame yahemukiye igihugu : yemeje ko hari abana b'u Rwanda bafite icyasha kuko bavukanye icyaha kubera amateka y'ababyeyi babo n'abasekuru. Ni ukuvuga ko yashinze ihame ry'icyaha cy'inkomoko. Mu myumvire ye, abanyarwanda barimo impande ebyiri : uruhande rw'ababi bazasaba imbabazi ingoma ibihumbi n'uruhande rw'abeza bazasabwa imbabazi ingoma ibihumbi. Iri jambo rya Perezida Kagame ririmo umuzi w'amakuba akomeye, ahubwo atavuyeho vuba n'akataraza kari inyuma.
Dr Biruka, 06/06/2019
Reba kandi wumve guhera ku munota wa 50. #StopApartheidInRwanda