UBUKORIKORI BWA IBUKA-CNLG
Dr Innocent Biruka
Nimuhorane Imana !
Umva sinavukiye guhanura amakuba aliko ntegetswe kubaburira ngo abakuru muli mwe mugerageze gukomakoma IBUKA-CNLG bagabanye ubukorikori barimo kuko bakwegera u Rwanda. Nimucyo tubanze twibaze tuti ese IBUKA-CNLG ni ba nde, by'umwihariko IBUKA/France-CNLG ni ba nde ? IBUKA-CNLG bagamije iki kandi bakorera nde ? By'umwihariko IBUKA/France-CNLG bagamije iki kandi bakorera nde ? Nimukanguke yemwe abari mu rinini, nimubaduke yemwe kandi mubature na roho zanyu, nimwange kuba ibigoryi bacurika bagacurukura uko bishakiye, kandi hirya y'ibigaragara nimushake ukuri bishushanya. IBUKA-CNLG ni mugangahuzi-muganga-uzanzamura-abahwera, ntaho igihuriye n'inyungu z'abacikacumu oya. IBUKA-CNLG niyo mizero ya Kagame na FPR ye bameze nk'indembe iri mu ihwera. IBUKA/France-CNLG ni ikimina cy'abahanga b'ikinyoma biyemeje guhindura Ubufaransa isaso basasira umurwayi usamba Kagame-FPR bakagerageza kumuzanzamura. Yemwe bambari ba IBUKA/France na CNLG, nimundebe mu maso mbabwire iri jambo, ndibabwirire imbere y'Imana n'abantu ngo ejo niharamuka ikibunda inkuba zikesa mutazavuga ko ntaribabwiye : iryo tekinika ryanyu ritsindagiriza ko i Rwanda harenganye Gatutsi wenyine rikageza n'aho rishyashyana rigereranya jenoside yakorewe abatutsi na Shoah y'abayahudi ni igitutsi gituka Imana, kuko twese ari Gatwa, ari Gahutu ari Gatutsi Imana yaturemye mu ishusho ryayo ku buryo nta muntu wagombye gufata undi nk'ikimonyo. Nimusigeho kwitiranya nkana nkana Shoah y'abayahudi 1939-1945 n'ishyano ryagwiriye Gatutsi, impamvu ni nyinshi : nta ntambara Abayahudi bari barashoye ku Ubudage nyamara iwacu intagondwa z'abatutsi zari zaragambaniye u Rwanda zirushora mu ntambara y'umwanda ; nta muyahudi wahotoye umutware w'Ubudage ngo ahe urwaho abicanyi naho iwacu gashitani Kagame yahanuye indege ya Habyarimana kandi azi neza ko iyo umuhinza ahotowe haca ubwirakabiri ; Shoah yarateguwe ku buryo bunononsoye, n'abayitekereje bakayishyira mu bikorwa nka Goering, Goebbels, Himmler n'abandi bagejejwe imbere y'urukiko Nuremberg barayigamba naho kuli jenoside yakorewe abatutsi hari impande nyinshi z'amateka yayo zikiri mu mpaka etc. IBUKA-CNLG, cyane cyane IBUKA/France-CNLG murashaka ko Gatutsi asigara ari we munyarwanda wemye wenyine, Gatwa na Gahutu bakazahora iteka mu gahomamunwa k'icyaha batakoze bakaba agatapi ku muryango Gatutsi yihanagurizaho ibirenge yinjira i kambere. Ndabarahiye ubu bukorikori bwanyu ni ubukunguzi burakaza Imana, nibudahagarara aho bucyera inkuba irongera ikore hasi ahubwo bibe bibi kuruta n'ibyo mwabonye.
Innocent Biruka, 21/03/2019