Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par TFR_INFO

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A
Mutanguha TFR, iyi nkuru hamwe n'izindi nk'izo David Himbara atubwira zivuga ibinyoma bya Leta ya Kagame, zitumye ndushaho kumva ko ibihe "bigeze iwa Ndabaga".None nkaba nifuje kubagezaho iki gitekerezo cyo gusengera u Rwanda.

Banyarwanda tujye duca bugufi dusabe:

Nyagasani Mana Ushobora byose
Wowe Nyirimpuhwe zahebuje
Cyura ubuhoro mu Rwanda rwacu
Uhe impunzi zose gutahuka
Ababoreye muli za gereza babohorwe
Ihohotera n’iterabwoba bicike burundu.

Abana banyoteye ubumenyi ubahe kwiga
Abaturage bashonje ubahe ikibatunga
Abambuwe ibyabo babisubizwe
Abanyantege nke Ubasindagize
Abahinzi Ubasubize amasambu yabo
Ibishanga byose Ubisubize Rubanda
Aborozi babone urwuli rw’amatungo
Abazunguzayi bahabwe amahoro
Abafashe inkota bazisubize mu rwubati

Abayobozi Ubahe umutimanama
Abaguye ivutu ry’umurengwe basezererwe
Abanya-gasuzuguro Ubashyire ku murongo
Abayoborwa bose Ubamare ubwoba
Abasenga Ubakomereze isengesho
Abanyarwanda bose Ubahe kukugana,
Maze Ubagwizemo imihigo yo kurwubaka.

Imihanda yose bayigire nyabagendwa
Inzuzi n’imigezi bitembe imigisha
Ibyaro n’imigi bigarure ubuyanja
Inkiko zose zicuke gukangarana
Icyezezi cy’iterambere rirambye
Kibone gukeba umuseke mu cyooko.

Igihugu cyose gihumeke ituze
Amahoro ahumulize bose
Imigenderano isiburwe
Impundu zivuge urwanaga
Ubumwe bwimikwe iteka
Imana Yongere itahe i Rwanda.
Ku bwa Yezu Kristu, Umwami wacu.
Amina.
Dr A Gasarasi 170303