AMAGAMBO Y'INDIRIMBO "IBUKABOSE RENGERABOSE"
Mbe nshuti z'abeza,
Mbe mfura z'abanjye
Mbe nshuti z'akadasohoka
Mbe banyarwanda b'umutima
Ko mwibuka bose mutarobanuye
Bibananiz'iki n'abandi
Ko bitagombera amashuri ?
NTA rupfu rwiza ruragatsindwa
Amaraso rutwara asa yose
Dore ugiye wese asiga ibye byose
Agasiga abeza be bose
Agahinda ugira ni nk'akundi
Nyabuneka ntukarobanure abagiye
Jya wibuka BOSE urengera BOSE
Dore n'iyabahanze ntiyarobanuye
Kandi n'aho ubikura ntihafututse
Dore ukuri nyako guhishwe kuzwi
Amaraso y'abacu yamenetse Bisesero
Ntaho ataniye n'ay'abacu yamenetse i Kibeho
Njye nzibuka BOSE ndengere BOSE
Kuko impfubyi z'abacu zisa zose
Agahinda kabo ni kamwe kose
BOSE basangiye kubuzwa iwabo rwose
Nubwo bamwe bakamirwa abandi bicira Isazi mu maso
Ibyo byose ntibikuraho ko ari impfubyi
Dore umututsi watemwe ntiyavaga ayera
Cyangwa ngo umuhutu warashwe ave ayera
Nta n'ahandi nyazi uretse abahimba
Icyo duhuriyeho twese ni UBUMUNTU
Nitureka urwo runturuntu hagati yacu
Dore uwiciwe abantu bimurya ahantu
Nimumuhe umwanya yibuke abiwe
Ashyingure abiwe aririre abiwe
Dore niwo musanzu w'ubwiyunge
Ibitari ibyo muribeshya
N'aho mwubaka ni ku musenyi
Igihe nikiba cyo bizabagwira
Yarabivuze Mushayidi bati nafungwe
Ingabire abivuze bati niko babaye
Kizito abivuze bati ngaho da !
Abahutu Abatwa Abatutsi twararenganye
Abahutsi bo amarira ni yose
Dore aho bavuka ntibabakunda
Nyamara kandi biciwe na BOSE
Ariko kandi babyarwa na BOSE
Ibuka nyayo ni ifasha BOSE
Ikibuka BOSE ikamenya BOSE
Ikarengera BOSE ubutajogora
Ngiyo Ibuka dukwiye nk'abanyarwanda
Ibitari ibyo turarubeshya
N’aho turujyana ni mu muyonga
Mfashe uyu mwanya ngo nibuke BOSE
Abahutu Abatwa Abatutsi bishwe nta cyaha
Aho bari hose mbatuye Jambo
Abatuze neza mu bwami bw'iwe
Barishwe cyane bajugunywa i Kongo
Bararaswa cyane i Kibeho iwacu
Bugesera yose barabatwika
Gakurazo iriya itubikiye abacu
Murambi nayo ntiyaritanzwe
Ngoma Bisesero bitunywera abacu
Kayonza mvuka iba nka Rucunshu
Nyaruyenzi isi igirwa ubutayu
Aho hose mvuga nahaburiye abanjye
Bamwe bazira ubututsi batihaye
Abandi bazira ubuhutu batiremeye
Abandi bazira ubutwa batisabiye
Ngurwo u Rwanda navutse
Rugizwe incike n'abaruvuka
Abo duhuje mukomere cyane
Ku mugambi mwiza wibuka BOSE
Ntimukabure kwibuka kuko bifasha rwose
Mukomere cyane kw'iyo ntego
Mwibuka BOSE murengera BOSE
Muhumure rwose ukuri kuzatsinda.
Umusizi nyawe, Mr. Change