Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

ITANGAZO

Umuryango #IBUKABOSE-RENGERABOSE umaze iminsi ubona inkuru na raporo zitabariza impunzi z'abarundi mu kigo cya Mahama kubera ubwicanyi zigirirwa n'igisirikari cya Kagame.

Inkuru z'imvaho zitumenyesha ko mu rwego rwo gushinga no gutoza igisirikari cy'inyeshyamba zo guhungabanya amahoro n'umutekano mu gihugu cy'U Burundi, abayobozi bakuru b'igisilikare n'igipolisi cy'u Rwanda, bitwikiriye ijoro, bagiye kenshi muri icyo kigo cy'impunzi gutoranya abasore b'intarumikwa batorezwa kujya mu myitozo ya gisirikare. Nkuko umwe mu basilikare b'u Rwanda ushinzwe gutoranya no gutoza inyeshyamba zishinzwe section yo kwica "abategetsi bakuru-bakuru b'u Burundi" yabitubwiye, bamwe muri izo nsoresore bageze aho banga gutozwa no kwoherezwa kwica benewabo b'abarundi nkuko babisabwaga na leta ya Kagame. Abo babyanze bose barishwe, hakoreshejwe amasasu cyangwa agafuni. Bishwe kugira ngo batazatanga ubuhamya kuri ubwo bugizi bwa nabo FPR INKOTANYI ifitemo impamyabumenyi ihambaye.

Umuryango #IBUKABOSE-RENGERABOSE uramenyesha abanyarwanda n'abarundi ko wamagana ibikorwa by'iterabwoba bikorerwa impunzi z'abanyarwanda n'abarundi muri iki gihe, n'ubundi bwicanyi bwose bukorwa n'igisirikari cya Kagame bukomeje kwibasira abavandimwe bacu b'abarundi n'abakongomani.

By'umwihariko Umuryango #IBUKABOSE-RENGERABOSE witeguye gutanga ubuhamya ku bwicanyi bwakorewe mu bigo by'impunzi z'abarundi mu Rwanda kandi dufitiye gihamya.

Tuboneyeho gushimira bamwe mu nyangamugayo z'abasilikare n'abapolisi b'u Rwanda bakomeje kutugezaho ibimenyetso bifatika n'ubuhamya busobanutse bashyize imbere gusa inyungu za rubanda, kurengera ikiremwamuntu muri rusange.

Ukuri nikwo kuzadufasha kwiyunga.

Umuryango #IBUKABOSE-RENGERABOSE

IYICWA RY'IMPUNZI Z'ABARUNDI MU RWANDA (#IBUKABOSE-RENGERABOSE)
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article