Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Inyandiko ya Igihe.com 24/1/2014

Ndlr : Kumenya ibyandikwa n'ibinyamakuru bikorera mu kwaha kw'ingoma ya Kagame bidufasha kwumva no kumenya gahunda ze mbisha.

Inyandiko nyirizina

Mu kiganiro n’ikinyamakuru La Libre Belgique cy’Ababiligi, Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, yasobanuye ku bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro u Rwanda rurimo muri Centrefrique ndetse n’imikoranire y’ingabo zarwo n’iz’u Bufaransa bafatanyije ubutumwa ihagaze, amara amatsiko abibwira ko imikoranire myiza itashoboka hagati y’ingabo z’ibi bihugu byombi.

Ingabo z'u Rwanda zigomba gufatanya n'Abafaransa mu gucunga umutekano w'ikibuga cy'indege cya Bangui

Umutwe w’Ingabo z’u Rwanda, ugizwe n’abasirikare 850, witabiriye ubutumwa bw’amahoro bwa (MISCA) i Bangui muri Centrafrique, aho bafite ubutumwa bw’ibanze bwo kurinda abayobozi bakuru b’icyo gihugu, no kurinda ikibuga cy’indege cya Bangui, ubutumwa bakaba babuhuriyeho n’ingabo z’u Bufaransa zigera ku 1600 zahageze mbere yabo.

Izi ngabozoherejwe n’u Rwanda, nk’uko Brig Gen Nzabamwita yabitangarije iki kinyamakuru, ni batayo ifite ibikoresho byose by’ingenzi, ifite imodoka zo kuyitwara za Burende zishobokana cyane n’ahantu hagoranye. Avuga ko intwaro zitwajwe zitaremereye cyane, ariko ngo zirahagije ku butumwa nka buriya.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, yavuze ko ingabo z’u Rwanda zahawe agace k’amajyaruguru ya Bangui, aho zigomba kurindira umutekano abayobozi bakuru b’igihugu mu gihe bari muri ako gace, kurinda inyubako za Leta, n’ahandi hantu hagiye hakomeye nko ku kibuga cy’indege, bakaba bafatanya n’Abafaransa.

La Libre Belgique yanditse ko u Bufaransa bwahawe ubu butumwa na Loni, bwo kujya gufasha muri Centrafrique, nyamara mu myaka 20 ishize, bwari bwagize gutsindwa kwabwo gukomeye kwa mbere kandi konyine muri Afurika, imbere y’izari inyeshyamba za FPR, kuri ubu zahindutsemo ingabo z’igihugu. Uko gutsindwa ngo abasirikare benshi b’abahezanguni b’Abafaransa ntibigeze bakwiyumvisha ngo banakwakire.

Hejuru y’ibyo ariko, Brig Gen Nzabamwita akuraho urwikekwe rw’ibyo byabaye byose agira ati : “Dufite Ambasaderi i Paris mu Bufaransa, n’Abafaransa bafite amabsaderi i Kigali. Ubwo twageraga i Bangui twahakiriwe n’Abafaransa mu buryo bwiza cyane. Mutekereze kandi ; muramutse mufite ahantu ho kurinda, ntimwakwishimira kubikora mufatanyije n’abasirikare beza aho gufatanya n’abasirikare b’abanebwe badashoboye ?”

Yakomeje agira ati : “Ni tumara kuba twahageze twese nko mu cyumweru kimwe, tuzaba turi rimwe mu matsinda y’ingabo rikomeye cyane. Dufite ubutumwa bumwe, kandi tuzakorana neza n’Abafaransa mu kurinda Centrafrique.”

Umusirikare w'u Rwanda ari gukora ubugenzuzi muri PK13, agace gaherereye mu majyarugu ya Bangui, kuwa Gatatu tariki 22 Mutarama 2014 nyuma y'igitero cy'agatsiko kamwe k'abarwanyi kari kagiye guhohotera abantu muri Bangui

Igihugu cya Gatandatu ku isi mu gutanga ingabo nyinshi muri Loni

 

Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko kugera muri Centrafrique kw’ingabo z’u Rwanda, kwamenyekanishijwe mu ntangiriro za Mutarama 2014, hafi mu gihe kimwe n’imenyekanishwa ry’ikurwayo ry’ingabo z’igihugu cya Chad mu butumwa bwa MISCA i Bangui mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Centrafrique, ku mupaka uri hagati ya Centrefrique na Tchad.

Iri tangazo ryirukana ingabo za Tchad mu butumwa bwa MISCA, ryaje rikurikira ibirego byinshi bizishinja bishyira hanze ukuntu izi ngabo zifatanyaga n’inyeshyamba za SELEKA (zigizwe ahanini n’abayisilamu ndetse n’Abanyetchad) kandi ingabo z’abanyamahanga ziri mu butumwa bw’amahoro zari zifite inshingano nyamukuru yo kwambura intwaro uyu mutwe w’inyeshyamba.

Benshi mu bakurikirana ikibazo cya Centrafrique, baravuga ko ingabo z’u Rwanda, zaba zigiye gusimbura iza Tchad, ariko umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda we akavuga ko ingabo z’u Rwanda zititaye ku kumenya uwahoze akora iki mbere yo kuhagera k’u Rwanda, ndetse no kuba ubutumwa bwabo bwaba busimbuye ubw’Abanye-Tchad.

Big Gen Nzabamwita yasobanuye ko u Rwanda ari igihugu cya gatandatu ku isi gifite ingabo nyinshi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, aho rufite abasirikare 3207 i Darfur muri Sudan, 969 muri Sudani y’Epfo, 850 muri Centrafrique, n’abandi basirikare bo mu rwego rw’ubuyobozi 81 bagiye bagabagabanyije mu butumwa butandukanye bukomeye ku Isi nko muri Mali.

La Libre Belgique yabajije Brig Gen Nzabamwita niba Jenoside yabaye mu Rwanda hari icyo ifasha ingabo z’u Rwanda muri bene ubu butumwa.

Yasubije agira ati : “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yaremye ikintu mu mitima y’Abanyarwanda, cyo kumva ko bagomba guhagarika igisa na Jenoside, no kumva akababaro ka buri muntu, cyane cyane abagore, mu bihe bimeze nka biriya. Niyo mpamvu twitabira ubutumwa bwo gushaka no kubungabunga amahoro.”

Ati : “By’akarusho, nk’abantu bahagaritse Jenoside ubwacu, turi gihamya y’uko bishoboka kuva mu kaga nka kariya. Ariko tugomba kumenya ko ntawe uzava hanze mu mahanga ngo aze guha ibisubizo Abanya-Centrafrique ku bibazo byabo. Hagomba kwifashishwa inkunga z’amahanga mu gutekanisha igihugu, ariko ku bijyanye n’igitera ikibazo nk’ikiriho, igisubizo kiri mu Banya-Centrafrique ubwabo n’amasezerano bazageraho mu gukemura ibibazo byabo.”

Mu butumwa bw'ingenzi ingabo z'u Rwanda zifite, uretse kurinda inyubako zikomeye za guverinoma, harimo no kurinda abayobozi bakuru ba Centrafrique nk'aha bari mu barinze perezida mushya wa Centrafrique Madamu Catherine Samba-Panza
Umusirikare w'u Rwanda igihe bageraga i Bangui ku kibuga cy'indege bagiye mu butumwa bwa MISCA
Ingabo z'u Rwand nta gutinzamo zatangiye kwambura intwaro udutsiko tw'abateza umutekano muke muri Centrafrique nta gutonesha ku mpande zombi haba abayisilamu haba abakirisitu
Abafaransa nibo bageze bwa mbere muri Centrafrique mu butumwa bwo kugarura amahoro no gucunga umutekano, guhera muri uku kwezi, inshingano zabo bazifatanyije n'ingabo z'u Rwanda
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article