Bordeaux 11/6/2017 - Misa yo kwibuka no gusabira Abihayimana n’umwana Richard Sheja biciwe I Gakurazo
BORDEAUX 11/06/2017
Misa yo kwibuka no gusabira Abihayimana ba Kiliziya Gatolika n’umwana Richard Sheja biciwe I Gakurazo kw’italiki ya 05/06/1994
Imiryango nyarwanda irengera ikiremwamuntu, yifatanyije n’umuryango wa Mme Espérance Mukashema maman wa Richard Sheja, ibatumiye mu gitambo cya Misa yo kwibuka no gusabira abasenyeri, abapadiri, abafurere n’umwana Richard Sheja, izo nzirakarengane ziciwe i Gakurazo kw’italiki ya 05/06/1994.
Tuzaboneraho no kwibuka abihayimana n’abakristu bo mu madini yose, mu moko yose, no muri diyoseze zose, biciwe mu Rwanda no mu bihugu duhuje imbibi, bazize itsembabwoko, itsembabantu n’intambara.
Misa izabera mu mujyi wa BORDEAUX ho mu Bufransa, ku cyumweru taliki ya 11/06/2017 guhera saa tanu (11h00). Adresse ya Kiliziya muzayigezwaho bidatinze.
Nyuma ya Misa abashyitsi bazahurira mu cyumba cyabiteganyirijwe, bakomeze imihango n’ibiganiro ntangabuhamya byo kwibukiranya ubuzima bw’izo nzirakaregane z’Imana.
Tuzaze tuli benshi kwifatanya n’imiryango yabo, n’umuryango wa Kiliziya gatolika uduhuje muri rusange.
Abagize Komite yo gutegura umuhango
- Umuryango wa Madame Espérance Mukashema, Mama wa Richard Sheja
- Centre de Lutte contre l'Impunité et l'Injustice au Rwanda (CLIIR)
- Ibukabose-Rengerabose Mémoire et Justice pour tous
- Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation
- CORWABEL (Communauté des Ressortissants Rwandais en Belgique)
Contacts : + 32 487 616 651 / +33 651 15 85 04/ +31.623178768
Urutonde rw’abiciwe I Gakurazo taliki ya 5 Mata 1994
- Monseigneur Vincent NSENGIYUMVA, Archevêque de Kigali
- Monseigneur Joseph RUZINDANA, Evêque de Byumba
- Monseigneur Thaddée NSENGIYUMVA, Evêque de Kabgayi et président de la Conférence épiscopale
- Frère Jean Baptiste NSINGA, Supérieur Général des Frères Joséphites,
- Abbé Denis MUTABAZI
- Monseigneur Jean Marie Vianney RWABILINDA, Vicaire général
- Monseigneur Innocent GASABWOYA, ancien Vicaire général
- Emmanuel UWIMANA, Recteur du petit séminaire
- Abbé Sylvestre NDABERETSE, économe général
- Abbé Bernard NTAMUGABUMWE, représentant préfectoral de l'enseignement catholique
- Abbé François Xavier MULIGO, curé de la Cathédrale
- Abbé Alfred KAYIBANDA
- Abbé Fidèle GAHONZIRE
- Richard Sheja, enfant de 8 ans
- Stanislas Twahirwa (20 ans)