Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

"NDABINGINZE NIMUNYUMVE", IGITABO CYA SENATERI STANLEY SAFARI

Igitabo "Ndabinginze nimunyumve" cya Senateri Stanley Safari kizasohoka taliki ya 14 z'ukwezi kwa mbere (Mutarama) umwaka wa 2017 (14/01/2017)

Icapiro Editions la Pagaie niryo ryafashije umugabo w'inararibonye Stanley SAFARI kugisohora. Mu kwandika iki gitabo kidasanzwe yise "NDABINGINZE NIMUNYUMVE", umwanditsi Safari ufite imyaka 76, yahereye ku byo yabonye mu mateka y'u Rwanda, asanga imitegekere y'igihugu cyacu yubakiye ku mukuru w'igihugu wenyine, wica agakiza uwo ashaka, aho kwubakirwa ku nzego zihamye kandi zishyiriweho n'Abanyarwanda ubwabo mu bwumvikane.

Stanley Safari ni muntu ki ?

Stanley Safari ni umunyapolitiki w’umunyarwanda w’inararibonye, wavutse mu mwaka wa 1942. Yarangije amashuli y’ubwarimu mu rwunge rw’amashuli ya Ngagara I Bujumbura mu Burundi ku butegetsi bwa cyami-gikoloni. Yakomereje mu ishuli ry’ubutegetsi mu Rwanda ahitwaga Territoire ya Astrida ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo. Arangije atangira imirimo muri Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 1962. Mu mwaka wa 1966, yagiye kwimenyereza imirimo y’Ubugenzuzi bw’umutumgo w’ibigo bya Leta mu Rukiko rw’Imali rw’ Ubufransa.

Guhera mu mwaka wa 1962, yakoze imirimo itandukanye: icunga mutungo muri Ministeri y’Ubuzima, ubugenzuzi bw’imisoro y’ibigo by’ubucuruzi n’Inganda muri Ministeri y’Imali. Yabaye kandi umugenzuzi w’imicungire y’umutungo w’Ibigo bya Leta, mu Rukiko rw’Ikirenga, aba umuyobozi w’imirimo y’ibaruramali ya Leta n’umugenzuzi w’imicungire y’umutungo wa za Ambassade z’u Rwanda mu mahanga, Umuyobozi w’ishami rishinzwe guhemba abakozi ba Leta y’u Rwanda  muri Ministere y’Abakozi ba Leta n’Imirimo.

Yakunze kunenga imitegekere y’ubutegetsi bwikubiwe n’umukuru w’Igihugu, witwara nk’umwami gakondo w’u Rwanda muri Republika, kuniga Demokrasi, ivangurabwoko n’irondakarere, bimuviramo gufungwa, hari mu mwaka wa 1982. Afunguwe yabaye Rwiyemazamirimo kugera mu mwaka wa 1994.

Yinjiye muri politiki ku mugaragaro mu mwaka wa 1991 ubwo havukaga amashyaka menshi ya politiki mu Rwanda. Yabaye umuyoboke w’Ishyaka rya MDR ryatangaga Ministre w’Intebe muri Leta y’Inzibacyuho yagiyeho mu mwaka wa 1994, yayoboye iryo Shyaka  mu Mujyi wa Kigali igihe kinini, yigeze no kuba Vice-Prezida wa mbere w’iryo shyaka mu rwego rw’igihugu mbere yuko rihagarikwa.  

Afatanije na bamwe muri bagenzi be bashinze Ishyaka rya politiki rishyashya rya PSP “Ishyaka ry’Ubwisungane bugamije Iterambere” mu Rwanda, anaribera Prezida mu rwego rw’Igihugu. Iryo shyaka ryagerageje kwitandukanya na FPR-Inkotanyi riyinenga kuniga Demokrasi kimwe nayo ryasimbuye ku butegetsi, bimuviramo gutotezwa, abonye ko ashobora gufungwa cyangwa kwicwa, ahitamo guhunga Igihugu. Ishyaka PSP ryahise rishimutwa na FPR-Inkotanyi kugira ngo irikoreshe mu nyungu zayo nkuko risanzwe rikoresha ku ngufu n’andi mashyaka  ahuriye mu Ihuriro ry’amashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda.

Mu mirimo ya politiki yakoze mu nzego nkuru z’ubutegetsi n’indi iremereye, nyuma y’intambara n’ubwicanyi ndenga kamere muntu byabaye mu Rwanda  guhera mu mwaka wa 1991 kugera mu wa 1994, Stanley SAFARI yabaye Umudepite mu Nteko Inshingamategeko, aba Prezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Imali, mu gihe cy’imyaka itandatu,  yayoboye intumwa z’u Rwanda mu nama za buri mwaka, Inteko Ishingamategeko y’Ibihugu by’u Burayi ihuriramo n’Intumwa z’Inteko zishingamategeko z’ibihugu by’Africa, Caraibe na Pacifique. Ibyo yabibangikanije n’indi mirimo inyuranye nko kuba umwe mu ba Komiseri ba Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge, numwe mu bagize akanama kihariye kagizwe n’abantu cumi na babiri b’inararibonye kashyizweho mu mwaka wa 1998 gashinzwe kwiga ikibazo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Guhera mu mwaka wa 2003 Stanley SAFARI yabaye Senateri muri Sena y’u Rwanda n’umwe mu Basenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano nyuma ajya muri Komisiyo y’Imibereho myiza n’ibibazo by’Abaturage. Mu gihe yandika iki gitabo ni Impunzi ya politiki muri Gihugu cy’Afrika y’epfo.
Mu myaka y’izabukuru agezemo yifuje gusigira Abanyarwanda zimwe mu mpanuro zafasha kurandura burundu imitegekere karande y’abanyarwanda yo kwiyubakiraho ubutegetsi k’umuntu umwe, kubugundira  no guca ibice mu Banyarwanda, ingakura zose zijyana n’iyo mitegekere kugira ngo hubakwe ubutegetsi bugendera ku mahame ya demokrasi arimo kwemera Amashyaka ya politikiti agendera ku bitekerezo binyuranye, kugira umubare ntarengwa wa manda z’umukuru w’Iguhugu, gukora amatora mu mucyo no mu bwisanzure, kubahiriza ihame ryo kugira amahirwe angana  ku baturarwanda bose n’andi mahame yose aranga demokrasi.  

Igiciro cy'igitabo n'aho mwagisanga

Igitabo "NDABINGINZE NIMUNYUMVE" cyanditse mu kinyarwanda cyiza kandi cyumvikana neza.
Igiciro ni ama euros 20€ gusa ku bazakigura mbere yuko gisohoka. Bivuga ko batazishyura igiciro cya posita. Abazakigura nyuma y'itariki y'isohoka ryacyo hazongerwaho ama euros 3€ ya posita. Icapiro Editions la Pagaie rizabagezaho adresses z'ahandi muzagisanga bikaborohereza.

Tuzabagezaho ipfundo/lien/link kizagurishirizwaho kuri website www.rwandatheque.com
Mushobora no kugitumiza (commandes) mukoresheje courriel/email editionslapagaie@yahoo.fr cyangwa lapagaie@rwandatheque.com

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article