Ibura rya Nyandwi Emmanuel, Umurenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi
INTABAZA YA IBUKABOSE-RENGERABOSE
Umuryango Ibukabose-Rengerabose uratabariza Bwana Nyandwi Emmanuel waburiwe irengero kuva kw’italiki ya 11/9/2017.
Nyandwi Emmanuel usanzwe ari mwarimu mw’Iseminari St Leon, yavutse muri 1975, ku Murenge wa Mugina, Akarere ka Kamonyi. Bamushimuse kuwa 11/09 saa 19:20 bamuasanze muri Butike iri i Muhanga. Yatwawe n'abasore 2 bambaye sivili mw'ivatiri y'umweru yari ifite plake zitaboneka neza. Umunsi ukurikiyeho, umufasha wa Bwana Nyandwi Emmanuel yazindukiye kuri Police y’i Muhanga, bamwohereza gutanga ikirego kuri CID i Kigali, arabikora bamubwira gutegereza ko bazashakisha, kugeza nan'ubu arahamagara bakamubwira ko ntacyo baragera ho.
Ababikurikiriye hafi bahamya ko abashimuse Bwana Nyandwi Emmanuel bakorera servisi za maneko y'igipolisi cyangwa DMI - Directorate of Military Intelligence.
Umuryango Ibukabose-Rengerabose urasaba inzego za Leta gukora ibishoboka byose kugira ngo zihumurize umuryango wa Nyandwi Emmanuel, haba hari icyo aregwa kikamenyekana, agafungurwa byaba ngombwa akaburana ataboshye.
Bikorewe i Paris mu Bufransa, kuwa 3/10/2017
IBUKABOSE-RENGERABOSE
ibukabose@yahoo.fr