Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Inyandiko ya Habimana James, Izuba Rirashe

Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC).

Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC), bazongera guhura kuri uyu wa mbere i Dar es Salaam aho bazareba uko ibibazo by’umutekano muke mu Burundi bihagaze.
Iyi nama ije mu gihe muri iki gihugu hakomeje kugaragara ibibazo by’umutekano muke, abantu barenga 70 bamaze gupfa mu mezi abiri gusa, bitewe n’abadashaka ko Perezida Pierre Nkurunziza yongera kwiyamarariza manda ya gatatu. 
Abandi baturage barenga ibihumbi 140 bamaze guhunga igihugu barimo n’abari mu Rwanda.
Owora Othieno,  umuvugizi wa EAC yagize ati "Abakuru b’ibihugu bazarebera hamwe uko ibintu bihagaze mu Burundi kugeza uyu munota.”
Inama z’abakuru b’ibihugu muri EAC zimaze iminsi ziba ariko nta gikomeye kiravamo. 
Tariki ya 13 Gicurasi indi nama yabereye muri Tanzania, Perezida Nkurunziza yayijemo ariko yihutira gusubira mu gihugu cye ubwo hatangazwaga ko abasirikare bamukoreye kudeta.
Kuva icyo gihe bigaragara ko uyu mukuru w’igihugu yirinze kongera kuva mu Burundi ajya hanze y’igihugu.
Nk’indi nama yabaye tariki ya 31 Gicurasi Perezida Nkurunziza ntiyayigaragayemo, ubu rero ntibiramenyekana ko iyi nama yo ku wa mbere azayijyamo.
Kugeza ubu igikomeje guteza impungenge n’amatora y’umukuru w’igihugu azaba tariki ya 15 Nyakanga uyu mwaka, ni mu gihe amatora y’abadepite yabaye muri iki cyumweru abantu bakomeje gupfa ndetse hanaterwa za gerenade.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article