Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

March 11, 2019

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Amakuru ari gucicikana mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, ni umwiherero w’abategetsi uri kubera i Gabiro mu karere ka Gatsibo mu ntara y’uburasirazuba bw’u Rwanda. Ku munsi w’ejo nibwo president Kagame  yakomoje ku mubano mubi u Rwanda rufitanye na Uganda ndetse anakomoza kuri René Rutagungira ugiye kumara imyaka ibiri mu buroko muri Uganda aho akurikiranyweho gushimuta no kwica impunzi z’abanyarwanda zibarizwa muri Uganda.

Ifatwa rya Rutagungira ryambitse ubusa iperereza ry’u Rwanda.

Rutagungira yashimuswe mu rukerera rwo ku ya 8 kanama 2017 ari mu kabari kitwa Bahamas gaherereye Bakuli mu murwa mukuru wa Kampala  aho yari ari gusangira n’inshuti ze ahagana saa munani z’ijoro.

 
Abakozi b’urwego rushinzwe iperereza CMI bahise bamujyana mu nzu bafungiramo abakekwaho gukora ibyaha bikomeye (safe houses).

Birumvikana ko mbere yo kugira ikintu bamubaza babanje kumukuraho telephone ngendanwa. Amakuru agera kuri The Rwandan avuga ko muri telephone ye basanzemo ibiganiro by’ibanga yagiranaga na Gen Kale Kayihura byiganjemo ibyo kwica no gushimuta abanyarwanda bakekwaho ko batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ndetse no kwica bamwe mu bayobozi bakomeye mu gisilikari bazwiho kugira umubano wihariye na Museveni kugira ngo nibamara kubigizayo bazakurikizeho nyirubwite.

Si ibyo gusa kuko ubwo bamukoreraga iyicarubozo (physical torture) ngo yaba yarabahaye amakuru yose k’umugambi wa Kagame na Kayihura wo kwirenza Museveni na Abel Kandiho uyobora urwego rw’ubutasi muri Uganda. Ibi byose bikaba byariyongereye ku yandi makuru inzego z’iperereza zari zifite ku mubano wa Kayihura na Kagame wari ugamije gusenya ishyaka rya Museveni National Resistance movement (NRM).

General Tumukunde yahise arya Karungu ashaka kurasa Kayihura. 

Ubwo aya makuru yose yamaraga kujya hanze  Henry Tumukunde wayoboraga urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu ISO nka muramu wa Museveni yumvaga nta kindi cyahembwa Kayihura uretse kumurasa.

Uyu mugambi Museveni yarawanze kubera ko atifuzaga kurema urwango hagati y’abahima n’abafumbira. Ahubwo yasabye Kayihura kumubwiza ukuri kose kugira ngo amufungure. Ibi Kayihura yarabyemeye amuvira imuzingo ku  migambi ye na Kagame ndetse anatanga amazina y’abamufashaga bose barimo abanyarwanda n’abagande.

Kayihura akimara gutanga uru rutonde inzego z’umutekano zarabayoye zibamarira muri gereza maze Kagame yisanga nta bubasha na buke agifite muri kiriya gihugu yari asigaye afata nk’intara y’u Rwanda bitewe n’uko yari asigaye agikoramo icyo ashaka.

Kagame iyo yabuze amakuru igifu kiramurya ndetse akabura n’ibitotsi.

Amakuru ava mu nda y’ingoma ya Kagame n’agatsiko ke, avuga ko kuva batakaza Kayihura n’izindi ntasi zabaga muri Uganda babuze amahoro kubera kwikanga ko Museveni yafasha Kayumba bagahirika ingoma ya bo.

Agahinda n’umujinya batewe na biriya byose nibyo byatumye Kagame yivamo nk’inopfu agakomoza kuri maneko we Rutangungira. Gusa icyatangaje abantu benshi ni ukuntu president w’igihugu afata umwanya akavuga ku mfungwa iciriritse nka Rutagungira.

Abazi neza Kagame bavuga ko ubutumwa yashakaga guha Museveni ari uko yafungura uyu mugabo n’abagenzi be kugira ngo nawe afungure umupaka wa Gatuna umaze ibyumweru bibiri ufunze.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S
Urujya kwica imbwa ruyiziba amatwi(paul kgm-Rda)