Ghana cyakiriye Dr Casimir Bizimungu na Sylvain...
Ghana cyakiriye Dr Casimir Bizimungu na Sylvain Nsabimana barekuwe n’urukiko rw’Arusha 27th December 2016 https://t.co/C6DCyOeGww
December 27, 2016
Igihugu cya Ghana cyakiriye Dr Casimir Bizimungu na Sylvain Nsabimana barekuwe n'urukiko rw'Arusha
Dr Bizimungu, wigeze kuba ministri w'ubuzima na ministri w'ububanyi n'amahanga, wahanaguweho icyaha, na Sylvain Nsabimana wigeze kuba Prefe wa Butare, warangije ibihano yari yarakatiwe, bakiriwe n'igihugu ca Ghana bava Arusha. Amakuru aturuka muri MICT, urwego rw'Umuryango w'abibumbye rwashyiriweho kurangiza insigarira rw'icyahoze ari Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha, aravuga ko kuwa gatanu nimogoroba aribwo Dr Casimir Bizimungu wari umaze hafi imyaka itanu ahanaguweho icyaha yageze muri Ghana.