Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Itangazo ODHR/0001/2015 ryo gushyigikira icyegeranyo cya HRW ku miterere y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Rwanda, muli 2014

Mu ntangiliro z’uyu mwaka wa 2015, nkuko bisanzwe buli mwaka, umuryango Human Rights Watch, HRW mu magambo ahinnye, ufite icyicaro gikuru muli Leta zunze ubumwe z’Amerika, watangaje icyegeranyo ku miterere y’iyubahirizwa ry’ikiremwamuntu mu Rwanda no mu bindi bihugu byose byo kw’isi. Muli icyo cyegeranyo HRW yanenze byimazeyo ubutegetsi bw’u Rwanda bukomeje gutoteza, gufunga, gushimuta, kwica no guhonyora abanyarwanda, mu buryo bunyuranije n’amategeko mpuza-mahanga arengera ukwishyira ukizana kwa muntu.

Ikigo ODHR (Observatoire des droits de l’homme au Rwanda) kigenzura iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu Rwanda, ishingiye ku ubushakashatsi yakoze, isanga ibikubiye mu cyegeranyo cya HRW cyasohotse muri Gashyantare 2015 ali ukuri gusesuye, kuzuye kandi kudaciye iruhande rw’ibibera mu Rwanda.

ODHR ishimishijwe n’uko imiryango iharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu kw’isi itaterereranye abanyarwanda mu bihe bikomeye barimo. By’umwihariko, ODHR irashimira ibikuye ku mutima abayobozi b’umuryango Human Rights Watch, ishami rishinzwe akarere k’Ibiyaga bigali, badahwema kwita ku mibereho myiza y’abanyarwanda no kurengera ituze n’amahoro yabo.

Ikibabaje nuko kw’ taliki ya 8 Gashyantare 2015, mu nyandiko yasohotse kuli website y’ikinyamakuru IGIHE.com cyegamiye kuri guverinoma ya FPR, Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Bwana Johnson Busingye, yagaye ku mugaragaro icyegeranyo cya HRW, yikoma n’abagikoze abarega kubogama no kutagisha abayobozi b’Urwanda inama mbere yo kugisohora.

ODHR iragaya amagambo n’imyifatire ya ministri Busingye ugamije gutera igitutu umuryango Human Rihgts Watch kugira ngo awubuze gukomeza inshingano zawo zo kurwanya akarengane n’ihohoterwa ry’ikiremwamuntu mu Rwanda.

ODHR isanga iyo myitwarire y’abayobozi b’u Rwanda ishimangira ubushake buke bwo guhindura imikorere mibi ivugwa muri icyo cyegeranyo, bisobanuye ko Leta ishyigikiye akarengane, igitugu, itotezwa, izimizwa n’iyicwa ry’abaturage.

ODHR yamaganye ikomeje ibikorwa byose bya Leta y’u Rwanda bigamije guhohotera no kwivanga mu mikorere y’umuryango HRW dusanzwe tuziho ubwigenge mu byemezo byawo no mu mikorere yawo nkuko amahame yawo abiteganya.

ODHR iboneyeho kwibutsa ko ubutegetsi bwa FPR butahwemye gutoteza imiryango nyarwanda iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu n’indi miryango yigenga ikorera mu gihugu, kugeza aho bwayicecekesheje, none burashaka no gucecekesha imiryango mpuzamahanga yigenga, bukoresheje igitugu n’iterabwoba, kandi bugamije kuyica mu Rwanda kugira ngo ubutegetsi bukomeze buhonyore abanyarwanda mu bwiru nta kirengera. 

ODHR yongeye gushimira by’umwihariko itsinda ry’abagenzuzi ba HRW bashinzwe ifasi y’u Rwanda n’akarere k’ibiyaga bigari, kubera ubwigenge, ubwitange, ubumenyi, ubuhanga n’ubushobozi bakomeje kugaragaza mu kurangiza neza inshingano zo guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kwamagana icyo aricyo cyose kibangamiye ubwo burenganzira.

Mw’izina ry’imiryango-nyobozi ya ODHR

Matata Joseph
CLIIR - Centre de Lutte contre l'Impunité et l'Injustice au Rwanda

Théobald Rutihunza
RIPRODHOR - Réseau International pour la Promotion et la Défense des Droits de l’Homme au Rwanda

Jean-Marie Ndagijimana
IBUKABOSE-RENGERABOSE - Mémoire et Justice pour tous

Kw’italiki ya 12 Gashyantare 2015

 

Kutwandikira :

cliir2004@yahoo.fr

ibukabose@yahoo.fr

riprodhor@hotmail.com ,
 

ODHR ISHYIGIKIYE ICYEGERANYO CYA HRW KU MITERERE Y’UBURENGANZIRA BW’IKIREMWAMUNTU MU RWANDA
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article