Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Igitabo "Uko Paulo Kagame yatanze abatutsi ho ibitambo" cyanditswe na JMV Ndagijimana mw'icapiro La Pagaie (2009) 

couv Uko Paul Kagame yatanze abatutsi ho ibitambo"Nabonanye bwa mbere imbonankubone na Perezida Yuvenali Habyarimana ku itariki ya 28 Mutarama 1986, ndaye ndi bujye guhagararira u Rwanda muri Etiyopiya. Wari umwanya ukomeye ku muntu ugiye guhagararira igihugu akiri umusore w'imyaka 35. Aho mu murwa mukuru wa Etiyopiya, uretse guhagararira u Rwanda muri bihugu bya Etiyopiya na Sudani, nagombaga no kuruhagararira mu Muryango w'Ubumwe bw'Afurika no mu kanama gashinzwe iby'ubukungu k'ibihugu byunze ubumwe by'Afurika (CEA). Umukuru w'igihugu yanyakiriye mu biro bye byo mu mujyi wa Kigali rwagati. Natangajwe n'uburyo aho hantu harimo ibikoresho biciriritse, nta mitako ihambaye, ndetse ari no mu mfundanwa. Nyir'urugo na we ubwe yari yambaye kositimu ya safari y'amaboko magufi, ubona yicisha bugufi bitangaje. Nagiye niteguye guhura n'umugabo w'igitsure unyitaza, mpageze nsanga ni umugabo w'urugwiro rutangaje. Nuko ansobanurira mu magambo avunaguye icyo ategereje ku muntu ugiye guhagararira igihugu Addis-Abeba, umurwa mukuru w'Afurika. Nuko anyibutsa ikibazo cy'impunzi z'Abanyarwanda, nuko asoza agira ati: «Abahagarariye igihugu cyacuirikana ko bakorera abanyarwanda bose, abo mu gihugu, abo hanze yacyo ndetse n'impunzi z'abanyarwanda. Ambasade ni inzu yabo. Muzabasobanurire ingorane u Rwanda rufite zo kubacyura bose icyarimwe nkuko babyifuza! Muzasabe mukomeje Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika kudufasha gukemura burundu icyo kibazo!»

 

Mu gihe yavugaga ku kibazo cy'impunzi, Umukuru w'igihugu ntiyahishe impungenge yaterwaga n'icyo kibazo. Mu maso he harijimye mbona asa n'uwabuze igisubizo, kandi nkabona atigiza. Ni mu gihe kandi, kuko ibiri mbere yaho, ku itariki ya 26 Mutarama 1986, Yoweri Museveni wahoze arwanira mu ishyamba muri Uganda, yari yafashe ubutegetsi i Kampala. Perezida Yuvenali Habyarimana rero yari azi neza ko ibintu byari byahindutse.

 

Ikindi kandi ni uko mu mashyamba yo mu majyepfo ya Uganda, u Rwanda rwateye Yoweri Museveni inkunga mu ibanga kandi ihagije, ndetse yaranabonanye kenshi na Perezida Habyarimana mu ibanga. Umuhuza nta wundi uretse muramu akaba n'umunyamabanga wihariye w'Umukuru w'igihugu, Koloneli Eliyasi Sagatwa. Muri Kigali, icyahuzaga inyeshyamba Yoweri Museveni na Perezida Yuvenali Habyarimana cyari ibanga rizwi na benshi. Uwari inyeshyamba amaze gufata igihugu, umukuru w'igihugu cy'u Rwanda ntiyamwibeshyagaho na gato, nubwo atabigaragazaga. Ntiyari ayobewe ko abenshi mu basirikari bakuru mu ngabo nshya za Uganda bari insoresore z'impunzi z'Abatutsi zimenyereye iby'urugamba kandi zatojwe ishyaka ryo kwibohora mu mashyamba ya Mozambike na Uganda. Ibyegeranyo bya ambasade y'u Rwanda muri Uganda byahoraga bigaruka ku muco wo kwihimura wabibwe mu miryango y'Abatutsi b'i Buganda. None se byari gugenda gute ko bari bamaze kugera mu nzego z'ubuyobozi bw'ingabo, iperereza, ubutegetsi n'ubukungu bw'uwo muturanyi udashobora kumenya icyo ahatse?

 

Ku itariki ya 29 Mutarama 1986, hashize iminsi itatu Kampala ifashwe, Yoweri Museveni yahuriye na Perezida Yuvenali Habyarimana mu mujyi wa Goma muri Zayire, ku butumire bwa Mareshali Mobutu Sese Seko. Ni bwo uwari wafashe ubutegetsi i Kampala yari asohotse bwa mbere ku mugaragaro. Iyo nama yagaragaye mu Rwanda nk'itangaje undi mubano mushya nyuma y'umwuka mubi wari warakwijwe mu karere n'umunyagitugu Idi Amin Dada kimwe n'uwamusimbuye Milton Obote. Aho i Goma, Yuvenali Habyarimana yeretse mugenzi we Perezida Mobutu umuturanyi we mushya ari we Yoweri Museveni aramumushimira. Ibiganiro byabo byaranzwe n'imvugo y'ubuvandimwe, basezerana guterana inkunga, gufashanya no gutsura amahoro yo mu karere. Abakuru b'ibihugu uko ari batatu bafashe umwanya uhagije wo kubanza bamenyana. Mu mezi yakurikiyeho, umubano wari ntamakemwa hagati ya Kigali na Kampala. Hategurwa ingendo ku mpande zombi mu nzego zose, ndetse muri rumwe muri izo ngendo yagiriye mu Rwanda, Yoweri Museveni ahabwa inka ho urwibutso nk'uko bigenda mu muco nyarwanda. Perezida wa Uganda ukomoka mu bwoko bw'abarozi b'Abahima babyara b'Abatutsi bo mu Rwanda ashima icyo kimenyetso gikomeye cy'urwibutso ahawe na «mucuti» we w'Umuhutu Yuvenali Habyarimana. Nyuma y'iyo mihango, yashubije ibibazo by'abanyamakuru bo mu Rwanda. Nibwo umwe mu banyamakuru ba Radiyo Rwanda atinyutse agahangara umushyitsi w'imena, amubaza ikibazo yitondeye ku buryo nta muntu numwe utaracyumvise, agira ati: «Byaba ari byo koko, nyakubahwa Perezida, ko ababyeyi banyu bakomoka mu Rwanda kandi ko namwe mwaba muri abanyarwanda?» Perezida Yuvenali Habyarimana wari uhagararanye na mugenzi we yihagararaho ariko atangazwa no gutinyuka kw'uwo munyamakuru. Nubwo butari ubwa mbere Perezida Museveni ahura n'ibibazo nk'ibyo, byamuteye ipfunwe, asubizanya ubukana agira ngo ikibyimbye kimeneke avuga ko ibitekerezo by'uwo munyamakuru nta shingiro bifite. Amaze kwemeza ko afite ubwenegihugu bwa Uganda, yunze amukurira inzira ku murima ati: «maraso na make y'abanyarwanda mfite». Ikibazo gisa n'aho kirangiye, ariko hakomeza kunuka urunturuntu. By'umwihariko ariko bamwe mu banyarwanda batamushize amakenga, bibajije niba kuba Perezida Museveni yabitinzeho nta kintu bihishe. Icyakora umubano warakomeza hagati y'ibihugu byombi ndetse no gusurana birakomeza.

 

Ku itariki ya 6 Gashyantare 1988, mu gihe ingabo za Uganda (NRA) zizihizaga isabukuru yazo ku nshuro ya karindwi umunsi umunsi bafashe intwaro barwanira ubutegetsi, Perezida w'u Rwanda mu yasuye ku mugaragaro igihugu cya Uganda, yakirwa nk'umushyitsi w'icyubahiro muri iyo mihango. Yakiranwa urugwiro ruhebuje. Mu myanya y'icyubahiro, hafi ya Habyarimana hari hicaye umusore w'umusirikari wo mu rwego rwo hejuru mu ngabo za Uganda muremure bigaragara, uberewe kandi wuje uburanga. Yari Fred Rwigema. Uwo musirikari mukuru w'umuhanga wari ufite imyaka mirongo itatu n'itatu, ntaho yari ahuriye na Ferederiko wagiye agifite imyaka itatu mu gihe cy'impinduramatwara y'Abahutu yo muri 1959, ubwo ababyeyi be bahungiraga ishyanga. Ahubwo ni wa Fred wari usigaye yungirije umugaba w'ingabo za Uganda.

 

Birumvikana ko Perezida Yuvenali Habyarimana yari yarakurikiranye neza ibigwi bya Fred Rwigema kandi ntiyashiraga amakenga indoro ye itereka nk'iy'abagore. Ese mu byukuri abo bagabo bombi bari bicaranye batekereza iki? U Rwanda se? Guhuza imbaraga mu kubaka igihugu cyabo se? Cyangwa batekerezaga kurwana abanyarwanda bavukamo bakabigwamo? Muri iyo mihango, abo bagabo bombi wabonaga bahari badahari. Ariko akaba kari kagitegereje Perezida Yuvenali Habyarimana. Uwo munsi wari uwo kwibohoza. Byaje hukomera mu gihe cy'umuhango wo kwambika amapeti abasirikari bakuru b'ingabo za Uganda NRA. Uwari ushinzwe kwakira abashyitsi yasabye Perezida Yoweri Museveni kuza kubahiriza umuhango wo kuzamura mu ntera abasirikari bakuru b'ingabo. Uwa mbere muri bo, Fred Rwigema, azamurwa ku rwego rwa Jenerali Majoro, afite imyaka mirongo itatu n'itatu. Perezida w'u Rwanda yasabwe kwambika amapeti ya gisirikari uwahoze ari umwenegihugu we, wari ugizwe Jenerali Majoro mu ngabo za Uganda, ari na we mugaba w'ingabo z'icyo gihugu cy'inshuti. Ababikurikiraniraga hafi bahise bakubita agatima ku ipeti rya generari majoro Perezida Yuvenali Habyarimana. Intumwa zari zaserukiye u Rwanda zirebana mu maso bwangu, zirwana no guhisha umujinya n'uburakari. Perezida Yuvenali Habyarimana yafashe iyo mihango nk'ubushotoranyi n'agasuzuguro atazigera ababarira mugenzi we. Ngo yaba yarabibwiye bamwe mu bari bamuherekeje. Mu Rwanda ibyo bintu byavuzweho byinshi. Bamwe bati: «Perezida arashaka kwegurira ubutegetsi Abatutsi.» Abandi bungamo bati: «Yaba yarahanye igihango na Museveni.» N'abandi na bo bati: «Oya, ahubwo Yoweri Museveni arategura igitero, ariko Perezida Habyarimana yatwawe n'iby'ubumwe bw'igihugu ku buryo byamurangaje akaba atakibona ukuri.»


Ikibazo cy'impunzi z'Abanyarwanda

 

Nkuko tumaze kubibona, iyimikwa rya Fred Rwigema ku mwanya wa kabiri mu ngabo za Uganda wateye impungenge u Rwanda. Byafunguye amaso ya benshi mu banyepolitiki b'Abahutu batekerezaga ko ikibazo cy'impunzi cyibagiranye, kuko abenshi mu mpunzi bari barinjiye mu buzima busanzwe, ndetse bamwe nka Fred Rwigema, bafite imyanya ikomeye haba mu ngabo cyangwa mu buyobozi busanzwe bw'igihugu cyabakiriye. Nibwo inzego nyinshi za politiki zatangiye kwiga uburyo zabonera igisubizo gihamye ikibazo cy' impunzi z'Abatutsi zisaga miliyoni bari bihugu bikikije u Rwanda.

 

Byumvikane neza, kugeza kuri ya tariki itazibagirana ya 1 Ukwakira 1990 umunsi impunzi z'abanyarwanda babaga muri Uganda bagabye igitero gitunguranye mu gihugu bakomokamo, abakuru b'ibihugu Yoweri Museveni na Yuvenali Habyarimana mu biganiro bagiranaga ikibazo cy'itahuka rw'impunzi z'Abatutsi cyari mu bibahangayikishije kigomba gukemurwa vuba. Nyamara nubwo yabanje kubyanga bigitangira, Perezida Yuvenali Habyarimana yageze aho yemera ko impunzi z'abanyarwanda zatahuka zose ku bwende bwazo. Hari hasigaye kumvikana na buri gihugu cyazakiriye mu gushyiraho uburyo byashyirwa mu bikorwa.

 

Addis-Abeba muri Etiyopiya, mu kwezi kwa Nyakanga 1990, imihango yo gufungura inama iba buri mwaka y'Umuryango w'Ubumwe bw'Afrika (OUA) yarangiye Perezida wa Uganda Yoweri Museveni atorewe kuba umuyobozi mushya w'uwo muryango. Muri uwo mwaka Generali Majoro  Yuvenali Habyarimana ntiyitabiriye iyo mihango. MRND, ishyaka rukumbi yahimbye akanariyobora ryizihije isabukuru y'imyaka cumi n'itanu rishinzwe, maze Perezida aboneraho gutangaza umurongo mushya wa politiki yemera amashyaka menshi mu gihugu. Nubwo yabanje kubigiramo ingingimira, na we yagiraga ngo agaragaze yacengewe n'ibyemezo byafatiwe i La Baule mu Bufaransa. Ntiyabashije rero kujya Addis-Abeba. Nyuma yaho havuzwe ko yatinyaga guhirikwa ku butegetsi adahari. Abari baserukiye u Rwanda mu nama ya OUA bari bayobowe n'uwazaga ku mwanya wa kabiri mu butegetsi bw'igihugu, ari we munyabanga mukuru w'ishyaka rukumbi, Bwana Bonavantura Habimana.

 

Nta gushidikanya, itorwa rya Perezida Yoweri Museveni ku buyobozi bukuru bwa OUA, nyuma y'imyaka ine gusa afashe ubutegetsi atsinze intambara ryashimishije birenze abari baserukiye Uganda. Igitangaje nanone ariko ni uko byaguye neza n'abari baserukiye u Rwanda. Nibura ni uko byagendekeye minisitiri w'umusore wari ushinzwe ububanyi n'amahanga, Dogiteri Kazimiri Bizimungu. Perezida Yoweri Museveni yari amaze kwemera gufasha u Rwanda gukemura burundu ikibazo cy'impunzi z'abanyarwanda zari zimaze imyaka 30 muri Uganda? Akanama gahuje intumwa z'ibihugu byombi zigizwe n'abanyarwanda n'abagande kakora uko gashoboye kugira ngo gashakire hamwe igisubizo cy'icyo kibazo. Icyaje kuramba uwo munsi ni amafunguro yari yateganijwe kuri uwi uwo mugoroba n'umukuru w'igihugu cyakiriye inama Koloneli Mengistu Hailé Mariam, bahimbaga izina rya "Empereur rouge" (ni ukuvuga umwami w'abami ugendera ku matwara ya gisosiyalisiti). Nkuko byari bisanzwe bigenda na mbere, Etiyopiya yongeye kwerekana ko ifite inararibonye mu kwakira abashyitsi. Ingoro ya kera y'umwami Négus Hailé Selassié ni yo yakorewemo iyo mihango. Imodoka za kera zasizwe n'uwo mwami w'abami muri 1974 ni zo zatwaye abakuru b'ibihugu n'ababaherekeje bari baje muri uwo mihango. Perezida Mengistu wakiraga abavandimwe be b'abanyafurika ntiyigeze arota ko ari yo nama ye ya nyuma nka Perezida wa Etiyopiya yagenderaga ku matwara ya gisosiyalisiti. Hashize umwaka umwe gusa mu kwezi kwa Kanama 1991, mu gihe inama iba buri mwaka ya OUA yaberaga Abuja muri Nijeriya, Mengistu yahiritswe n'inyeshyamba zo muri Tigré. Ni ko politiki ikorwa muri Afurika.

 

Ariko tugaruke Addis-Abeba kuri wa mugoroba wo muri Nyakanga 1990. Uwari ushyizwe mu rubuga ni Perezida wa Uganda, maze na we aboneraho kwerekana ka kantu ko kwikundisha asanganwe. Azunguruka muri bagenzi be abakora mu ntoki, buri wese amubwira ijambo rimukwiye. Abari baserukiye u Rwanda bo ariko bagumya kwigengesera, dore ko uwari abayoboye atari amenyereye amahuriro nkayo. Yari wa munyagikari wikandagira ageze mu bwatsi bw'ahandi. Yigaragaza neza muri za mitingi z'ishyaka MRND yari yaritangiye kandi nta ntyoza yindi yamugera.

Muri iyo ngoro y'akataraboneka y'uwahoze ari umwami w'abami wa Etiyopiya, Bwana Bonavantura Habimana bitaga Muvoma yigumaniye n'abo yaje arangaje imbere aho kwegera bagenzi be baje bayoboye intumwa, iby'imibonano ikomeye abiharira minisitiri w'ububanyi n'amahanga Kazimiri Bizimungu. Nubwo yize iby'ubuganaga, Bizimungu uwo agira urugwiro n'umushyikirano udasanzwe. Byongeye kandi avuga igifaransa n'icyongereza adategwa, kandi akabigaragaza igihe cyose abiboneye umwanya. Niwe rero wahawe umwanya n'icyubahiro cyo gusuhuza Perezida mushya wa OUA, umukuru w'igihugu cya Uganda Yoweri Museveni wari usanzwe azi neza uwo muminisititri ndetse anamuhamagara mu izina rye. Icyantangaje cyane ni uko yo kuramukanya, Prezida wa Uganda yafashe minisitiri uwo ikiganza bigaragara nk'umuntu bamenyeranye, hanyuma akamujyana iruhande, amuganiriza asa n'umwongorera. Abo bagabo bombi bamaranye iminota igera ku icumi, bitangaza benshi. Ariko se hari igitangaza ko bari abaturanyi basangiye imigambi? Hashize akanya mbona minisitiri asohoye ajenda ye yandikana ubwira, ubona akeye kandi yishimye cyane. Nahise numva ko hari ikintu yungutse. Nyuma y'iyo mibonano, Perezida Yoweri Museveni ntiyahishe ibyishimo bye, ariko nanone kubera kubangamirwa n'ubushyuhe yihanagura mu maso akoresheje igitamabro kera, naho minisitiri Kazimiri Bizimungu abika ajenda ye, ibyishimo byamusaze. Nuko barenzaho ya nseko ya kinyepolitiki, babona gutandukana.

 

Minisitiri wari wuje ibinezaneza yarampamagaye ansaba kumuherekeza tujya kuri hoteli yari acumbitsemo, ambwira ko hari ikintu gikomeye tugomba gukora. Ibyo yabikoze atanabibwiye uwari uyoboye intumwa zaserukiye u Rwanda, duhita tujya kuri hoteli. Tutaragerayo minisititri atangira kumbwira ati: Ibintu biragenda byihuta kandi bigana aheza. Perezida wa Uganda yari amaze kumubwira ko hari impunzi z'abanyarwanda zizasura u Rwanda muri Nzeri 1990 rwagati. Agatsinda zizaba ziyobowe na Fred Rwigema ubwe. Urwo ruzinduko rukaba rwari ruje rukurikiye ibiganiro byabaye hagati ya Yoweri Museveni na Yuvenali Habyarimana.

Icyo gihe Perezida Yuvenali Habyarimana wahuzaga imvugo na guverinoma ye bavuga kenshi ko ikibazo cy'ubwiyongere bw'abaturage kibangamiye itahuka ry'impunzi, noneho yari yifuje kwakira abahagarariye impunzi kugira ngo bibonere ubwabo ukuri ku mibereho n'ubukungu bw'u Rwanda hanyuma babone guhitamo itahuka bazi neza uko ibibazo biteye. Ariko cyane cyane yatekerezaga ko nibasubira mu bihugu byabakiriye, bazasobanurira izindi mpunzi aho guverinoma y'u Rwanda ihagaze. Yoweri Museveni we yari yiyemeje kumvisha Fred Rwigema ko agomba kuzitabira urwo rugendo, nubwo uyu na we yari yaragaragaje ubushake bwo kubikora. Minisitiri Kazimiri Bizimungu yahise yumva akamaro k'icyo gikorwa, bituma anakangura Perezida Habyarimana ngo amugezeho iyo nkuru nziza. Agihamagara, Shebuja yahise yitaba. Minisitiri ahita amubwira ikimuzinduye adaciye hirya, agira ati: «Mwiriweho Nyakubahwa Perezida? Mumbabarire kuba mbahamagaye, ariko nagiraga ngo mbagezeho muri make ibyagezweho uyu munsi. Mbere na mbere, nkuko byari biteganijwe, Museveni yatorewe kuba Perezida wa OUA, naboneyeho akanya  kumushyikiriza intashyo yanyu. Mu kanya kashize ubwo twari mu muhango wo kwiyakira wateguwe n'iki gihugu, nashoboye kugirana na we ibiganiro by'ingirakamaro. Yambwiye ko yashoboye kumvisha ba bantu ko bagomba kudusura mu Nzeri kandi ko ari umukuru wabo -- mwumve Fred Rwigema – uzaza abarangaje imbere.» Ntiyari akeneye gusobanura birenze aho. Perezida na we yahise abyumva bwangu. Nkuko byagaragaraga mu maso ye, nabonye ko minisitiri yari amaze gushimwa na «Shebuja». Minisitiri yarangije ikiganiro mu magambo yabugenewe asanzwe akoresha agira ati: «Murakoze nyakubahwa Perezida», ategereza ko «Shebuja» arambika telefoni. Iryo joro ryo mu kwezi kwa Nyakanga 1990 minisitiri Kazimiri Bizimungu yasinziye neza. Nanjye ntiretse. Numvaga ngiye gukabya inzozi maze kumva itangazwa ry'itahuka ry'impunzi z'Abatutsi mu rwego rwo gukemura ikibazo cy'impunzi mu nzira z'amahoro. Icyari gisigaye ni uko abahoze ari inyeshyamba bashyira mu bikorwa amasezerano yabo.

 

Nyuma y'imibonano ya Yoweri Museveni na Kazimiri Bizimungu, akanama gahuza impuguke z'u Rwanda na Uganda kateraniye i Kigali kuva ku itariki ya 27 kugeza ku itariki ya 30 Nyakanga 1990. Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) n'Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika (OUA) byitabiriye iyo nama. Ako kanama kigiye hamwe uko urwo rugendo rw'abahagarariye impunzi z'Abatutsi ruzagenda. Ibihugu byombi byemeza ko izo mpunzi zizagera mu Rwanda mu mpera za Nzeri 1990 nkuko Yoweri Museveni yari yarabisezeranye mu nama ya Addis-Abeba. Inama y'igenzura yari yateganijwe kuzaba muri Mutarama 1991 kugira ngo bigira hamwe icyo urwo ruzinduko rwagezeho. Muri Nzeri rwagati, Yoweri Museveni na Yuvenali Habyarimana babonaniye Entebbe. Inkuru z'igitero simusiga ku Rwanda rwateguwe n'ingabo za Fred Rwigema zashizwe ahagaragara n'inzego nyinshi z'iperereza, bituma Perezida w'u Rwanda yifuza gushira ingingimira kuri icyo kibazo. Mugenzi we wa Uganda amurema agatima, aboneraho akanya ko guhamya ko impunzi ziri hafi kuza mu ruzinduko. Amuhakanira iby'icyo gitero, Yoweri Museveni yongeyeho ko igihe cyose azaba akiri ku butegetsi, nta muntu n'umwe uzakoresha ubutaka bwa Uganda atera u Rwanda, igihugu cy'abavandimwe ku buryo bw'umwihariko. Ayo magambo yatangajwe na Yoweri Museveni yafashwe nk'urugero ruhambaye rw'uburyarya n'ubugambanyi, dushingiye ku kaga kagwiriye u Rwanda ibyumweru bibiri gusa nyuma y'inama yabereye Entebbe.

 

Mu mpera za Nzeri 1990 niteguraga kujya i Parisi, aho nari maze ibyumweru bike nimuriwe. I Kigali, nta kanunu ka Fred Rwigema, nta kanunu n'impunzi z'abanyarwanda bari bategerejwe mu gihugu! Nyamara ibyangombwa byose byari byateguwe neza ku buryo bari kwakiranwa urugwiro rutangaje. Hari hateguwe n'inzira bazanyura, yibanda ku turere tw'igihugu dutuwe cyane, twavuga nka Ruhengeri, Butare, Bugesera, na Gisenyi. Kajugujugu za gisirikari ni zo zagombaga kubatembereza. Ku munsi wumvikanyweho ntihagira impunzi igaragara, ntihagira na kajugujugu itema ikirere mu gihugu cy'imisozi igihumbi.

 

Hagati aho, Perezida Habyarimana, waje gutwarwa n'amagambo meza y'inshuti ye Yoweri Museveni, yari yemeye kwitabira umubonano w'isengesho ryari riteganijwe kuba nyuma y'inama ya mbere y'isi ku kibazo cy'abana yagombaga kubera i New York ku cyicaro cy'Umuryango w'Abibumbye ku matariki ya 29 na 30 Nzeri 1990. Muri iyo nama, abo bakuru b'ibihugu byombi bari bumvikanye ko bari buhure bakanonosora burundu umushinga w'impunzi wo gusura u Rwanda. Ni ukuvuga rero ko Prezida Habyarimana yari akiri i New York ku itariki ya 1 Ukwakira 1990. Kubera igitero cyari cyagabwe ku Rwanda, yagombye gusiba wa mubonano w'isengesho w'uwo mwaka yari yatumiwemo n'uwitwa Rudolf Decker, ufite ubwenegihugu bw'u Budage. Bene iyo mibonano y'isengesho itumirwamo n'abakomeye bo kuri iyi si rimwe mu mwaka, iteguwe n'ishyirahamwe ry'abaporoso ryigisha iby'idini ryitwa «Prayer Breakfast Movement», rikomeye cyane muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika kandi riziho gukorama n'inzego z'ubutasi za Amerika. «Prayer Breakfast Movement» ni ishyirahamwe rikomeye rifite abanyamurya bakomeye bo muri Sénat no mu nteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Umudage Rudolf Docker akaba umuyoboke waryo, akaba n'incuti ya Perezida Museveni. Niwe wari washoboye kubona amagambo nyayo yo kumvisha Perezida Habyarimana ko agomba kwitabira umubonano wabo wo mu kwezi k'Ukwakira muri 1990. Ku bwanjye, nsanga ibyo bintu byose byo «kurangaza» byari bigamije gutuma Perezida Yuvenali Habyarimana aguma hanze y'igihugu cye mu gihe bazaba bateye igihugu. Tuzi ibyakurikiyeho. Ahasigaye ni ah'abanyamateka bazagaragaza uruhare Rudolf Docker yabigizemo kugeza magingo aya.

 

Bari bategerejwe, baraza kandi bahagera ku gihe

 

Ku mupaka w'u Rwanda n'u Buganda, abashyitsi b'imena bavuzwe na Yoweri Museveni barashyize koko barigaragaza, ariko bazana inkubiri idasanzwe. Mu ijoro ryo ku wa 30 Nzeri rishyira ku wa 1 Ukwakira 1990, ingabo za Uganda, National Resistance Army, zabatijwe Front Patriotique Rwandais ku mpamvu zumvikana, zinjiye ku butaka bw'u Rwanda zinyuze ku iteme rya Kagitumba mu majyaruguru y'igihugu. Zari zahisemo neza. Hari hashize amezi abiri abanza igihugu cya Irak ya Saddam Hussein giteye agahugu gato k'abaturanyi ka Koweit ku itariki ya 20 Kanama 1990, mu gihe Umuryango w'Abibumbye wari uhugiye mu kuzimya imiyoboro ya peterori yari yafashwe n'inkongi y'umuriro mu karere ka mbere ku isi kabitse peterori. Abatindi b'abirabura bashoboraga rero kumarana bitabangamiye na mba abayobozi b'iy'isi bari bahugiye mu bindi. Niba atari bo bari bahaye umugisha abajya kugaba igitero mu Rwanda.

Ninde uzigera ahamya ko Perezida Museveni mugenzi w'u Rwanda yabeshya abizi kandi abishaka, amuha icyizere kiraza amasinde bigatuma atarinda igihugu cye, cyangwa se niba na we ubwe atarabeshywe n'inyarwenge za FPR zayoboraga ubutasi bw'ingabo za Uganda?

 

Abayobozi ba Uganda kugeza ubu baracyahakana bemeza ko ari ingabo zabacitse, ariko abasesengura ibintu bagasanga ingabo za FPR n'iza Uganda zarakoranye mu gutegura no kuyobora igitero. Uko byagenda kose, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yagize uruhare rukomeye mu ntambara yo mu Rwanda ku buryo ubu ntawagombye kubijyaho impaka z'ubusa.

Hatanzwe ibisobanuro byinshi mu kugerageza gusobanura icyemezo cyagize ingaruka zikomeye Museveni yafashe mbere yo gushora mu ntambara abo yise «Abahungu be» abivugana ishema n'ubwuzu.

 

Impamvu ya mbere iza mu mitwe y'abantu ni uko bimuhama, kuko yafashije FPR ku mugaragaro. Mu mwaka wa 1980 mu gihe yajyaga kurwanira mu ishyamba ahanganye na Perezida Milton Obote wari warasimbuye Idi Amin Dada, inyeshyamba Museveni yakuye abarwanyi cyane cyane mu majyepfo y'igihugu, by'umwihariko mu bwoko bw'Abahima bo muri Ankole ndetse no mu bigo by'impunzi z'Abatutsi, babyara b'Abahima. Mu itsinda ry'ikubitiro harimo umusore Fred Rwigema, wageze i Bugande nkuko mubyibuka ari kumwe n'ababyeyi be afite imyaka itatu. Harimo nanone umusore Paul Kagame, waje kugeza FPR ku nsinzi. Mu gihe cy'imyaka itanu, kuva muri 1980 kugeza muri 1986, ibihumbi byinshi  by'Abatutsi b'abanyarwanda bari barahawe ubwenegihugu bwa Uganda barwanye ku ruhande rwa Yoweri Museveni, kandi ntibikiri ibanga ko ari bo bamugejeje ku nsinzi bakamushyira ku butegetsi muri Mutarama 1986. Perezida Museveni na we ubwe yabisubiyemo kenshi. Abahujwe n'itabaro ntibibagirana, ni igihango kidasiba. Ni ukuvuga rero ko ibyago by'u Rwanda byavukiye mu mashyamba ya Uganda. Mu gihe yabahaga ibikoresho n'imari yose bari bakeneye batera, Yoweri Museveni nta kindi yakoze uretse gutera ingabo mu bitugu inyeshyamba za FPR.

Icyo kinyabupfura kimaze kubahirizwa, ubutegetsi bwa Uganda bwashakaga gukemurira rimwe ibibazo bibiri: itahuka ry'impunzi z'abanyarwanda ryagombaga gukemura ikibazo cya politiki yo muri Uganda cyari hagati y'abagande n'abanyarwanda bahawe ubwenegihugu bwa Uganda bagaragaraga cyane mu myanya y'ubuyobozi haba mu gisivili, muri politiki ndetse no mu ngabo. Icyo kibazo cyari gitangiye gukwirakwira, ku buryo Perezida Museveni ufite nyina n'umugore  b'Abatutsi yari atangiye gukekwaho gufatanya no kubogamira kuri benewabo b'Abatutsi. Abagande ba kavukire baribazaga bati byashoboka bite ko Fred Rwigema, impunzi y'umunyarwanda, yagirwa umukuru w'ingabo za Uganda, ndetse na Paul Kagame akagirwa umuyobozi w'iperereza rya gisirikari?

 

Mu mpaka z'inteko ishinga amategeko, abadepite batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Museveni bavugaga ku mugaragaro ko ari «ubukoloni bwa gitutsi», maze ikibazo kikarushaho kubangamira  nyir'igihugu i Kampala. Ndetse bimwe mu binyamakuru byageze aho bivuga ko Museveni na we ubwe yaba ari umunyamahanga. Abantu batangira kumwibazaho cyane, biba ngombwa ko acecekesha abatavuga rumwe na we bo mu moko yo mu majyaruguru y'igihugu yari yiteguye guhangana n'ubutegetsi.

 

Ku itariki ya 11 Nzeri 1990, ubwo Yoweri Museveni yakiraga «umuvandimwe n'inshuti ye» Yuvenali Habyarimana i Kampala, bakaganira ku isengesho ryari riteganijwe mu ntangiro z'Ukwakira muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, imyiteguro y'igitero yasaga n'aho yarangiye. Inyeshyamba yawe ya kera igomba kuba yarumvaga ko uburyarya bwasinzirije mugenzi we w'u Rwanda ku buryo budasanzwe. Yari abonye impamvu kuko byari kuvugwa ko igitero cyabaye   umukuru wa leta ya Uganda ari i New York, kimwe na Perezida Habyarimana, akurikirana imirimo y'inama y'Umuryango w'Abibumbye ku kibazo cy'Abana, nk'umukuru w'umuryango wa OUA. Niba FPR ifashe ubutegetsi vuba – dore ko yabitewemo inkunga igaragara – , wongeyeho gutungura ingabo z'u Rwanda zitamenyereye intambara, Perezida Museveni yari kuba yungutse incuti yizeye mu majyepfo y'igihugu. Akaba abonye aho ashobora guhungira akanisuganyiriza mu gihe yaba ze ingorane zikomeye i Kampala. Bamwe mu basuzumyi ndetse babibonagamo icyanzu cy'ubwami bwa gitutsi bukomatanyije intara y'Abahima ya Ankole muri Uganda, u Rwanda rwa FPR y'Abatutsi, n'u Burundi bwayoborwaga n'ingabo ziyoborwa n'Abatutsi batavanze kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge muri 1962.

 

Ikindi gisobanuro cyashobokaga ni ukwemeza ko mu gihe cy'igitero, Perezida Museveni yari ashyigikiye igisubizo kinyuze mu nzira z'amahoro ariko atazi imigambi FPR. Iki gitekerezo cyagaragaza ko Perezida wa Uganda yagerageje koko kumvisha Fred Rwigema n'agatsiko ke kujya gusura u Rwanda, ariko ku mpamvu zinyuranye Fred Rwigema na bagenzi be bagahitamo intambara yagize ingaruka tuzi: itsembabwoko ryahitanye nzirakarengane z'abanyarwanda basaga miliyoni. Irari rya bamwe, ubutagondwa n'ubuhezanguni bw'abandi byabaye intandaro y'amahano yakozwe. Bityo ingaruka z'ibyabaye zikaba zigomba kwemerwa na buri ruhande. Kuki se FPR yanze kwitabira ubutumire bwa guverinoma y'u Rwanda igahitamo intambara aho gushyikirana kandi uwari ayicumbikiye yarayinginze bihagije? Hatanzwe ibisobanuro byinshi.

 

Muri bamwe mu mpunzi z'Abatutsi, impamvu ikunze gutangwa ni ugutinya kugwa mu mutego. Niba muri 1990, ingabo za Fred Rwigema zashoboraga kugirira icyizere Yoweri Museveni, si ko byari kuri Yuvenali Habyarimana. Ninde washoboraga kumubuza gufatirana izo ngabo za Rigema zageze ku butaka bw'u Rwanda? Ese Yoweri Museveni we ntiyashoboraga kubyuririraho yikiza izo ncuti zari zimubangamiye abaha umuturanyi we? Iyo wakuriye mu kigo cy'impunzi, wiga kutagira uwo wizera, ndetse n'inshuti zawe. Byongeye ku basirikari bakuru b'Abatutsi, urwo rugendo rwo mu Rwanda ntirwari mu masezerano bagiranye na Perezida Museveni mu gihe bafatanyaga urugamba. Hari hashize igihe kirekire FPR itegura gahunda yayo; yatanze ibitambo byinshi, yafashe imyenda myinshi kandi ibona n'imisanzu y'abanyamuryango bayo ku isi hose. Ntiyashoboraga gushimishwa n'igisubizo kituzuye bahabwaga na leta y'u Rwanda yashakaga gushyikirana na Yoweri Museveni itabajije ba nyirubwite, impunzi ubwazo. Kuri bwabo rero, igitekerezo cyo kwohereza abantu gusura igihugu cyaje gitinze cyane. Jenerali Fred Rwigema yaba yaraciye inyuma Perezida Museveni agatera u Rwanda atabimumenyesheje. Nyamara hari ibimenyetso by'umuvandimwe wa Perezida wa Uganda, Jenerali Salim Saleh, byemeza ko yari mu ngabo za  FPR. Abadepite ba Uganda bagaragaje kenshi ukwivanga kw'igihugu cyabo muri ibyo bibazo, berekana by'umwihariko ibikorwa bigaragara bya Jenerali Salim Saleh muri iyo ntambara.

 

Ikindi gitekerezo gishyigikira ko Fed Rwigema atigeze yigomeka Yoweri Museveni. Uwo mujenerali w'umusore ni we wari waremereye Perezida wa Uganda gutegura umubonano na Perezida Habyarimana. Ariko intagondwa za FPR ziburizamo uwo mushinga. Dukurikije icyo gitekerezo rero, Fred Rwigema yaba yarayoboye igitero nta mwete abifitemo, akaba ari abari bamwungirije, ari bo ba Majoro Bayingana na Bunyenyezi baramuhatiriye. Ibyakurikiyeho bitduha kwemera umwuka mubi warangwaga muri FPR mu gihe cyo gutera.

 

Ikibazo gikeneye igisubizo: Kuki mu gihe u Rwanda na Uganda bateguraga itahuka ry'impunzi z'abanyarwanda, Uganda yakomeje kwohereza abasirikari bakuru bakomoka mu Rwanda mu mahugurwa ya gisirikari yo mu rwego rwo hejuru cyane mu Leta Zunze Ubumwe z'Amerika no Bwongereza, niba butari uburyo bwo kubategurira imyanya yabo itaha mu buyobozi? Urugero rugaragara ruzwi n'urwa Paul Kagame. Mbere gato y'intambara, Majoro Paul Kagame yahawe buruse yo kujya mu ihugurwa mu ishuli rikuru ryigishya iby'intambara rya Leavenworth (Kansas) muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Nta wakwibeshya ku kugaruka gutunguranye agafata ubuyobozi bwa FPR Fred Rwigema amaze kwicwa n'abo bari bafatanije urugamba. Uko kugaruka kwe kwari kwarateguwe kera no kuba atari ahari byari ukurenza uburari. Paul Kagame ni we  Yoweri Museveni yari yarifuje kwicaza ku ntebe y'ubuyobozi bw'u Rwanda."

Igitabo "Uko Paulo Kagame yatanze abatutsi ho ibitambo" cyanditswe na JMV Ndagijimana mw'icapiro La Pagaie (2009) 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article