Col Gaspard Baratuza umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi
Gaspard Baratuza yatangaje ko ku ruhande rw’igisirikare batatu bitabye Imana, mu gihe babiri mu bagabye igitero nabo bapfuye hamwe n’umukozi 1 muri Minisiteri y’umutekano wakomerekeye cyane muri iyo mirwano aza gupfa nyuma.
Aya amkuru akaba anyomoza ayavugaga ko abana 2 ba Gen Prime Niyongabo nabo bahapfiriye ndetse n’abasirikare 7 bamurindaga.
Col.Gaspard yatangaje kandi ko imbunda imwe yo mu bwoko bwa lance-Roquette, n’izindi 2 zo mu bwoko bwa kalashinkov nazo zafashwe.
Col. Gaspard Baratuza akaba yunze mu ijambo rya Perezida Nkurunziza, asaba abasirikare b’igihugu gukomeza gufatana mu mugongo ndetse banunga ubumwe.
Icyaje kubera abanyamakuru urujijo ndetse kikanongera urujijo mu baturage kugeza na n’ubu bagikomeje kwibaza imikino irimo kubera mu gisirikare cyabo, ni uko nta munyamakuru n’umwe wahawe ijambo ngo agire icyo abaza.
Col Gaspard Baratuza umuvugizi w’igisirikare n’ubwo bwose atangaza ko igitero cyari kigamije kubiba amacakubiri mu gisirikare, ntabwo yatangaje abakigabye naho baturutse cyangwa ngo agire byinshi avugaho ndetse ko yimye abanyamakuru ijambo kubera ibibazo byinshi bari bafite bifuzaga kumubaza.
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com