Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

VIZIYO 2020 KU KICUKIRO : UMUSAZA N’ ABANA BE BANE BABANA MU KAZU KAHOZE ARI UMUSARANE [AMAFOTO]    inyenyeri
Posted by Placide Kayitare | Jun 26, 2017  
 
Kicukiro : Umusaza n’ abana be bane babana mu kazu kahoze ari umusarane [AMAFOTO]
Kicukiro : Umusaza n’ abana be bane babana mu kazu kahoze ari umusarane [AMAFOTO]
Ndaboneye Muzungu, Umusaza uri mu kigero cy’ imyaka 65 aratabaza ubuyobozi kubera ubuzima butaboneye abayemo bwo kuba mu kazu kahoze ari ubwiherero, kurya rimwe na rimwe nabwo agombye gusaba cyangwa agobotswe n’ abaturanyi
 
Uyu musaza utuye mu mudugudu wa Masaka, Akagari ka Cyimo mu murenge wa Masaka avuga ko umugore we yamutaye kubera ubuzima bubi abayemo.
Akazu atuyemo we n’ abana be bane bagahawe n’ umugiraneza wababonye akabagirira impuhwe.
Ndaboneye yivugira ko iyi nzu abamo yahoze ari ubwiherero. Iyo winjiye muri iyi nzu uhingukira ku buriri butanejeje, impande n’ impande ari ibikoresho birimo abajerekani adafite isuku, amajagi, n’ indobo bimwe biteretse ku ntebe za palasitiki zashaje.
Yagize ati “Iyi nzu yari toilette na dushe…. Icyo kurya ntunzwe n’ uwiteka, ndabivugira ahangaha n’ abaturage ngaba barabyumva. Uko meze ni nk’ uko nawe wangirira impuhwe urebye ukomeze ukavuga uti uriya muntu amerewe nabi reka mwoherereze icyo arya. Aka gatoki nagahawe n’ abaturanyi ejo barebye akababaro kanjye”
Mukanyarwaya Clothlide ucumbikiye uyu musaza avuga ko yamurebye akamugirira impuhwe bitewe n’ uko yabonaga atabona amafaranga yo gukodesha inzu.
Yagize ati “Nabonaga ababaye uyu musaza, nta hantu yakura amafaranga yo gukodesha inzu. Aka kazu mpitamo kuvuga ngo nibakamuhe…. Kugira ngo azabone icyo arya nyine kereka iyo agiye gusaba”
Umuturanyi wa Ndaboneye waganiriye na Contact FM dukesha iyi nkuru yavuze ko nta kuntu uyu musaza abayeho.
Ati “Turaturanye ariko ntako abayeho, ariko mwebwe ubu amaso ntabihera ntureba ahantu ari”
Uyu musaza wari warahunze mu 1959, ntatinya kuvuga ko ubuzima abayeho burutwa n’ ubwo yari abayeho mu buhungiro.
Yagize ati “Papa na Mama bahunze muri 59, nabayeho ndi impunzi ariko aho ntahukiye ubuzima bwanjye bwarushijeho kuba bubi birutwa n’ ubwo narimbayeho mu buhungiro”
Hari icyo asaba Leta y’ u Rwanda
“Leta yamfasha kubona aho ndambika umusaya njye n’ abana banjye, abana banjye babonye aho baba ntibabe ba mayibobo nakumva nishimye cyane.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Masaka Nduba Roger yavuze ko iki kibazo atari akizi avuga ko nk’ ubuyobozi bw’ umurenge bagiye kugikurikirana.
Yagize ati “Ntabwo twari tuziko icyo kibazo gihari… hari uburyo buteganyijwe bwo gufasha abatishoboye tugiye kugikurikirana”
Nduba Roger avuga ko uyu musaza abonye VUP cyangwa izindi gahunda Leta y’ u Rwanda igenera abatishoboye byamufasha kwiteza imbere nk’ abandi baturage b’ umurenge wa Masaka.

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article