Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Bwana Michel Niyibizi ari mu ba mbere basomye igitabo cya Hassan Ngeze. Aratubwira icyo agitekerezaho

Afficher l'image d'origine

Byanditswe na Michel Niyibizi

RWANDA: IGICUMBI CY'IKINYOMA ni igitabo (344 pages) cyanditswe na Hassan Ngeze, kikaba cyaratangajwe na Editions La Pagaie kuli website yayo yitwa Rwandatheque.com

Ikiguzi ni 22euros (ariko iyo wishyuriye kuli website ya www.rwandatheque.com ni 20euros).

Iki gitabo naragisomye ndakirangiza, dore ko iyo ugitangiye utaruhuka utakirangije!

Rwanda : Igicumbi cy'ikinyoma, ni igitabo kirimo amakuru y'umwimerere utasanga ahandi!

Iki gitabo kiragerageza gusobanura ibibazo u Rwanda rwahuye nabyo kugeza magingo aya mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu. Kiragaruka cyane ku manza za TPIR Arusha

Igitabo Rwanda : Igicumbi cy'ikinyoma kirimo nanone ibintu bisa nko kwivuguruza kandi biboneka henshi, cyane kubijyanye n'ubutegetsi bwa Kigari, Kagame na FPR, nyamara nyuma ukabona uwacyanditse avuze ukuri!

Byaba byiza kukigura umuntu akagisoma kuko ntabwo azaba ataye igihe kandi harimo amakuru akwiye kubikwa!

Michel Niyibizi

 

 

Inyandiko igaragara kuli website http://www.rwandatheque.com aho batanga incamake y'iki gitabo

Basomyi b'iki gitabo "Rwanda : igicumbi cy'ikinyoma" cyanditswe na HASSAN NGEZE,

Iki gitabo ntigishobora gusohoka nk'ibisanzwe bisohoka kuko gifite uburemere bw’amateka akubiyemo. 

HASSAN NGEZE aturarikiye gusoma iki gitabo kugira ngo duzasangire amateka azafasha abanyarwanda kwumva neza bimwe mu byoretse u Rwanda.

Muribaza muti mbese igishya yaba yaranditse kirenze ibyo abandi banyarwanda ndetse n’abanyamahanga benshi banditse ku Rwanda ni ikihe ? Hassan Ngeze yaba azi iki kirenze iby’abandi batigeze bamenya ? Ni iki gishya Hassan Ngeze yakwandika kirenze ibyo yasohoraga mu binyamakuru yakozemo cyangwa yayoboye nka Kangura ? 

Muli iki gitabo, Hassan Ngeze asobanura impamvu yagiye yandika ibyo mwasomye kera, akavuga aho yakuraga amakuru ashyushye. 

Urugero : mu mpera z'ukwezi kwa gatatu muli 1994, Hassan Ngeze yatangaje ko Prezida Yuvenali Habyarimana azicwa mu ntangiriro z'ukwezi kwa kane 1994, ntihagira umwemera. Muri iki gitabo "Rwanda : igicumbi cy'ikinyoma", Ngeze arasobanura aho yakuraga amakuru nkayo y'ibanga, na bamwe mu bategetsi b'abanyarwanda n'abanyamahanga bayamugezagaho.

Ku rundi ruhande Hassan Ngeze arasobanura uko yakurikiriraga hafi ibikorwa bya FPR-Inkotanyi, ukuntu yagiye mu manama yayo amwe n'amwe yo kuyishinga, uko yasuye impunzi z'abatutsi mu mahanga kugera n'aho yagiye gusura abaherekeje Umwami Yuhi V Musinga ababiligi bari baraciriye ahitwa I MOBA muri Congo, aho yavuye akerekeza i Nairobi gusura Nyiricyubahiro Umwami Kigeli V Ndahindurwa.

 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article