Ihuriro ry’Inyabutatu: Ijambo ryo kwibuka jenoside inshuro ya 25.
Ihuriro ry'Inyabutatu: Ijambo ryo kwibuka jenoside inshuro ya 25.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z'u Rwanda, Muri iyi minsi mu Rwanda no mu muhanga abantu baribuka jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda imbere muri 1994. Iyo jenoside ntabwo yari impanuka
http://www.therwandan.com/ki/ihuriro-ryinyabutatu-ijambo-ryo-kwibuka-jenoside-inshuro-ya-25/
Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Nshuti z’u Rwanda,
Muri iyi minsi mu Rwanda no mu muhanga abantu baribuka jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda imbere muri 1994. Iyo jenoside ntabwo yari impanuka, yari yarateguwe neza, itangirwa na Paul Kagame ahanura indege ya Perezida Yuvenali Habyarimana, kandi Paul Kagame ni we wamaganiye kure ingabo z’amahanga zifuzaga gutabara abicwaga nk’ibimonyo, afatanya n’interahamwe kworeka imbaga, none amaze imyaka n’imyaniko acuruza jenoside mu nyungu ze bwite. Uyu mwaka, azongera gukora mu jisho abanyarwanda no kubashinyagurira abigambaho ko yakoze ayo marorerwa yose kandi akaba amaze imyaka 25 yose yidegembya, abagaraguza agati.
Abanyarwanda ntibagira umuperezida.
Byose bigitangira Paul Kagame yaje abeshya ngo arashaka gukuraho ubutegetsi yise bubi bwa Perezida Yuvenali Habyarimana, impunzi z’abatutsi zigataha mu rwa Gasabo, abanyarwanda bakabaho mu mahoro na demokarasi. None dore uko ibintu byifashe: Paul Kagame yita ku nyungu ze bwite zonyine, inyungu rusange z’abanyrwanda ntacyo zimubwiye na busa, habe no mu nzozi. Igihugu nta ngabo kigira, ingabo zihari zihembwa n’u Rwanda ariko si iz’u Rwanda, ni iza Paul Kagame, azikoresha icyo ashatse. Imitungo yose y’igihugu ni iye, ntawe uyimugengaho.
Ntakindi amariye abanyarwanda usibye kubacura bufuni na buhoro; yabahinduye ibiragi n’ibipfamatwi n’impumyi z’inkomamashyi. Yatumye bamutinya kurusha uko batinya Imana: hari abo ategeka kwica bagenzi babo bakamwumvira kandi bazi neza ko Imana yanga urunuka ibyaha nk’ibyo. Bityo rero, basuzugura Imana ariko we bakamwumvira n’ubwo bazi rwose ko Imana ariyo ifite ijambo rya nyuma kuri buri muntu.
Abagize amahirwe bakamutoroka, abashumurizaho imbwa ze, akabahiga bukware. Gutera abaturage ubwoba akabahahamura, yabigize umwuga, biramunezeza. Birababaje kubona Paul Kagame, ingirwamujenerali majoro, atagira isoni zo kurasa abantu bambaye amapingu. Biteye agahinda kubona Paul Kagame, ingirwamujenerali majoro, atinyuka gufata imbunda zarutura zihanura indege akazikoresha agaba ibitero simuga yica impunzi zitagira icyo zambara z’abana bato n’abakecuru rukukuri aho zamuhungiye mu nkambi cyangwa mu bihuru. Mbega umuntu utagira ubumuntu namba! Mbega ikigarasha kibi kurusha ibigarasha byose! Mbega ikirumbo!
Banyarwanda, mwikwibeshya ngo namwe mufite umukuru w’igihugu, aho gutegekwa n’umuperezida ureberera igihugu nk’uko Nelson Mandela yagenzaga, mufite ingegera kabuhariwe irya ntihage, umwicanyi ruharwa, umucurabinyoma wagirango aramutse avuze ijambo rimwe gusa ry’ukuri yahita apfa. Yewe genda Rwanda wagushije ishyano gutegekwa n’umujenosideri ruharwa!
Abandi bagize Nelson Mandela wari ufite umutima wa kimuntu, yitangira abenegihugu, afungwa imyaka irenga 27 kubera kurwanya politiki y’ivanguramoko; naho abanyarwanda tugira ibyago byo kugira umwicanyi ruharwa Paul Kagame utarangwa n’umutima wa kimuntu, wahisemo kugira abatutsi baguye muri jenoside iteme yambukiyeho kugirango asingire ubutegetsi, maze yigire ikigirwamana; yarakwiye guhanwa nk’abandi bajenosideri.
Abanyarwanda ntibagira igihugu.
U Rwanda rwa Gasabo rwahindutse u Rwanda rwa Paul Kagame, yarugize akarima ke: yambura abanyarwanda amasambu yabo uko yishakiye akabasiga amara masa, abambura ubuzima ku manywa y’ihangu ntacyo yikoma, asenya amazu yabo ntacyo yishisha, abagerekaho imisoro ya hato na hato itagira aho ishingiye, afunga imipaka y’u Rwanda ntacyo yitayeho, n’ibindi bikorwa bye byinshi byuzuye ubugome ndengakamere.
N’ubwo akora ayo mahano yose, hari umuntu wihayimana uherutse kuvuga ibyo DMI yaba yaramutegetse, ngo Paul Kagame ni ingororano Imana yageneye u Rwanda na Afurika. Ese kubona abanyarwanda barakorewe ubwicanyi burimo na jenoside, bagatakaza igihugu cyabo bakagirwa ingaruzwamuheto kubera Paul Kagame, ibyo ni impano idasanzwe Imana yahitiyemo u Rwanda? Ese Paul Kagame yagizwe umutagatifu atarapfa? Nta kuntu yaba umwicanyi ruharwa hanyuma ngo hagire umuntu muzima wiha kumushimagiza. Yaba mwiza ate kandi ari umwicamyi ruharwa uhetse inyonjo ya jenoside kimwe n’interahamwe? Abamubonamo ikiza na kimwe kandi bazi neza abantu batabarika yishe, bafite ikintu kitagenda neza mu mitekerereze yabo; bafite izihe ndangagaciro? Bafite indangagaciro zicuramye nk’ize?
Abanyarwanda bibeshya ko igihugu kikiri icyabo, nibasesengure neza urugero rukurikira: inkuru yarogeye mu gihe cyashize ko mu Rwanda hatangiye umushinga utaba ahandi muri Afurika w’indege zitagira umudelevu, zitwara zitwa drone mu cyongereza. Mu Rwanda, izo ndege zikoreshwa mu kugemura imiti.
Dore icyihishe inyuma y’iyo nkuru: Paul Kagame yafashe igihugu abifashizwemo n’amabandi akomeye yo kw’isi, none ayo mabandi yahinduye u Rwanda laboratwari ikorerwamo ubushakashatsi n’ayo mabandi. Abanyarwanda bahindutse nk’imbeba zo muri laburatwari zikoreshwa mu bushakashatsi bw’ingeri zose: imiti, uburozi, gukona abagabo, amadini y’ibyaduka ya shitani, irimanganya ry’amajwi y’amatora,, ibiyobyabwenge, ubusambanyi, n’ibindi bibi byinshi. Genda Rwanda uhetse umusaraba kuva umunsi ubyara umwicanyi ruharwa Paul Kagame. Iyo agiye guhunahuna mu mahanga, igihugu agisiga mu maboko y’abo bacanshuro bakorana na we, ni zo “nshuti” asigaranye.
Intambara iri hagati y’ikigwari Paul Kagame n’abanyarwanda
Wategeka abantu ute kandi ubica amanywa n’ijoro? Ubutegetsi budashyira inkota hasi buba bwiyemeje guhangana n’abenegihugu, nguko uko apartheid ruvumwa yari iteye. Ngiyo imitegekere ya Paul Kagame wahisemo gutegeka bunyamaswa, akaragiza abaturage imbunda nk’amatungo, akabica urubozo ntacyo yishisha. Ubwo yanze gufasha hasi inkota, akima abanyarwanda amahoro, bagomba kumurwanya bivuye inyuma kugeza ku ndunduro. Umwicanyi ruharwa nta n’ubwo yagombye kumenya aho Village Urugwiro iherereye, yagombye kuba ari mu maboko y’ubucamanza bumuryoza amarorerwa y’ubwoko bwose yateje u Rwanda.
Ni hahandi, amaraso menshi y’abanyarwanda adasiba kumena azamukoraho. Yabashojeho intambara, jenoside iraba, na n’ubu ubwicanyi bwe buravuza ubuhuha. Nyamuneka abasenga nimushyireho umwete, naho ubundi abanyarwanda bari mu marike. Kubera ko Paul Kagame adateze guhinduka ngo areke kwica abanyarwanda abaziza ubusa, intambara izarangira ari uko bamwigaranzuye bakamukanira urumukwiye. Nta yandi maherezo, ni ayo!
Nta wundi mutabazi bagomba gutegereza atari bo ubwabo! Ubwisanzure bw’abanyarwanda n’ubutegetsi bubi bwa Paul Kagame ni ibintu bibiri bitajyana na gato, birazirana nk’uko impyisi n’intama zidashobora kurarana mu gitanda kimwe. Mu mateka y’u Rwanda, nta muntu n’umwe wishe abanyarwanda benshi kurusha Paul Kagame; nta cyorezo cyishe abanyarwanda benshi kurusha Paul Kagame.
Mu byorezo byugarije u Rwanda nka marariya na sida, Paul Kagame akwiriye kubibarirwamo kuko yicisha abanyarwanda inzara, abana bakagwingira, akajugunya mu buroko abo adashaka, akaba umurozi kabombo, n’andi marorerwa menshi. Nta muntu wanga abanyarwanda kumurusha.
Nta gutegereza ko azabanza gupfa kugirango ibibi akorera abanyarwanda bishyirwe ku karubanda. Ngo uhishira umurozi akakumaraho urubyaro. Ababitse amabanga y’ububi bwe nimuyashyire hanze hakiri kare, mumutamaze, abure n’aho asaba amazi yo kunywa mu Rwanda. Umunsi u Rwanda rwamukarabye, rukamurandurana n’imizi ye yose nk’aho atigeze abaho, ntiruzongera kurangwamo ubutegetsi bubi bugizwe n’agatsiko k’imisundwe inyunyuza rubanda. Amahirwe ashimishije ni uko ibi abanyarwanda batangiye kubisobanukirwa neza bakareka kwitana bamwana, no guhembera amacakubiri kandi umwicanyi ruharwa abicaye ku gakanu.
Icyunamo ni igihe cyo gufatana mu mugongo no gutura Imana ibituremereye byose. Twige gusabana imbazi no guhana imbabazi. Ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma tugashima umurage mwiza abakurambere bacu badusigiye w’ubutwari, umurava, kwiyumanganya, kworoherana, gusangira akabisi n’agahiye, kwibukiranya ko nta mvura igwa idahita, maze tukarushaho gusekera ejo hazaza kuko twese tuzi neza ko turi benemugabo umwe witwa Kanyarwanda.
Muri iki gihe cy’icyunamo, reka twibuke abacu bose babuze ubuzima bwabo mu Rwanda muri 1994, tubasengere dusaba Imana kubaha iruhuko ridashira. Ntiduteze kubibagirwa, tuzagumya kubasabira ku Mana buri munsi kugeza igihe natwe Uwiteka azaduhamagarira.
Yozefu Mutarambirwa,
Umuyobozi mukuru w’Ihuriro ry’Inyabutatu