Irushanwa Miss Rwanda 2019 ryaba ryarashyize ahabona ikibazo cy'amoko cyari cyihishe mu Rwanda?
-
28 Ukwa mbere 2019
Ibirori byo guhitamo Miss Rwanda byabaye kuwa gatandatu i Kigali aho abakobwa 15 bageze mu cyiciro cya nyuma bahataniraga iryo Kamba.
Byabereye imbere y'akanama nkemura mpaka, kaje gutangaza ko umukobwa uhiga abandi mu buranga mu Rwanda ari Nimwiza Meghan w'imyaka 19 y'amavuko.
Yambitswe ikamba mu marira menshi, ashimira abamufashije bose muri icyo gikorwa cyamaze ukwezi kose.
Gusa bwa mbere iki gikorwa cyo gutoranya umukobwa uhiga abandi uburanga mu Rwanda kuva muwa 2009, hagaragayemo iterana ry'amagambo ashingiye ku ivangura moko hagati y'abahutu n'abatutsi.
- Nyampinga (Miss Rwanda) 2017, Elsa Iradukunda yavuganye na BBC Gahuzamiryango
- Nyampinga w'u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane, yaganiriye na BBC
Byatangiye abakobwa bahatanaga bakiri mu majonjora, bigenda birushaho gufata intera irushanwa rigeze mu kiciro cya nyuma, aho abakobwa 20 bagombaga kurushanwa byamenyekanaga ko harimo umuhutukazi Josiane Mwiseneza.
Uyu ariko, mu ikubitiro yatowe n'abantu benshi binyuze mu butumwa bwoherezwa kuri telefone ngendanwa ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Gutinyuka
Benshi mu bamutoraga babikoreraga ugutinyuka kwe yerekanye nk'umwana wo mu giturage, akiyemeza kujya muri iryo rushanwa rifatwa ahanini nk'iry'abana bo mu miryango yifashije.
Aho bigaragariye ko agenda arushaho gutorwa n'abantu benshi, abo wakwita ko ari abahutu cyane cyane mu bihugu byo hanze y'u Rwanda banditse ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko "uyu mwaka ari uwabo gutorwamo Miss w'u Rwanda".
Abo mu ruhande rw'abatutsi nabo bakavuga ko ikigenderwaho atari ubwoko kandi ko bidashoboka ko hatorwa Miss uturuka mu muryango ukekwaho ubwicanyi bwa jenoside.
CNLG isaba ko abakora ibyo bakurikiranwa
Hagati aho komisiyo y'igihugu yo kurwanya jenoside n'ingengabitekerezo yayo, CNLG, yaje gusaba ko iryo teranamagambo ku mbuga nkoranya mbaga rihagarara.
Ndetse yavuze ko abahembera urwango rushingiye ku moko bitwaje ibikorwa byo gutoranya Miss Rwanda, bose bagomba gukurikiranwa.
Mbere y'uko Nimwiza Meghan atorerwa kuba Miss w'u Rwanda, umwe mu bari mu kanama nkemurampaka yavuze ko ibigenderwaho mu gutoranya Miss ari byinshi birimo ubwiza n'uburanga bw'umukobwa.
Ngo bareba kandi ikimero n'uburyo atambuka imbere y'abamureba hamwe n'uburyo asubiza neza ibibazo abazwa n'akanama nkemurampaka.
Yanavuze kandi ko hatoranywa umukobwa wahize abandi mu gutorwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'ubutumwa bwa telephone, umwanya wegukanywe na Mwiseneza Josiane.
Irushanwa Miss Rwanda 2019 ryaba ryarashyize ahabona ikibazo cy'amoko?
Meghan Nimwiza niwe mukobwa watorewe kurusha abandi uburanga, Miss Rwanda 2019, ariko ni irushanwa ryaranzwe no guterana amagambo y'ironda moko hagati "y'abahutu n'abatutsi". Ibirori byo guhitamo ...