Abasomyi barabaza Éditions La Pagaie impamvu yemeye gusohora igitabo cya Hassan Ngeze
EDITIONS LA PAGAIE
Email: lapagaie@rwandatheque.com / editionslapagaie@yahoo.fr
Muri iyi minsi, abasomyi benshi batwoherereje ibibazo n’impungenge batewe n’igitabo gishya cyanditswe na Hassan Ngeze uri muri gereza ya TPIR azira icyaha cya jenoside no gutangaza inkuru zihamagarira jenoside. Icyo gitabo cyitwa muri Editions la Pagaie isanzwe ifasha abanditsi gusohora ibitabo ku mateka y’u Rwanda. Tubagejejeho bimwe mu bibazo babajije ubuyobozi bw’icyo kigo :
________________________________
Ikibazo cya mbere
Ngeze Hassan ni muntu ki ?
: Hassan Ngeze ni umunyarwanda ukomoka ku Gisenyi. Yavutse muri I958. Mbere y’intambara yashojwe na FPR mu kwa cumi 1990, Ngeze yabaye umwe mu banditsi b’ikinyamakuru Kanguka cyari cyarashinzwe na Valens Kajeguhakwa. Niwe wari uhagarariye Kanguka ku Gisenyi ashinzwe kuyikwirakwiza mu karere. Yaje kutumvikana na Valens Kajeguhakwa ahita ashinga ikinyamakuru Kangura yabereye umwanditsi mukuru kugera muli 1994. Mu rwego rw’amashyaka, yabanje kuba umurwanashyaka wa MRND, aza kuvamo ajya mw’ishyaka CDR. Nyuma ya jenoside Ngeze yahungiye mu mahanga, aza gufatirwa muri Kenya muri 1997, ahita yoherezwa Arusha mu rukiko mpuzamahanga. Ubuzima bwe muri jenoside na nyuma yayo muzabusanga mu gitabo cye « RWANDA : IGICUMBI CY’IKINYOMA » (amapaji 344).
Ko bizwi ko Ngeze afungiwe kuba yarakoze jenoside, kumufasha gusohora igitabo si ugupfobya jenoside ?
Igisubizo cya : Ibi turabimenyereye, ariko ntitugomba kwitiranya ururo n’urumamfu.
Icyambere : Ngeze nubwo afunze, aracyafite uburenganzira bwe nk’ikiremwamntu. Ntafite uburenganzira bwo kuza no kujya aho ashatse, ariko afite uburenganzira bwo kugira ibitekerezo yihariye n’ubwo kubitangaza. Bipfa kuba bitanyuranyije n’amategeko kandi ntawe bibangamiye. Mu rwego ry’ibyo yarezwe, igitabo cya Ngeze ntigihakana jenoside yabaye mu Rwanda ahubwo gitanga ibimenyetso byinshi simusiga. Iyo dusanga Ngeze apfobya jenoside ntitwari kwemera gusohora igitabo cye. Tubisubiremo ariko, kuvuga ko FPR-Inkotanyi zishe abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu si ugupfobya jenoside y’abatutsi, nkuko kuvuga ko abayobozi b’abahutu bakoze jenoside y’abatutsi bitavuga guhakana ubwicanyi bwakorewe abahutu. Ntitukitiranye ururo n’urumamfu.
Icya kabiri : Ngeze siwe wenyine ufungiwe cyangwa wakoze icyaha cya jenoside n’ibindi byaha bijyanye nayo. Mu myaka ishize, hari abafungwa basohoye ibitabo bari muri gereza ya Arusha cyangwa ahandi bafungiye. Nta gitangaje rero kubona na Ngeze yandika, nubwo we atigeze aba ministre cyangwa igikomerezwa muri politike.
Icya gatatu : mu Rwanda abafungiwe jenoside bahabwa ijambo, bagaca kuri radio no kuli TV.
Icya kane : hari benshi bishe abanyarwanda ibihumbi amagana n’amagana bihishe mu butegetsi bw’u Rwanda rw’ubu, haba mu buyobozi bwa politike cyangwa mu gisirikare. Buri munsi tubumva kuri radiyo tukababona kuri televiziyo, kandi ntawigeze asaba ko batazongera kuvuga cyangwa kwandika.
Ni iki gishya kizanywe n’igitabo cya Ngeze ?
Uretse gutinyuka no kuba cyanditse mu Kinyarwanda se, ibindi Ngeze avugamo ni ibiki ?
: Tubanje kwisegura kuko ntawavuga ibiri mu gitabo byose ngo abirangize muri iki kiganiro muduhaye. Muri make, Hassan Ngeze agaruka ku bintu byinshi byabaye mu gihugu cyacu. Ngeze yemeza ko ibyo avuga hafi ya byose yabihagazeho cyangwa yabigizemo uruhare, ko yamenyaga byinshi byabaga bitegurwa, bigiye gukorwa, bimwe akabitangaza uko yabyumvaga cyangwa mu buryo abamukoreshaga bamusabaga kubyandika.
Ingero: atanga ubuhamya bw’uko yabonye iyicwa ry’abanyapolitike biciwe muri gereza ya Ruhengeri nyuma ya kudeta yo muli 1973, agasobanura uko yakoranye na Valens Kajeguhakwa n’ubucuti bari bafitanye, uruhare yagize mu gutabara abatutsi muli jenoside, abategetsi bakomeye bamukoreshaga kugira ngo yanduze abarwanyaga ubutegetsi bwa Habyarimana, ukuntu yamenye ko prezida Melchior Ndadaye agiye kwicwa n’ukuntu yagiye kumuburira bikaba iby’ubusa, uko yamenye ko Habyarimana agiye kwicwa akabyandika muli Kangura n’ingaruka byamuteye, uko yagiye mu manama y’ishingwa rya FPR I Sacramento muli Amerika, n’ibindi byinshi.
Mu gitabo cye, harimo n’ibiganiro yagiranye n’abantu banyuranye bari mu butegetsi bwa Habyarimana n’ubwa FPR, abasaba kumufasha gusobanura uruhari rwabo mu ntambara no mu mahano yabaye mu Rwanda.
Ikibazo cyoherejwe n'umusomyi uvuga ko ari umucikacumu w’umututsi :
Ko tuzi ko mu nyandiko ze zose Ngeze yagaragazaga ko yanga abatutsi urunuka, nk’amategeko cumi y’abahutu yasohoye muri Kangura, ni kuki mwemeye guha Ngeze ijambo kandi muzi ibibi yakoze ?
: Amategeko cumi y’abahutu, ndetse n’andi mategeko yasohoye yitwaga amategeko 19 y’abatutsi, yagize uruhari rukomeye mu gukurura inzangano hagati y’amoko y’abahutu n’abatutsi mu Rwanda. Birababaje kubona abantu bagenda bakicara bagacura ibintu bibi nk’ibiri mur’ayo mategeko. Mu gitabo cye Hassan Ngeze ayagarukaho, agatanga ibisubizo n’ibisobanuro ku bibazo abanyarwanda tumaze imyaka twibaza. Ngeze asobanura neza imvo n’imvano y’ariya mategeko yakoze ishyano. Avuga abayanditse, aho yaturutse, uko yayabonye, abayamugejejeho, impamvu yemeye kuyatangaza, n’icapiro byakorewemo. Ntacyo ahisha kuko avuga n’amazina y’abayamuzaniye ngo ayatangaze. Abo bantu hafi ya bose bariho, bivuga ko niba ababeshyera bazamuvuguruza. Amategeko nuko abiteganya. Kandi ninako amateka y’igihugu yandikwa. Bamwe mubo avuga barafunganywe, kandi avuga ko yabanje kubamenyesha ko agiye kubyandika mu gitabo cye. Abandi bari hanze. Bamwe bari mu butegetsi bwa FPR mu Rwanda, abandi ni impunzi mu mahanga.
Muri make rero, twe dusanga ahubwo kiriya gitabo gifitiye abanyarwanda akamaro kuko kibamara amatsiko kuri byinshi, kikibaha n’ibisubizo kubyo bamaze igihe kirekire bibaza ku cyiswe amategeko cumi y’abahutu n’amategeko 19 y’abatutsi.
Ikibazo twabajijwe n’umusomyi wiyita ko avugira abahutu :
Birazwi ko Ngeze yakoreraga Habyarimana ariko agakorera n’Inkotanyi, mfite impungenge ko mu gitabo cye Ngeze agenzwa no kumena amabanga y’abahutu bityo akaba afasha Kagame atabizi cyangwa baramuguze ngo ashyigikire Kagame.
: Twe muri Editions la Pagaie ayo mabanga witirira abahutu ntayo tuzi. Abafite amabanga abareba bitirira abahutu bazamunyomoze nibasanga yarengereye. Niyo demokrasi.
Iki kibazo twakibajije nyirubwite adusubiza ko nta mabanga abahutu bamubikije, ko ibyo yandika ari ibishobora gufasha abakiri bato bo mu moko yose, kugira ngo batazagwa mu mutego nkuwo Ngeze n’urungano rwe baguyemo. Iki kintu akigarukaho kenshi mu gitabo cye. Ngeze akomeza avuga ko nta bitekerezo cyangwa amabanga abahutu basangiye, ko buri muntu cyangwa buri muhutu afite ubuzima bwe n’ibitekerezo bye agomba kubazwa ku giti cye atitwaje ubwoko akomokamo. Ati « niyo mibonere yanjye y’ubu kuko kera nibeshyaga » !
Ese mubona Ngeze yarumvise ko ashobora kuba yaribeshye akaba yicuza?
: Mu gitabo cye « RWANDA : IGICUMBI CY’IKINYOMA », Hassan Ngeze agaruka kuri iyo ngingo birambuye. Biragaragara ko yicuza ibyinshi yakoze, akababazwa cyane no kuba yarakoreshejwe n’abantu bari bifitiye inshingano zabo na gahunda za politike, we akemera kuba igikoresho cy’ibibi. By’umwihariko, Ngeze abwira cyane cyane urubyiruko ukuntu rugomba kwirinda kuba igikoresho cy’abapolitisiye babakurura babajyana mu bintu bimunga ubumwe bw’abanyarwanda. Yiheraho agatanga urugero rw’amakosa akomeye abategetsi bakomeye bamukoresheje, cyane cyane bamusaba kwandika ibitoteza abatutsi n’abatavuga rumwe n’ishyaka ryari ku butegetsi. Ngeze avuga ko bamwe mu bamushutse bibereye mu butegetsi bw’u Rwanda cyangwa mu mahanga aho bigira ba nyoni nyinshi kandi bari mu bahekuye u Rwanda.
Ibikubiye mu mapaji 344 y’iki gitabo ntawabivuga byose mu magambo make ngo abirangize. Ibisigaye abasomyi bazabisanga muri iki gitabo abagisomye bose bemeza ko gifite inyongera (valeur ajoutée) ifatika.
Ntitwarangiza na none tutibukije ko inyandiko n’ibitekerezo bikubiye mu gitabo « RWANDA : IGICUMBI CY’IKINYOMA » ari iby'umwanditsi wacyo Hassan Ngeze. Niwe wenyine ugomba gukurikiranwa mu gihe igitabo cye cyabangamira inyungu z’umuntu uwo ariwe wese, n'ingaruka mbi zose zagiturukaho niwe wazibazwa.
Abifuza kwimara amatsiko no kumenya amateka ahishe muri iki gitabo tubabwira iki !
Uburyo bworoshye bwo kukigura :
- Kwandikira Editions la Pagaie ubicishije kuli email lapagaie@rwandatheque.com cyangwa editionslapgaie@yahoo.fr
- Kujya kuli website www.rwandatheque.com aho ushobora kukigura ukoresheje compte Paypal cyangwa carte bancaire, na virement bancaire
- Igitabo « RWANDA : IGICUMBI CY’IKINYOMA » kigura euros 20€ nta yandi yiyongereyeho. Editions la Pagaie niyo yishyura igiciro cya posita aho waba utuye hose kw’isi, haba mu Rwanda, mu bindi bihugu by’Afurika, i Burayi, Aziya no muri Amerika/Canada.
http://www.france-rwanda.info/2015/12/rwanda-igicumbi-cy-ikinyoma.html