Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Itangazo risoza inama rusange ya kane y’Urwego Nyunguranabitekerezo (RBB) yateranye ku matariki ya 27 na 28/03/2021

Inama rusange y’Urwego Nyunguranabitekerezo ruhuza amashyaka ya politiki n’amashyirahamwe ya sosiyete sivile akorera hirya no hino ku isi  (RBB) yarateranye ku matariki ya 27 na 28 Werurwe 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga.

Inama yibanze cyane ku maraporo  y’amatsinda anyuranye  yashyizweho n’urwo rwego muri kanama 2020 hagamijwe kureba aho imirimo y’ayo matsinda igeze.

Inama yasuzumye kandi yemeza inyandiko yateguwe n’itsinda ryari rishinzwe imyitwarire mbonerabupfura, iyo nyandiko yitwa « Amahame ngenderwaho agena imyitwarire mbonerabupfura y’amashyaka n’amashyirahamwe ahuriye mu rwego Nyunguranabitekerezo cyangwa RBB mu mvugo ihinnye ».

Muri iyo nyandiko hakubiyemo indangagaciro zigomba kuranga abanyamuryango b’Urwego Nyunguranabitekerezo bose hagamijwe kubaka icyizere, ubumwe n’ubufatanye hagati yabo. Izo ndangagaciro ni : ubwubahane, ukuri, ubwigenge n’ubwisanzure mu bitekerezo, ubworoherane, kubabarira, kutabogama, ubudakemwa mu mikorere n’imikoranire, ndetse no kwigomwa.

Uretse izo ndangagaciro hari n’ibigomba gukorwa na buri munyamuryango ndetse n’ibibujijwe. Mu bigomba gukorwa twavuga kubaka icyizere hagati y’abanyamuryango hakoreshejwe imvugo y’ukuri, kugira ibanga, gutahiriza umugozi umwe n’abo mufatanije, guharanira inyungu rusange, guhuza imvugo n’ingiro ndetse no kwirinda umugayo. Mu bibujijwe twavuga nko kwibasira abo muhuje urugamba, kubangamira inyungu rusange, gukomatanya abantu benshi ushingiye ku ivangura iryo ariryo ryose, kubeshyera no kuyobya abandi ubigambiriye, n’ibindi.

Iyo nyandiko yemejwe iteganya ko hagomba kuzashyirwaho Urwego rushinzwe kugenzura imyifatire mbonerabupfura, urwo rwego rukaba ruzitwa komite mbonerabupfura. Iyo komite ishobora gutanga ibihano igihe bibaye ngombwa ku baba batubahirije ariya mahame kandi ibyo bihano birateganijwe muri iyo nyandiko. Aha aliko inama yavuze ko ikigomba gushyirwa imbere cyane ari ugukemura ibibazo byose mu bwumvikane buciye mu biganiro mbere yo kugera ku bihano.

Hateganijwe urupapuro rwihariye buri shyaka cyangwa buri shyirahamwe rizashyiraho umukono,  urwo rupapuro rukazabikwa mu bunyamabanga bw’Urwego Nyunguranabitekerezo.

Abari mu nama bunguranye  ibitekerezo ku byo babona by’ingenzi bigomba kumvikanwaho kugirango bigaragaze umurongo w’ibikorwa na gahunda z’Urwego Nyunguranabitekerezo. Muri ibyo twavuga nko kurwanya irondabwoko n’irondakarere, kurwanya ubwicanyi bwabaye akarande mu Rwanda, guharanira umuco wa demokarasi no kugendera ku mategeko, kumva akababaro k’undi ndetse no guharanira ko uwabuze abe abasha kubibuka kandi agahabwa ubutabera.

Abari mu nama kandi bunguranye ibitekerezo bijyanye n’impinduka Urwego Nyunguranabitekerezo rushaka, kuko ntabwo kuvuga impinduka gusa bihagije, kandi hari impinduka zishobora kuba atari nziza.

Inama yemeje ko impinduka ikenewe ari impinduka mbera bose, ni ukuvuga impinduka ivanaho ivangura n’itotezwa rya bamwe. Nta mpamvu yo kugirango nihaba impinduka igice kimwe cy’abanyarwanda gihunge cyangwa gihezwe. Iyo mpinduka yo kubyara impunzi nshya cyangwa abahezwa bashya yaba isubiza igihugu inyuma. Hakenewe kandi impinduka ituma abanyarwanda bagira ubwisanzure, impinduka ituma ibyiza by’igihugu birushaho gusangirwa neza.

Iyo mpinduka ni twebwe twese abanyarwanda tugomba kuyiharanira. Iyo utegereje ko undi muntu ariwe uzakuzanira impinduka ukeneye  akuzanira ibimufitiye inyungu wenyine. Urugero ntabwo ruri kure. Twese tuzi impinduka FPR yazaniye abanyarwanda muri 94 n’aho iyo mpinduka ibageze ibazengereza.

Gutegura impinduka biradusaba ko twebwe ubwacu nk’abanyarwanda tuzirikana ko dushobora kubaka amateka yacu aho guheranwa  n’ibyahise. Ni byiza kwibuka abacu bazize urugomo tuzi rwabaye mu gihugu, ariko tugashyira imbere kubaka ahazaza heza.

Abari mu nama kandi bunguranye ibitekerezo ku kibazo cy’uko itahuka ry’impunzi mu cyubahiro cyashyirwa imbere mu ntego z’Urwego Nyunguranabitekerezo, basanga umugambi wo gucyura impunzi wagerwaho neza ari uko impamvu zitera ubuhunzi zivuyeho. Ibyo rero birasaba impinduka ikomeye muri politiki igihugu cyacu kigengeraho muri iki gihe.

Abari mu nama bashishikarije amashyirahamwe nyarwanda abarizwa inyuma y’igihugu ataragana Urwego Nyunguranabitekerezo kuza bagahuza ingufu n’abandi mu guharanira impinduka mu rwa Gasabo.

Abari mu nama baganiriye ku kibazo cy’abaturage bakomeje kujya baburirwa irengero, icyo kibazo kikaba kimaze igihe kivugwa, hakaba ubwo bamwe bagaragazwa n’inzego za polisi zishinzwe ubugenzacyaha, hakaba n’ubwo babura burundu cyangwa hakazaboneka imirambo ntawuzi igihe biciwe n’uwabishe. Muri urwo rwego,  abari mu nama bagarutse ku ibura ry’umusizi witwa Bahati Inosenti wabuze tariki ya 7 Gashyantare uyu mwaka kugeza ubu akaba nta kanunu ke.  Nyuma hagiye havugwa n’abandi bantu baburiwe irengero barimo umubyeyi witwa Murekatete Françoise wabuze tariki ya 12 z’uku kwezi kwa Werurwe. Urwego Nyunguranabitekerezo rusanga icyo kibazo giteye inkeke kandi ababifitemo uruhare bagomba kwicara baziko amaherezo bazabisobanura.

Abari mu nama batewe impungenge n’uburyo leta y’u Rwanda ishyira ingufu nyinshi mu guhiga, kuneka no gushimuta abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi baba mu mahanga, ibyo bikaba bigaragarira mu rubanza rwa Paul Rusesabagina rurimo kubera i Kigali aho biboneka ko bamwe mu bitwa abatangamakuru ari abantu leta iba yaratanzeho amafaranga atagira ingano, akenshi ayo mafaranga akaba akomoka ku misoro y’abanyarwanda n’imfashanyo z’abagiraneza. Urwego Nyunguranabitekerezo rurasanga izo ngufu leta ishyira mu guhiga, kuneka no gushimuta abanyarwanda yazikoresha mu bindi bifitiye abaturage akamaro nko mu mashuli, ubuvuzi, gahunda zo kubanisha abanyarwanda, …

Inama yasabye abafasha leta y’u Rwanda gukomeza kuyotsa igitutu kugirango yemere gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama y’ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu kuri Raporo Mpuzamahanga Ngarukagihe ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu (Universal Periodic Review) yabereye i Geneve muri Mutarama uyu mwaka.

Mu buryo bw’umwihariko Urwego Nyunguranabitekerezo rurasaba  ibihugu  bigize umuryango wa Commonwealth , ko muli ibi bihe biganisha ku nama iteganijwe kubera i Kigali byasaba leta y’u Rwanda gutanga gahunda isobanutse y’uko izubahiriza amahame remezo y’uyu muryango cyane cyane arebana n’uburenganzira mu ikiremwantu, ubwisanzure bw’abaturage na demokorasi.

 Muri iyi minsi yegereje isabukuru y’imyaka 27 mu Rwanda habaye ibyaha ndengakamere birimo genocide, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’intambara, n’iby’ubundi bwoko byahitanye kandi bigihitana abana b’u Rwanda, inama yunamiye inzirakarengane zose zahitanywe n’amahano yagwirriye igihugu, ndetse nanubu ingaruka zayo zikaba zikiremereye.

Inama rusange itaha y’Urwego Nyunguranabitekerezo iteganijwe mu kwezi kwa gicurasi uyu mwaka, ikaba mu nshingano zayo harimo guhitamo Komite Mpuzabikorwa nshya nk’uko umuyobozi w’inama yabivuze atangiza inama ndetse akongera kubishimangira ayisoza.

Bishyizweho umukono ku itariki ya 31 werurwe 2021.

Abashyizeho umukono :

  1. Action citoyenne pour la Paix, Suisse ;
  2. Amahoro-People’s Congress, Canada;
  3. Association des rescapés du génocide des réfugiés rwandais au Congo (Ex-ZaïreRDC) ARGR-Intabaza, Nederland ;
  4. Centre de Lutte contre l'Impunité et l'Injustice au Rwanda (CLIIR), Belgique ;
  5. Comité pour l'Unité, la Paix et la Réconciliation au Rwanda (CUPR), France ;
  6. Congrès rwandais du Canada (CRC), Canada ;
  7. Convention Nationale Républicaine (CNR-Intwari), Suisse ;
  8. Comité de Suivi de la Problématique des Réfugiés Rwandais (CSPR), Suisse ;
  9. COVIGLA, Collectif des victimes des crimes de masse commis dans la region des grands lacs africains, France ;
  10. Forces Démocratiques Unifiées-Inkingi, UK ;
  11. Fondation Ibukabose-Rengerabose, Mémoire et Justice pour tous, France ;
  12. Global Campaign for Rwandans’ Human Rights (UK)
  13. Global Voice of Rwandan Refugees (GVRR), South Africa ;
  14. Groupe d'initiative France-Rwanda, France ;
  15. Inganzo Gakondo, Russie ;
  16. Initiative du Peuple pour l'Alliance Démocratique (IPAD-Umuhuza), USA ;
  17. Initiative Humanitaire pour la région des grands lacs (IHRGL), Belgique ;
  18. Initiative HUMURA, Belgique;
  19. Institut Seth Sendashonga pour la Citoyenneté Démocratique ISCID asbl, Belgique ;
  20. JAMBO asbl, Belgique ;
  21. Liberté d'Expression Culture et Paix, LECP Info, USA ;
  22. Mouvement Républicain pour la Paix et le Progrès, MRP, Belgique ;
  23. Norway Sub Sahara Africa development organization (NSADO), Norway;
  24. Observatoire des Droits de l'Homme au Rwanda (ODHR), France ;
  25. Organization for Peace, Justice and Development in Rwanda and Great Lakes Region (OPJDR), USA;
  26. PS Imberakuri, Belgique;
  27. Rassemblement des Jeunes pour l'Avenir du Rwanda (RAJAR ASBL), Africa.
  28. Réseau International pour la Promotion et la Défense des Droits de l'Homme au Rwanda (RIPRODHOR), France ;
  29. Rwanda National Congress - RNC, USA ;
  30. Rwanda National Forum (RNF), USA ;
  31. Rwandan Alliance for the National Pact (RANP-Abaryankuna), Africa.
  32. Rwandan American Youth Association, USA;
  33. Rwandan Platform for Dialogue, Truth, and Justice (RDTJ), South Africa ;
  34. Rwandiske Forum in Norway (RFN), FORUM RWANDAIS DE NORVEGE (RFN);
  35. United Freedom Fighters (UFF-INDANGAMIRWA), France;
  36. PDR Ihumure, Belgique
  37. Rwanda Revolution Movement (RRM), South Africa
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article