USA/RWANDA : IPEREREZA KU BWICANYI BWA PREZIDA PAULO KAGAME
Perezida w’akanama gato ka kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasabye ko habaho iperereza kuri raporo ya Globe and Mail ishinja guverinoma y’u Rwanda kugira uruhare mu migambi yo kwica abatavuga rumwe nayo bari mu buhungiro.
Bwana Chris Smith wo mu kanama gashinzwe ububanyi n’amahanga muri kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko itsinda mpuzamahanga ry’abakora iperereza rigomba guhabwa uburenganzira busesuye n’abayobozi ba guverinoma bwo kugera ku nyandiko zibitse no ku majwi yafashwe ngo hamenyekane niba koko u Rwanda rwica abatavuga rumwe narwo bahungiye mu bihugu byo hanze.
- Chris Smith
“Ibitari ibyo nakomeza guterwa impungenge n’uko abandi bantu bapfa”. Uwo ni Chris Smith, wo mu ishyaka ry’Abaharanira repubulika mu leta ya New Jersey ukuriye akanama karebwa n’ibibazo bya Afurika, ubuzima ku isi, uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku isi ndetse n’imiryango mpuzamahanga.
“Mpangayikishijwe n’uko ibi byiyongera aho kugabanyuka” ibi n’ibyo Chris Smith yakomeje atangariza muri kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa gatatu ubwo humvwaga ikibazo cy’ihutazwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda.
Bwana Smith yakomeje avuga ko raporo yasohotse muri The Globe and Mail umwaka ushize ku bwicanyi bushinjwa u Rwanda ari ikimenyetso cyizewe gikeneye gukorerwa iperereza ryuzuye n’itsinda rizaba rihagarikiwe n’ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye cyangwa ubwa Afurika Yunze Ubumwe.
“Ndatekereza ko hari abantu bahangayitse cyane muri department ya leta kubw’aba bantu bapfa” uko niko yakomeje abwira akanama. “Iyo ubona abagabo n’abagore bazi ubwenge bavuga ko hano hari ikibazo”.
Iperereza ryamaze amezi rya The Globe and Mail umwaka ushize ryabonye ibimenyetso by’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu n’abantu bahunze ngo bishinja guverinoma y’u Rwanda kugira uruhare mu bitero cyangwa gutegura ibitero ku batavuga rumwe na leta y’u Rwanda bahungiye muri Afurika y’Epfo, mu Bwongereza, Sweden, mu Bubiligi, Uganda, Kenya na Mozambique.
Muri raporo ya The Globe and Mail, Abanyarwanda bahungiye muri Afurika y’Epfo no mu Bubiligi batanze ubuhamya bw’uko bahawe akazi ko kwica abatavuga neza ubutegetsi bwa perezida Kagame. Iyi raporo kandi igaragaramo amajwi yafashwe mu ibanga y’ikiganiro kuri telephone cyabaye mu 2011 aho ngo Major Robert Higiro kuri ubu uri mu buhungiro mu Bubiligi yasabwaga n’inzego z’iperereza mu gisirikare kwica abantu babiri bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bari muri Afurika y’Epfo ubundi agahembwa miliyoni mu madolari.
- Major Robert Higiro
Uyu Major Higiro nawe akaba kuri uyu wa gatatu yari yatumiwe muri kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo asobanure mu buryo burambuye ukuntu bagerageje kumuha ako kazi.
Uyu mugabo rero akaba yaratanze urutonde rw’abantu 13 batavugaga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ngo bishwe cyangwa bakaburirwa irengero. Muri aba hakaba harimo abanyamakuru, abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abahoze bakora muri guverinoma ariko bakaza kuyivamo.
David Himbara wigeze gukora mu biro by’umukuru w’igihugu mu Rwanda ubu akaba abarizwa mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Toronto, nawe yatanze ubuhamya avuga ko kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahunze bikwiye gufatwa nk’iterabwoba riterwa inkunga na leta y’u Rwanda.
- Dr. David Himbara
Naho umuyobozi muri department ya leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwana Robert Jackson nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa The Global and Mail ikomeza ivuga, nawe yatanze ubuhamya avuga ko hari Abanyarwanda benshi mu mwaka ushize baburiwe irengero ndetse bigakekwa ko bapfuye bishwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda n’abo mu miryango yabo.
- Willis Shalita
Naho Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Willis Shalita, watanze ubuhamya abisabwe na ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba anakora iperereza ku giti cye, yatangaje ko iyo raporo ishinja u Rwanda kugira uruhare mu bwicanyi ntacyo iri cyo ari ibihuha gusa, ariko yongeraho ko yemeranya na Chris Smith ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi ibimenyetso byose bikazanwa bigasuzumwa.
Emmanuel Nsabimana - imirasire.com