Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Inkuru dukuye kuri Radio INYABUTATU:

"Njyewe, Rukirumurame Antoni, nari i Buruseli icyo gihe umwamikazi Gicanda yari mu Bubiligi kwa Katty. Nk’uko Gicanda yari umubyeyi mwiza wakundwaga n’abanyarwanda b’ingeri zose, ntitwasibaga kujya kuganira nawe ari nako twamukanguriraga kudasubira mu Rwanda kubera umwuka mubi wari uhari icyo gihe kuko za grenades zahitanaga abantu batari bake buri munsi, abandi baricwaga hirya no hino mu gihugu nka ba Felisiyani Gatabazi, Emmanuel Gapyisi, n’abandi. Kuko rero viza y’umubyeyi Gicanda yari irangiye twamubwiraga ayo magambo mu minsi yanyuma tumusezeraho birunvikana rero ko ariho Paul Kagame yavuze ngo Kwongera viza ye BYAVUGIKA NABI! Umwamikazi Gicanda yasubiye mu Rwanda nk’uko inyeshyamba Paul Kagame yabyifuzaga, bidatinze Paul Kagame ahita ahanura indege y’umukuru w’igihugu, aba aciye akagozi ko gutangiza jenoside yahitanye umwamikazi Gicanda n’abatutsi bari imbere mu Rwanda n’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe abahutu, igihugu gicura imiborogo, Paul Kagame asimbuka imirambo y’abatutsi bari imbere abyina intsinzi n’agatsiko ke yigamba ko ntawe urya umuleti atabanje kumena amagi! Paul kagame yashakaga kuvuga iki ngo BYAVUGIKA NABI? Mubikoreho ubushakashatsi, mubisesengure, maze mugerageze kubidusobanurira."

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article