UMUVUGO "IMPUZARWANDA" ZAHANGIYE PREZIDA PAULO KAGAME
Kagame mugandaguzi
Umuhotoz'utagir'imbabazi
Cya kirenga rukandamizi
Ko uri umwami nkaba rubanda
Ko uri mahane nkaba uwamahoro
Ko wibuka bamwe ukarenganya bose
Ko uhotora nt’uramire
Ko uboha nt'ubohore
Ugatatanya ab'Imana yunze
Ugahekenya amenyo yaremewe guseka
Ko uvuga amatindi mu ruhame
Imbere y’ibibondo bitamba imbuga
Ugatuka abagukamiye kera
Ubita amanyagwa y’amazirantoki
Ukivugana abagufatiye iry'iburyo
Ugahangara abaguhangiye ingoma
Izari ingabo zawe zikaba ibigarasha
Ko udashishoza mu mvugo
Ugatuka abana ba rubanda
Ubita inyana z’imbwa imbere y’ababyeyi
Ukabatera intimba n'ipfunwe
Bakubona bakanyegera
Aho kukuvugiriza impundu
Bakadagadwa ntibagoheke
Wabazwa impamvu uti “I don't care”
Waribwaribwa uti “Nabica”
Byatinda uti “I don't give a damn”
Wiyibagije ko uri umutware!
Reka nguhanure uwacu we!
Kagame wigometse ku Mana
Wiyibagiza ko ariyo rurema
Rwaremye abantu n'ibindi biremwa
Warekeyaho mwana w'Imana
Wasizeho ukunamura icumu
Abacumuye ukabasonera
Abahemutse bakababarirwa
Ugasangiza nk'umuhuza
Ukayobora nta mbogamo
Ab'Imana bakakuyoboka
Ukaba umwami w'imfura
Uzira ikiboko na kandoyi
Agafuni kica kakibagirana
Isuka irima ikeza
Ikaranga bene Kanyarwanda
Bakeza bakororoka
Bakagana ku W'Inteko
Bakahava bajy'i Gihango
Bakanywana ay'urudakuka
Bagasangira akeza n'akabi
Urukundo rukivuna urugomo
Amahora agasimbura guhora
URwanda rukaba imvange
Y'ubumuntu n'ubusabane
Maze Nyakubahwa utiyubaha
Muvandimwa utagira impuhwe
Muntu uryaryatwa utarwaye
Ubwo ububyeyi bwakunaniye
Ko kugoma atari umutako w'ingoma
Ko ingoma igoma umwami
Wakwigendeye utandavuye
Waciye iteka ry'amahoro
Ukanyonyomba bitaracika
U Rwanda rukabona umuyoboro
Ubuhumekero budasemeka
Ubwiyunge n'ubwisanzure
Ubumwe-mpanga ndangamuntu
Amahoro n’ituze bikaruranga
Abacu namwe nimwe mubwirwa
BeneRwanda BenImana
Nimureke twicare dusase inzobe
Tubwizanye Ukuri tutishisha
Nta buryarya nta bucakura
Tuvugute umuti w’amahoro n’ubumwe
Tuwunywane inyota idasharira
Tugwane mu nda
Duhane amata n'ubuki
Nkuko twari dusanzwe tubihana
______________________________________