Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Bwana Karirima Ngarambe Aimable wakijijwe n'abasilikare ba Turquoise aho kubashimira abitura urwango n'ibinyoma. Shame!

Ngaye ikinyamakuru IGIHE na Karirima Aimable bakomeje kubeshyera intwari za Turquoise zabakuye mu rwobo bakabagarurira ubuzima!

Hari inyandiko iherutse gusohorwa na journal IGIHE ivuga ngo "Uwari Umugaba w’Ingabo z’u Bufaransa yiyitiriye ko bahagaritse Jenoside muri "Opération Turquoise".

Mbere yo kwandika iyi nkuru, ikinyamakuru Igihe Karirima abereye umwanditsi mukuru mu Bubiligi cyari gikwiye kubanza kwibaza ibibazo bikurikira :

1. Ese Prefegitura za Kibuye, Gikongoro, na Cyangugu nazo zabayemo jenoside?
2. Muri izo prefegitura jenoside yatangiye ryari ?
3. Abasilikare baTurquoise bageze ku Kibuye, Cyangugu, Gikongoro ryari?
4. Ese aho barangirije gukambika, jenoside yarakomeje muri utwo turere 3, cyangwa yahise ihagarara?
5. Niba atari Turquoise yahagaritse ubwicanyi bwahakoreraga, bwahagaze ryari? Bwagaritswe na nde?
6. Karirima Aimable umukuru wa journal IGIHE yarokotse ate? Ni bande bamukuye mu kaga bakamujyana muri helicopter bakamugeza aho yarokokeye?
6. Ese Karirima nawe iyi article y'ibinyoma arayemera cyangwa kubera ubwoba bumubuza kuvuga ko yakijijwe na Turquoise?

Umwanzuro : Abacitse kw'icumu bose, bari bakwiye kwinyara mw'isunzu bagatinyuka kuvuga UKURI, bagatanga ubuhamya bw'ukuntu Ubufransa n'ibihugu 7 by'Afrika byagobotse inzirakarengane, bigakiza abanyarwanda ibihumbi bitari bike. Nta wabashyizeho agahato, ariko birababaje kubona Leta y'u Rwanda yibasira ibihugu bike byatabaye inzirakarengane, mu gihe ibihugu nka Amerika, Ubwongereza n'Ububiligi byafashaga FPR-Inkotanyi byakoraga ibishoboka byose, bibisabwe na Kagame, kugira ngo Abatutsi badatabarwa.
Shame on IGIHE !

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwari-umugaba-w-ingabo-z-u-bufaransa-yiyitiriye-ko-bahagaritse-jenoside-muri

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
Ndabaza uyu mugabo ativuga neza kuki umuntu agomba kubeshya ngo bamushyiremo cg ahishe se cg nyina umubyara. Mwene Bwanacyeye i Tumba ndabizi ko wagowe nkatwe twese kuki amakuru yawe adacukumbuye neza nka bandi? Ngutubwire uko abanyarwanda banshonjanye ubwoba? Kuki usa nu wingura? Cg ugura inzira? Kuki utamunshimira muba mwese Beligique mwembi Rungerinyajye Pontier waguhishe aho Huye. Kuki mugomeje guhakirizwa nkuko byahozeho? Hahindutse iki?