Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Ku butumire bw’Inteko y’ubumwe, amahoro n’ubwiyunge (Comité pour l'unité, la paix et la réconciliation - CUPR) mu rwego rwo kwigira hamwe, kujya inama no kwungurana ibitekerezo ku bibazo u Rwanda n'abanyarwanda bahura nabyo muri iki gihe, imiryango ya sosiyete sivile nyarwanda ikorera mu mahanga, n’amashyaka ya politike atavuga rumwe na leta ya FPR-Inkotanyi, yahuriye i Paris mu Bufransa, taliki ya 2 Gicurasi 2015.

Dore ibyemezo byahafatiwe :
1. Impunzi z’abanyarwanda zili mu mahanga zahunze kubera impamvu za politike n’umutekano muke mu Rwanda.
2. Ikibazo cy’impunzi kigomba gusuzumwa mu rwego rwa politike na diplomasi hagati ya Leta y’u Rwanda, impunzi z’abanyarwanda, ibihugu bizicumbikiye, hamwe n’ishami rya Loni ryita ku mpunzi, aliwo HCR - Haut Commissariat des Nations Unies pour les Réfugiés.
3. Imiryango ya sosiyete sivile n’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya FPR/Inkotanyi  yemeje ko bagiye gusaba HCR na Loni muli rusange, gukoresha inama mpuzamahanga yihutirwa (Table Ronde) ku kibazo cy’impunzi z’abanyarwanda, igahuza Leta y’u Rwanda, abahagaraliye impunzi n'ibihugu byazakiriye, kugirango basuzume neza imvo n’imvano z’ikibazo maze bakibonere umuti burundu. 
4. Kugira ngo impunzi z’abanyarwanda zishyirireho abazivugira bazwi n’amahanga, kandi zigire uruhari rukomeye mw’itegura ry’iyo Table ronde, abali mu nama y’i Paris bemeje ko komite isanzwe ikulikirana ikibazo cya « cessation clause » yahinduka Komite mpuzabikorwa ku bibazo by’impunzi z’abanyarwanda muli rusange. Iyo Komite izaba ifite amatsinda ayihagarariye muli buri gihugu kirimo impunzi z’abanyarwanda.
5. Buri shyaka rya politike na buri shyirahamwe rya sosiyete sivile rizatanga izina ry’urihagarariye muri Komite mpuzabikorwa yaguye. 

Liste y'imiryango ya sosiyete sivile n'amashyaka yitabiriye inama :

I) Imiryango yigenga ya sosiyete sivile yaje mu nama :

- CUPR - Inteko y’ubumwe, amahoro n’ubwiyunge

- RIPRODHOR - Réseau International pour la Promotion et la Défense des Droits de l'Homme au Rwanda

- FONDATION IBUKABOSE-RENGERABOSE

- CSRF - Cercle de Solidarité des Rwandais de France

- FONDATION Y’UMWAMI KIGELI V 

II) Amashyaka ya politike atavuga rumwe na leta ya FPR yaje mu nama :

- UDFR-IHAMYE

- FDU-INKUBIRI

- RDI-RWANDA RWIZA

- ISHEMA PARTY

- FPP-URUKATSA

Kanda hano usome inkuru irambuye

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article