Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Londres : Urukiko rwategetso ko Abanyarwanda 5 batoherezwa mu Rwanda

Umucamanza w'i Londres yategetse ko Abanyarwanda 5 baregwa ko bagize uruhare muri jenoside yo muri 94, batoherezwa kujya kuburanira mu Rwanda.

Hashize imyaka 2 abo bagabo bafatiwe mu Bwongereza, U rwanda rwari rwasabye ko bajya kuburanishwa n'ubucamanza bw' u Rwanda.

Kuva bafatwa bagiye baburanishwa n'ubucamanza bwo mu Bwongereza, ababunganira bakomeje kuvuga ko batazagira amahoro nibasubira mu Rwanda.

Leta y'u Rwanda yari yijeje ubucamanza bwo mu Bwongereza ko batazahanishwa igihano cy'urupfu.

Inshuti zabo n'abavandimwe bari mu rukiko bakomye amashyi bagaragaza ibyishimo.

Abo bagabo bahawe uburenganzira bwo gukomeza kuburana batari muri gereza.

Vicent Bajinya, umwe muri abo bagabo, yabwiye BBC ko bishimiye ko urukiko rwemeye icyifuzo cyabo cyo kutoherezwa kujya kuburunishwa n'ubucamanza bwo mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwo mu Bwongereza bwagaragaje ko bushobora kujurira.

Abaregwa ni Vicent Bajinya, Celestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Celestin Mutabaruka.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article