Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

JANUARY 22, 2014 By SIMEON 

Umwana apfa mu iterura
Aho ubuswa bugaragara mw’itangiza ry’umutwe w’inyeshyamba za Gasana Anastase na Habyarimana Emmanuel ntibubaburira Banyarwanda?

Bwana Habyarimana Emmanuel, umunyarwanda wahoze mu Ngabo za Leta y’Inkotanyi afite ipete rya General akaba yaranabereye iyo Leta Ministri w’Ingabo mbere y’uko ahungira mu Busuwisi, yaganiriye na Radio Ijwi Rya Rubanda ku birebana n’umutwe w’ingabo z’inyeshyamba wisweCoalition Forces for Change in Rwanda (CFCR) watangajwe ku buryo buhubukiweho ku cyumweru tariki ya 19/01/2014.
Igitangaje kandi kibabaje muri icyo kiganiro, ni uko aho kugira ngo Habyarimana Emmanuel atubwize ukuri, n’iyo kwaba gucagase, ku by’uwo mushinga wo gushyiraho uwo mutwe w’inyeshyamba CFCR no gusunikira opozisiyo mu ihuriro asanzwe ayobora ryitwa CNCD (Conseil National pour le Changement Democratique), yatsimbaraye mu gucengacenga no kujijisha ku buryo bigaragara ko asubizanya uburyarya butari bukwiriye umuntu ukekwaho kuba azi akamaro ko kubwiza rubanda ukuri, kandi wifuza kurambagiza abayoboke n’abasympatisants.
Nimutege amatwi ibyo Bwana Habyarimana Emmanuel, umuyobozi wa CNR-Intwari naCNCD, adutangariza ku by’izo nyeshyamba CFCR (Coalition Forces for Change in Rwanda) zashinzwe muri iyi minsi.

Umva ikiganiro General Habyarimana Emmanuel yagiranye na Radio Ijwi rya Rubanda

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article