IBYO MUTAMENYE KU RUGAMBA RWA NYUMA RW'INZIRABWOBA (FAR)
Inyandiko ya BIGILIMANA INNOCENT
Banyarwanda, banyarwandakazi, bavandimwe dusangiye umubabaro, namwe “mubabarire ariko ntimwibagirwe” –FORGIVE BUT DON’T FORGET-, nk’uko IBUKA ibibwiriza abayoboke bayo. Nimusome ibyo mugenzi wacu yanditse maze mubikuremo isomo mutagomba kwibagirwa kandi mubizirikane. Twagombye gukura isomo ku byabaye.
Ibyo mutamenye ku rugamba rwa nyuma rw’Inzirabwoba
IRIBURIRO
Twagerageje kwegeranya amakuru ku rugamba rwa nyuma rw’Inzirabwoba, ariko twasaba abandi baba bafite amakuru kuba badufasha kubona amakuru y’urugamba rwo muri 1994, kugirango bibe byadufasha mu myandikire y’igitabo turimo gutegura.
Icyiciro cya mbere ni iyi nyandiko yo gusogongeza abasomyi kugira ngo umuntu ashobore kubona amakuru n’inama z’abazasoma iyi nyandiko. Nyuma hazakurikiraho kuganira n’abantu bamwe mu barwanye iyi ntambara kugira ngo bifashe gukosora ahari amakosa no kugirango haboneke amakuru y’umwimerere. Ntabwo twashatse kwandika iyi nkuru nk’uko ubundi ibitabo byandikwa kuko ikiri agateganyo.
Iyi nyandiko ni nko gusogongeza abasomyi kuri icyo gitabo, tugasaba aba babona hari ahari amakosa cyangwa hari ibyavuzwe atari byo, kudufasha mu buryo busobanuye neza tukamenya ukuri nyako kw’iyi ntambara.
Iyi ntambara yari intambara mbi cyane yarimo ibyaha byinshi ndengakamere ndetse yarimo ubugome bukabije ku buryo nta mfungwa z’intambara zigeze zigaragara irangiye.