IMYIGARAGAMBYO YO KWAMAGANA PREZIDA PAULO KAGAME UZAZA MU BUFRANSA KW'ITALIKI YA 27/02/2015
UBUTUMIRE
Ku wa gatanu taliki ya 27/02/2015 prezida Paulo Kagame azatanga ikiganiro muli UNESCO, i Paris mu Bufransa.
Amashyrahamwe nyarwanda n'amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali araritse kandi ashishikarije Abanyarwanda bose babishoboye kuzitabira imyigaragambyo iteganyijwe uwo munsi guhera saa saba nyuma ya saa sita.
Imyigaragambyo izatangira saa saba (13:00') imbere y'ibiro bya posita ili ku masanganzira y'imihanda Avenue de Ségur na Avenue de Saxe 75007 Paris.
Abanyarwanda n'abandi bose bakunda ukuri n'ubutabera, abaharanira ubwiyunge bwuzuye hagati y'abanyarwanda no mu bihugu by'akarere k'ibiyaga bigari, bazaboneraho umwanya wo kugeza ubutumwa kuli prezida Kagame n'abamutumiye.
Ubwo butumwa buzibanda ku ngingo zikulikira :
- Gusaba ko ingoma y'igitugu yahinduka hakajyaho ubutegetsi bwa demokrasi isesuye abanyarwanda bose bibonamo, nta vangura moko cyangwa akarere, kandi iha abanyarwanda n'amashyaka ya politike kwishyira ukizana.
- Kwamagana ibikorwa byo gutoteza, kuzimiza abantu, guhohotera uburenganzira bw'ikiremwa muntu mu Rwanda, gufunga no kwica abatavuga rumwe na Leta, mu Rwanda no mu mahanga
- Gusaba ifungurwa, nta mananiza, ry'abanyapolitike bose baborera mu magereza ya Kagame bazira gusa ko basabye uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no gufatanya n'abandi banyarwanda kwubaka urwababyaye.
- Kwibutsa ubwicanyi FPR yakoreye abanyarwanda mu Rwanda n'abanyekongo muli RD Congo (rapport mapping), no gusaba ko abo ubwo bwicanyi bubarwaho bashyikirizwa inkiko mpuzamahanga zibishinzwe.
- Kugaragariza abanyarwanda n'amahanga ko twamagana kandi tutazemera amayeri n'amanyanga prezida Kagame n'agatsiko ke batangiye gukoresha bagamije guhindura Itegeko-nshinga kugira ngo abone uburyo bwo gukomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017 mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
TUZAZE TULI BENSHI KANDI TWITWAJE BANDEROLLES ZIGARAGAZA UBUTUMWA BWACU KANDI ZISOMEKA NEZA.
BIKOREWE I PARIS
Komite ishinzwe gutegura imyigaragambyo y'i Paris 27/02/2015
Ufite ibibazo wabariza kuli
- covigla@gmail.com
- Telephone : +336 15 73 15 10
/http%3A%2F%2Fapp.mappy.net%2Ffront%2Fportal%2F5.1-20150217T1041-488b14d%2Fimages%2Ffb_mappy.png)
Mappy - Itinéraires routier, vélo, transports en commun. Calculez votre itinéraire avec Mappy
Calcul d'itinéraire pour préparer vos déplacements en France et en Europe sur Internet et Mobile