Kagame yararahiye ati : « aho kuburana n’inkomere nzaburana n’intumbi »
Byanditswe na Innocent Biruka
Nimuhorane Imana !
Kagame yararahiye ati : « aho kuburana n’inkomere nzaburana n’intumbi ». Erega koko kuburana n’intumbi byaramuhiriye kugeza ubu, ntureba se ko atarafatwa kandi ntawe uyobewe ko ari we wishe ba Perezida Ndadaye, Habyarimana, Ntaryamira na Laurent-Désiré Kabila, akaba ari we wishe Seth Sendashonga, Felicien Gatabazi, Emmanuel Gapyisi, Lando Ndasingwa, Kaggwa Rwisereka, Pierre Claver Rwangabo, Assinapol Rwigara, Venuste Rwabukamba, Jean de Dieu Mucyo, Afsa Mossi, Uwera Mupende n’abandi benshi. Abishe Patrick Karegeya nabo barazwi kuva cyera kandi niwe wabatumye, nta n’ibanga ririmo dore ko we ubwe yabyigambye imbere y’Imana n’abantu. None rero isaha yo kujya imbere y’umucamanza babonye igeze bahita bazana ibi bya « inquest », bivuga ko abatangabuhamya n’ibimenyesho byakwasaswa ubucamanza bukabona kwemeza niba abakekwa bazanwa imbere ya bwo bakiregura. Iyi « inquest » rero yaba ije kudindiza ubutabera, gutinza urubanza ho umwaka umwe cyangwa ibiri igaha umwanya uhagije Kagame n’abicanyi bamukikije wo kuzimangatanya ibimenyetso, kurigisa no kwica abatangabuhamya, gutamika abategetsi ba Africa y’epfo kugirango abo mu bushinjacyaha bimurirwe ahandi cyangwa basezererwe muli iyi dosiye ! Umuryango wa Karegeya rero biwanze mu nda uhitamo ko hahita haba urubanza n’ubwo bishobora kugenda uko umwanzi ashaka ! Umva rero bakundarwanda kandi basangirangendo igisubizo nyacyo ku bibazo byacu ni uko Kagame tumuhagurukana tukamukubita incuro ataratumara. Igihe ni iki ga ye !