Umunyecadi Faki Mahamat Perezida wa Komisiyo ya AU yashinzwe gukingira ikibaba abicanyi ba ruharwa Polo Kagame na Petero Buyoya
Umusomyi wa Tribune Franco-Rwandaise - TFR
Nimuhorane Imana !
Abasesenguzi bakomeje gusuzuma itangazo umutchadien Faki Mahamat Perezida wa Komisiyo ya AU yasohoye kuli 01/12 atambamira ifatwa rya Major Buyoya uregwa kuba yaricishije Perezida Ndadaye wamutsinze mpyina kuli 01/06/1993. Umwanzuro uhuriweho na benshi ni uko inyuma y’uriya Faki Mahamat hari umwicanyi ruharwa Kagame-kagarara-ka-Rutagambwa-kagomeye-Imana-n’abantu. Nyamara Buyoya ubwe ntiyahakanye ibyo aregwa, mu itangazo rye yagerageje gusa gupfundikanya ingingo za politike za nyirarureshwa. Nabe umugabo rero acire amacandwe aceceke maze yitabe ubutabera. Impamvu Kagame nka Perezida wa AU agerageje gutambamira ifatwa rye zirumvikana cyane, ni abafatanyacyaha. Erega ubu bumwe bwa Afurika umenya bivuga n’ubumwe bw’amabandi yitwaje intwaro. Genda Afurika waragowe ! Amaraso ni amazi abira, amazi-kirazira atamara inyota. Icyo mukimenye kandi muzakibwire n’ubuvivi.
Umusomyi wa TFR