Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

"INGANZO YARATABAYE" : igitabo gishya cy'umwanditsi Sylvie Mukankiko.
"INGANZO YARATABAYE" : igitabo gishya cy'umwanditsi Sylvie Mukankiko.

Éditions La Pagaie ishimishijwe no kumenyesha inshuti n'abakunda gusoma bose, ko igitabo "INGANZO YARATABAYE" cyanditswe na Sylvie Mukankiko gisohoka uyu munsi taliki ya 01/11/2021.

----------------------------

Umwanditsi Sylvie MUKANKIKO ni muntu ki?

Sylvie Mukankiko ni umwanditsi akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu. Yavukiye mu Rwanda ho mu Nduga ni mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama mu 1975. Nyuma ya jenoside yo muri Mata 1994, yiciwe umuryango we mugari wishwe n’Inkotanyi. Ubu atuye mu gihugu cya Denmark. Iki gitabo "INGANZO YARATABAYE" kije gikurikira ikindi yasohoye mu myaka yatambutse cyitwa "Amateka yanjye n’u Rwanda".

---------------------------------

Incamake y'igitabo "INGANZO YARATABAYE"

Muri iki gitabo, Sylvie Mukankiko aragaruka ku buzima n'inganzo y'abatabazi Niyomugabo Nyamihirwa Gérard, Bahati Innocent Mussa, na Kizito Mihigo.

Mu ntangiriro, Sylvie Mukankiko asobanura iki gitabo avuga ati "Iki gitabo ngituye mbere na mbere ababyeyi ba Bahati, Mihigo na Nyamihirwa mbashimira ko uru Rwanda barubyariye abatabazi, niba aba basore haba hari umwana baba barasize kuri iyi si mutuye iki gitabo".

Umuhanuzi Niyomugabo Nyamihirwa Gérard yaragize ati

"Hari aho bizagera bibe ngombwa ko kugirango twikure mu bibazo turimo, bisaba ko hagira abapfa. Nihashaka hazasigare umuntu umwe, ariko tuzakomeze tube twe, kugeza igihe tuzazukira. Abazabaho bazabeho ari abantu bandi".

Umusizi Bahati Innocent Mussa nawe ati "

Mwana uzimike ubupfura,
Ubupfura si indoro buba mu nda,
Iyo buba imirimbo twakwambaje imyangange,
Bwaba amazuru inzovu zagahatse rubanda,
Ntahandi rero ubupfura ni mu nda, Kandi uko iba ndende niko butuba
.

Umuririmbyi Kizito Mihigo ati

"Ishema n’urukundo byanjye si ibyo mvana mu buzima bw’aha mu nsi, sinibyo mvana mu bintu ahumbwo mfite ishema ry’ubumuntu".

Akongera ati "Urupfu n’ubwo aricyo kibi kiruta ibindi, rudufungurira umuryango ugana Imana. Gupfa si ikibazo ikibazo ni ugupfa nabi cyangwa ugapfa urupfu rubi. Nta rupfu ruruta urundi ndetse nta n’agahinda karuta akandi. Abapfuye bose mu Rwanda bakwiye icyubahiro n’agaciro kuko bose ari abana b’u Rwanda".

Tubashimiye inkunga muzatera umwanditsi Sylvie Mukankiko.

Ikiguzi

Amayero 25 (euros). Ikiguzi cya posita gitangirwa ubuntu.

---------------------------

Uburyo bwo kugitumiza

Email kuri n.mwiza5@protonmail.com

WhatsApp: +45 50 36 07 32

 

Murisanga kandi murakarama

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article