"TUBIBUKE" : indirimbo Masabo Nyangezi yatuye bagenzi be b'abaririmbyi n'abahanzi batabarutse muri 1994.
#TribuneFrancoRwandaise (TFR) yishimiye kugeza ku basomyi bayo iyi ndirimbo y'akatarabineka yanditswe ikanaririmbwa n'umuhanzi Masabo Nyangezi.
Iryoheye amatwi, ifite injyana nyarwanda, icuranze neza kandi ifite amagambo meza yubakiye ku bumuntu busanzwe buranga umuvandimwe wacu Masabo Nyangezi.
Turamushimiye tubikuye ku mutima.