Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

ICYO FONDATION IBUKABOSE-RENGERABOSE IVUGA KU KIREGO CYA SURVIE
 

Iki kirego ni cyemerwa n'uru rubanza rukaba, bishobora kuzafasha ukuri gutera imbere. Niba koko hari ubwicanyi Ubufransa bwiroshyemo bizamenyekane, niba kandi bitarabaye nabyo bizamenyekane bidakuka.

Ikindi kitazabura kuvugwa ni uruhare rwa association SURVIE ubwayo mu byabaye mu Rwanda.

Ese uyu muryango wayoborwaga n'uwahoze ari umuyoboke wa FPR bwana Jean CARBONARE, wifashe ute mbere na nyuma ya jenoside?

Ko Carbonare yamaze imyaka ari umujyanama wa jenerali Kagame na prezida Bizimungu i Kigali, umuryango SURVIE yari ahagarariye wafatanyije nabo mu bwicanyi bakoze nyuma ya jenoside, haba muli 1994, muri 1995 i Kibeho, n'ahandi ? Wahembwaga iki? nande?

Ni kuki mu kwezi kwa kane 1994 Bwana Carbonare aho gutabariza abiciwe i Kibeho ahubwo ariwe wagendaga mu mahanga aburanira FPR, avuga ko abasaza, abana n'abagora biciwe i Kibeho bose bari interahamwe?

Ni kuki mu bwicanyi FPR yakoreye impunzi z'abanyarwanda muri Zaïre association SURVIE ariyo yonyine itarigeze ikoma kandi Carbonare yari umujyanama w'abakoraga ubwo bwicanyi?

Ibi byose ni ibibazo umuntu yakwibaza.

Ibindi SURVIE izabibazwa n'ubucamanza. Abakoranye na Carbonare mu cyama bazatanga ubuhamya bugaragaza ko SURVIE yakoraga bucancuro. Kandi barahari benshi cyane. Tubitege amaso.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article