Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Umuryango Ibukabose-Rengerabose urashakisha abatangabuhamya ku nama yabereye ku Mulindi taliki ya 31/3/1994 yateguraga guhanura indege ya prezida Yuvenali Habyarimana

IMPURUZA Y'UMURYANGO IBUKABOSE-RENGERABOSE

------------------------------------------------------

 

Basomyi namwe nshuti,

Banyarwanda mukunda amahoro, ukuri n'ubutabera,

Hashize imyaka 22 abagome bashyize mu bikorwa umugambi wo kurasa indege ya Nyakwigendera Prezida Yuvenali Habyarimana, kw'italiki ya 6 z'ukwezi kwa 4 muri 1994.

Iyicwa rya Prezida Habyarimana na mugenzi we Nyakwigendera Prezida Cyprien Ntiyamira w'Uburundi, n'abari babaherekeje bose, rwakurikiwe n'ubwicanyi bw'ihonyabwoko n'ubundi bw'ihonyabantu, bwahekuye u Rwanda burushyira mw'icuraburindi. Mu ndege hapfiriyemo abafransa batatu bari bayitwaye.

Nyuma y'iryo shyano, abantu batari bake bahoze mu gisirikare cya FPR-INKOTANYI cyangwa mu nzego z'ubutasi nka Jean-Pierre Mugabe, Aloys Ruyenzi, Abdul Ruzibiza, n'abandi, bagiye bavuga ku nama yabaye kw'italiki ya 31/3/1994 iyobowe n'uwari Major Paul Kagame. Iyo nama iba, abatangabuhamya tuvuze haruguru bari bakiri ba ofisiye bo mu nzego ziciriritse, ariko hari abandi bo muri High command bari bayirimo kandi babizi neza.

Ikindi cyavuzwe nuko bamwe mu ba ofisiye bakuru bari muri iyo nama, nk'uwayoboraga services za Directorate of Military Intelligence - DMI, Colonel Kayumba Nyamwasa, baba baragerageje kubuza Kagame guhanura indege y'umukuru w'igihugu, bakamwumvisha ko kwica Prezida Habyarimana bizagira ingaruka zikomeye ku banyarwanda bikanakurura ubwicanyi njyanamuntu. Major Kagame yanze kubumva ahubwo yikomereza umugambi we mubisha awukorana n'indobanure nke yari yizeye kubera ko zari zishyigikiye icyo gikorwa cy'iterabwoba cyabaye imbarutso ya jenoside y'abatutsi.

Twibutse ko jenoside imaze gutangira, ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi bwakoze ibishoboka byose kugira ngo bubuze Loni n'ibihugu by'amahanga gutabara ababyeyi bacu bicwaga bunyamaswa, ku ruhande rumwe Abatutsi bahigwaga bukware n'interahamwe n'abandi bicanyi bari bafatanyije, mu gihe FPR-Inkotanyi nayo yatsembatsembaga Abahutu aho iciye hose, idatoranya umuto n'umukuru.

Kugeza aya magingo, ubucamanza bw'Ubufransa bwatangiye anketi yo gukurikirana abahanuye indege ya Prezida bukomeje guseta ibirenge bwitwaza ko nta bimenyetso bigaragaza neza uwakoze iryo shyano.

Nyamara twe Abanyarwanda tuzi uwakoze u Rwanda mu nda. Igisigaye ni ukugaragaza ukuri gusana imitima kandi kwunga abarokotse buriya bwicanyi ndengakamere, baba Abatutsi, Abahutu n'Abatwa, tudategereje ko abazungu baca imanza zitajyanye n'inyungu z'Abanyarwanda.

Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE usabye ukomeje ba ofisiye bakuru bari mur'iyo nama yabereye ku Mulindi kw'italiki ya 31/3/1994, ko batanga ubuhamya busesuye, bagasobanura neza umushinga wo kurasa indege yari itwaye Prezida wa Republika, n'ukuntu binginze Kagame akavunira ibiti mu matwi.

Abo bavandimwe bazwiho ubugabo n'ubutwari baramutse batanze ubuhamya, bakavuga ukuri kuziguye, urubanza rw'uwapanze kurasa indege ya prezida Habyarimana rwakwihuta.

Tuzi neza ko bamwe mu bagerageje kubuza Major Kagame gukora ishyano bitandukanyije n'ingoma y'abahotozi, muri iki gihe bakaba batuye mu bihugu bigendera kuri demokrasi no kwishyira ukizana kwa muntu. 

Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE uhamya ko Iriya nama yabereye ku Mulindi kuwa 31/3/1994 ari nk'urufunguzo rwa mabuso itegereje uwafashe icyemezo cyo kwica Prezida Habyarimana. Urwo rufunguzo rubitswe n'abari mur'iyo nama. Bamwe muri bo bafashe icyemezo cya kigabo bahagurukira guhangana n'akarengane, igitugu, iterabwoba, ubuhotozi n'ubwicanyi.

Igihe kirageze cyo kuvuga ukuri kwose, ntawe bakingiye ikibaba. Nibakore mu mufuka bakuremo urwo rufunguzo, bagaragaze ukuri batazuyaza. Abanyarwanda bazabibashimira bitagira iherezo.

Niba kandi ari ubucamanza bw'ubufransa bwanga guhabwa ubwo buhamya nabyo bikamenyekana.

Tubaye dushimiye abazitabira icyo gikorwa cy'ingirakamaro mu mateka y'ahazaza mu Rwanda, cyane cyane mu rwego rw'ubwiyunge hagati y'abanyarwanda.

Umuryango IBUKABOSE-RENGERABOSE

Mémoire commune et Justice pour tous

 

Autres articles sur le même sujet

"Attentat contre l'avion de Juvénal Habyarimana: les révélations de l'ancien bras droit de Kagamé" in (Africa Presse.com

Qui est responsable de l’attentat contre l’avion d’Habyarimana ?

Paul Kagame accusé d'avoir ordonné l'attentat contre l'avion d'Habyarimana (RTBF Info)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article