Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Madame Cyrie Sendashonga

image dans La Révolution en marche

Ex-major/Dr Theogene Rudasingwa

Kwibuka Nyakwigendera Seth Sendashonga

Ku wa 6 le 25/6/2011, i Buruseli (Centre de Rinck, 7, Place de la Vaillance) habereye ikiganiro cyateguwe n’ishyirahmwe ISCIdasbl (Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratiqueasbl) ryiyemeje kwakira no kugeza ku Banyarwanda n’abandi bose bakunda Urwanda umurage w’ubutwari n’ibitekerezo bya Nyakwigendera SethSendashonga. Hari mu rwego rwo kwibuka imyaka 12 iryo shyirahamwe rimaze rishinzwe n’imyaka 13 ishize Seth SENDASHONGA yishwe. Abafashe ijambo kuri uwo munsi ni :

1) Dogiteri Major Théogène RUDASINGWA, wabaye umunyamabanga mukuru wa FPR, ubu akaba ari umunyabanga nshingabikorwa w’ishyaka Ihuriro ry’Abanyarwanda (RNC),

2) Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU wabaye ministri w’intebe (1994-1995), ubu akaba yarashinze kandi ayobora ishyaka ryitwa RDI-Rwanda Rwiza,

3).Bwana Jean-Baptiste Nkuliyingoma wabaye ministri w’itangazamakuru (1994-1995), akaba aherutse gutangaza mu kwa 5 kw’uyu mwaka igitabo cyitwa “Inkundura. Amateka y’intambara ruhekura yakuyeho igitugu ikimika ikindi”, La Pagaie, Orléans, 2011.

4).Bwana Joseph Ngarambe, umuhanga mu by’ubukungu, akaba n’umwe mu bashinze ishyaka Ihuriro ry’Abanyarwanda (RNC),

5).Mr Ruhumuza Mbonyumutwa, umunyamakuru (Jambo News),

6). Madame Astérie Mukarwebeya, wo mu rugaga mpuzamahanga rw’abari n’abategerugori baharanira demokarasi.

Bwana Jean Baptiste NKULIYINGOMA yagize igitekerezo cyiza cyo kugeza ku basomyi b’urubuga www.leprophete.fr ibikubiye mu kiganiro buri wese yatanze. Uyu munsi turabagezaho icya Dogiteri Major Théogène RUDASINGWA, hazataho icya Faustin TWAGIRAMUNGU, hanyuma rero n’ibindi bikazakurikira.

Twibuke ko Seth Sendashonga yabaye ministri w’ubutegetsi bw’igihugu mu w’1994, akegura muri Kanama 1995, akaza kugwa i Nayirobi yishwe le 25/6/1998. 

I. Major Dr Rudasingwa Théogène yasabye imbabazi umuryango wa SethSendashonga.

Mboneyeho akanya ko gusaba imbabazi ku giti cyanjye, kandi ku mugaragaro, CyrieSendashonga n’abana ba Seth Sendashonga.…yishwe nkiri mu mulyango wa FPR na leta yayo, yewe ndi no mu buyobozi bw’iyo leta

Aya magambo aremereye yavuzwe n’uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa FPR, Major Dr Théogène Rudasingwa, mu biganiro byabereye iBuruseli mu Bubiligi ku wa gatandatu tariki ya 25 Kamena 2011 mu rwego rwo kwibuka imyaka 13 Seth Sendashonga amaze yishwe. Ibyo biganiro byari byateguwe n’umuryango udaharanira inyungu witiriwe SethSendashonga, ISCID asbl, mu magambo arambuye akaba ari Institut Seth Sendashonga pour la Citoyennté Démocratique. Hari n’abagize umuryango wa Nyakwigendera SethSendashonga. Mu butumwa Dr Théogène Rudasingwa uyobora ishyaka RNC yanyujije kuri terefoni kandi bukumvikana neza mu cyumba cyaberagamo ibiganiro. Nyuma yo gutangaza uko yashimaga ibitekerezo byiza bya Sendashonga, yavuze ko bibabaje cyane kuba uwo mugabo yarishwe n’abo yafashije mu rugamba rwo kurengera uburenganzira bwabo.

Dore iby’ingenzi Théogène Rudasingwa yavuze

Nyakwigendera Seth Sendashonga twahuye bwa mbere umulyango we utwakiriye iwe mu rugo mbere yo gusinya amasezerano ya Arusha mu mwaka 1993. Nari ndi kumwe na PaulKagame nabandi bagenzi bacu bo muri FPR. Twakiriwe neza muri uwo mulyango, baratuzimanira, baduha naho kuruhukira mbere yuko tugana Arusha, duciye inzira y’umuhanda, twambukira Namanga ku mupaka wa Tanzania na Kenya. Sendashonga yari mu modoka ye y’igitare ya BMW, imbere yacu yicaranye na Paul Kagame. Jye n’abandi twari mu modoka ya landcruiser inyuma, y’umugabo nawe wari utuye Nairobi witwa Aimable Rumongi.

image

Ndahamya ko Seth Sendashonga  yari afite icyizere na benshi mu Banyarwanda bari bafite, ko Abanywaranda babonye amahoro, kandi imitegekere yu Rwanda igiye guhinduka, tukabona igihugu twisanzuramo, tugasabana, mu Rwanda twese Abahutu, Abatutsi n’Abatwa dufite uburenganzira bungana. SendashongaTwagiramungu n’abandi benshi mu Bahutu bari biyemeje gufatanya na FPR-Inkotanyi (yashinzwe kandi yigwijemo impunzi z’ Abatutsi) bari bafashe “risk” iremereye.

Icyo cyizere ntabwo cyamaze kabiri. Ari TwagiramunguSendashonga n’abandi, PaulKagame na FPR barabananije, guverinoma bayivamo rugikubita. Igiteye agahinda ni ukoSendashonga yaje kwicwa na Paul Kagame yakiriye mu rugo iwe, akamuherekeza mu mugambi wo gusinya amasezerano ya Arusha, akemera no kuba muri leta y’inzibacyuho.Ntabwo Sendashonga yaje mu mulyango wa FPR cyangwa muri goverinoma ashaka amaramuko. Yari afite inyota y’uburenganzira busesuye kuri buri munyarwanda.Yazize ukuboko kwica kwa Paul Kagame, ubu wihaye kuba Perezida w’u Rwanda, kandi ukuboko kumaze guhitana benshi kugeza kuri aya magingo.

Ubu rero ubwicanyi, iterabwoba, ikandamizwa, n’igitugu byaraganje mu Rwanda. Abanyarwanda baricwa mu Rwanda no hanze yarwo. Abanyarwanda baracyari impunzi, ari nazo Kagame ashakisha gucyura ku ngufu ngo azishyire ku ngoyi nk’abandi Banyarwanda bose afashe nk’ingwate mu gihugu. Abanyepolitike barafunze. Nta tangazamakuru ryigenga ribaho mu Rwanda. Imiryango nyarwanda (civil society) ntikoma. Abaturage barashonje, bahiye ubwoba. Ubutabera bwabaye ubwo Kagame yihitiyemo, bubangamiye Abanyarwanda bose ariko cyane cyane Abahutu. Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu (Amnesty International na Human Rights Watch) yarayitutse muri iyi minsi kuko itangaza akababaro k’Abanyarwanda, ngo ni « nonsense, pathetic« , ati, « I do not give a damn!« . Iyo hagize inkuru ivuka ivuga kw’ihanura ry’indege ya Perezida Habyarimana,biramenyerewe ko Kagame avuga ngo « I don’t give a damn« , agasaza imigeri. Abaturage bafite ubwoba kugeza n’aho abari mu mahanga bavuga bongorerana ngo Kagameatabumva.

Amasomo tuvana muri ibi ni ayahe?

Leta z’uRwanda uko zasimburanye (cyami, gikoroni, cyane cyane MDR-PARMEHUTU, MRND, na FPR kuva 1959 ), muri “degree” zitandukanye, zakunze kugaragaza ibi bikurikira:

1) “Criminalization of the state”. Aho leta yakarengeye abaturage niyo ibahohotera,ikabahindura ibicibwa, ikabica, ikabafunga, ikabatorongeza.

2) “Capture of state by one ethnic clique”. Leta ifatwa n’agatsiko gashingiye ku bwoko, ariko mu byukuri gaharanira inyugu zako bwite, ntigaharanire inyungu z’ubwoko bwose uretse n’Abanyarwanda.

3) “Over-centralization of power in the hands of the ruler”. Ubutegetsi bwose, na za “institutions” biba mu maboko y’umutegetsi umwe, yaba umwami, guverineri, cyangwa Perezida. Umukuru w’igihugu arica agakiza.

4) “A dis-engaged and marginalized citizenry”. Abaturage bahindurwa inkomamashyi, bemera gukurikira no kuyoboka, nta ruhare bafite mu miyoborere y’igihugu n’ubuzima bwabo.

Dushobora kubohoza u Rwanda tutamennye andi maraso

Twakora iki kugirango duhagarike ibi tuvuze hejuru? Duce mu nzira y’intambara y’amasasu cyangwa iy’amahoro? Ntabwo turaharanira amahoro bihagije. Sinzi ko turageza na 10% mu guharanira amahoro Abanyarwanda benshi bifuza kandi bategereje. Dushoboye gukora ibishobotse byose, n’ingufu zose z’Abanyarwanda, ibyo duhatanira twabigeraho tutagombye kumena andi maraso  y’urubyiruko n’izindi nzirakarengane z’Abanyarwanda. Cyokora, bidashobotse, Kagame n’agatsiko ke bagatsimbarara ku butegetsi bagashoza intambara, byaba byiza Abanyarwanda n’abanyamahanga basobanukiwe gashozantambara uwo ariwe. Kuri aya magingo uwaha Abanyarwanda intwaro sinzi uwo barasa. Ese ntitwarasana ubwacu? Intambara iramutse ivutse, byaba byiza noneho Abanyarwanda bose (Abahutu, Abatutsi, Abatwa) barwanye n’agatsiko ka Kagame aho kuba intambara hagati y’amoko.

Kwibuka nyakwigendera Seth Sendashonga na benshi bamaze gutakaza ubuzima kugeza ubu, bidusaba guharanira ibyo barwaniye kandi bakabipfira. Sendashonga yaguye ku rugamba. Yanze kubaho bisanzwe ( living a stale life). Yaharaniye u Rwanda rwa bose ( Abahutu, Abatutsi, Abatwa). Sendashonga yari afite  ubuhanga budasanzwe n’ishema ry’icyo yaricyo, kandi arenga ibibazo by’amoko bikituranga kugeza na n’ubu.Yasize impfubyi n’umupfakazi kandiyaraharaniraga gutsinda burundu kugirwa impfubyi, gupfakazwa, n’ubuhunzi bumaze igihe kirekire mu Rwanda. Twe abagifite ubuzima reka dukomeze urwo rugamba kugeza igihe tuzarutsindira. Kandi tuzarutsinda!

Mboneyeho akanya ko gusaba imbabazi ku giti cyanjye, kandi ku mugaragaro, CyrieSendashonga n’abana ba Seth Sendashonga. Ntabwo nigeze ngambaniraSendashonga kandi nta ruhare na ruto nagize mu iyicwa rye. Icyakora, uyu muvandimwe yishwe nkiri mu mulyango wa FPR na leta yayo, yewe ndi no mubuyobozi bw’iyo leta. Ni muri ubwo buryo bwa ‘collective responsibility’ nsaba imbabazi kandi ndashidikanya ko Cyrie  n’umulyango  wose wa nyakwigenderaSendashonga  uzimpa. Yesu ati, « nimusaba muzahabwa! ».

Murakoze.

Dr. Maj. Rudasingwa Théogène

source: http://www.leprophete.fr/2011/06/28/major-dr-rudasingwa-th%C3%A9og%C3%A8ne-arasaba-imbabazi-umuryango-wa-seth-sendashonga/


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article