Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Photo : RPF Lt Abdul Joshua Ruzibiza

Ubihamya si Umuhutu upfobya itsembabwoko, ahubwo ni uwahoze ari umusirikari wa FPR wo mu rwego rwo hejuru, w'Umututsi akaba n'umwe mu bari bashinzwe imirimo y'iperereza kwa Paul Kagame. Ku wa kane tariki ya 9 Werurwe 2006, mu gihe yasubije ibibazo by'Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda mu rubanza rwa Bagosora, umushinjwa w'ibanze mu itsembabwoko ribasiye Abatutsi, Yosuwa Ruzibiza bita Abdul, wanditse igitabo cyitwa Rwanda. Histoire secrète, Éditions Panama, Ukwakira 2005, abazwa n'ababuranira abaregwa. Ku byerekeye  ubwicanyi bw'Abatutsi b'Abagogwe bwakozwe mu ijoro ryo ku wa 29 Ugushyingo 1993 ku Kabatwa muri komini ya Mutura muri perefegitura ya Gisenyi, yahamije ko abakoze ubwo bwicanyi bari abasirikari b'Abatutsi ba FPR bari mu itsinda ryitwaga Charlie ryateraga riturutse i Butaro muri perefegitura ya Ruhengeri. Liyetona Ruzibiza ubwe yari mu mutwe w'aba komando bakoze ubwo bwicanyi. Naho ku cyari kigamijwe na FPR mu iyicwa ry'Abatutsi yavugaga ko irwanirira, Ruzibiza yatangaje ko byari urwitazo mu guteza akaduruvayo ngo babone uko bubura imirwano. FPR ikaba yaragombaga gushinja guverinoma ubwo bwicanyi. Muri icyo gihe, mu maso y'abari mu gihugu cyangwa y'abanyamahanga, ubwicanyi bw'Abatutsi bwose bwagombaga kwitwa igikorwa cy'intagondwa z'Abahutu b'amashyaka MRND na CDR. Ni ko byagenze nyuma y'ubwicanyi bwo ku Kabatwa. Interahamwe zashinjinjwe kuba ari zo zabikoze naho Perezida Habyarimana akaba ari we wabitegetse. Paul Kagame aba yongeye gutsinda igitego, akina ku mubyimba Abatutsi, Perezida Habyarimana ndetse n'Abanyarwanda muri rusange.

 

Ubwicanyi FPR yakoreye kuri Paruwasi y'Umuryango Mutagatifu

Jenerali Dallaire yavuze anatanga ibimenyetso simusiga ku bwicanyi bwabereye kuri paruwasi y'Umuryango Mutagatifu butigeze buvugwa n'ibinyamakuru byari i Kigali mu gihe icyo gikorwa cy'ubwicanyi cyabaga. Ku itariki ya 1 Gicurasi 1994, ibisasu byaguye ku baturage bari bahungiye mu nzu nini ya paruwasi y'Umumuryango Mutagatifu, kiriziya nkuru mu mugi wa Kigali, byica abantu benshi abandi barakomereka bikomeye. Dore ibyo umugaba wa MINUAR yanditse kuri ubwo bwicanyi ku rupapuro rwa 440 rw'igitabo cye: «Icyegeranyo ku bisasu byatewe kuri paruwasi y'Umuryango Mutagatifu cyaje: inkomeri n'abapfuye barenga 120, harimo 13 bapfuye n'inkomere 61 zajyanywe mu bitaro by'Umuryango Utabara Imbabare na 15 b'inkomere bajyanwe ku bitaro byitiriwe Umwami Fayisali. Byatumye ntekereza nti: «Birababaje ko ubwo bwicanyi butabereye mu isoko ryo muri Yugosilaviya. Wenda hari kugira ubyitaho iyo bibera ahandi hatari mu Rwanda.» Ubuzima niko bumeze: Itsembabwoko ryo mu Rwanda ntiryashoboye guhangana n'amatora yo muri Afrika yepfo n'uburiganya bw'umuhanga mu kunyerera ku rubura w'umunyamerikazi Tonya Harding mu gufata umwanya w'ibanze mu binyamakuru. Isesengura ryerekanye ko icyerekezo cy'imbunda za moritsiye ryagaragaje ko ibisasu byari bifite santimetero mirongo inani n'imwe kandi ko byarasiwe mu birindiro bya FPR. Nagize igitekerezo cyo kubyuka njya kubonana na Kagame ngo mushinje ku mugararagaro icyo gikorwa. Noherezaga buri munsi icyegeranyo, maze mu y'uwo munsi ntekereza kuzababwira ko ubwo bwicanyi ndengakamere bwakozwe na FPR.»

Ndizera ko uwo mujenerali w'umunye Kanada yohereje icyo cyegeranyo cye. Igiteye agahinda ni uko icyo cyaha by'ubwicanyi mu ntambara kivugwa hano kitazigera gihanirwa, kuko umushinjacyaha wa TPIR yanze kugikurikirana ku mpamvu zidafututse.

Ese gusubira mu byanditswe na Jenerali Dallaire byaba ari ugupfobya itsembabwoko? Icyaha cy'ubwicanyi mu ntambara aba ari icyaha cyujuje ibyangombwa. Abanyarwanda bishwe kuya 1 Gicurasi 1994 muri kiriziya y'Umuryango Mutagatifu hakwiriye kubaho ubutabera bubarenganura. Uwabishe arazwi: ni Paul Kagame. Agomba kubibazwa.

Uruhare rwa FPR na Paul Kagame mu bwicanyi bwo ku wa 1 Gicurasi 1994, - icyaha cy'ubwicanyi mu ntambara cyagaragajwe n'umugabo wa MINUAR, Jenerali Dallaire ubwe -, ni rwo rusobanura impamvu abategetsi b'i Kigali bashishikariye gushinja Padiri Wenceslas Munyeshyaka, umutangabuhamya ukomeye wabonye ubwicanyi bwabereye muri kiriziya y'Umuryango Mutagatifu. Uwo mupadiri w'umusore ni intwari yarokoye Abatutsi barenze kure abo FPR yakijije, kuko yari wenyine ahangana n'intagondwa nyinshi zari zitwaje intwaro zananyoye ibiyobyabwenge. Nta yindi ntwaro yitabaje uretse ubwenge bwe n'umutimanama we. Aramutse ahanwe kubera ubwo bwicanyi bamushinja, byafasha ubutegetsi bwa FPR. 

Mu gutanga umwanzuro ku itsembabwoko ryakorewe Abatutsi, ndibutsa ko nta wukeneye kugaruka ku mpamvu zateye ubwo bwicanyi bureba amategeko mpuzamahanga bugihakanwa gusa  n'ababukoze n'izindi ntagondwa, baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga. Abakoze ubwo bwicanyi ntibazigera na rimwe basubiza abanyarwanda ibyo babambuye. Paul Kagame wabaye nyirabayazana wabwo akoza agati mu ntozi, we warwanyije ihagarikwa ry'ubwicanyi, wakomeje kuka inabi amahanga ayabuza gutabarira bwangu, abifitemo uruhare bwite imbere y'amateka. Yagombye kwisobanura imbere y'ubutabera n'imbere y'abanyarwanda. Nubwo bitashimisha incuti ze zose n'abandi banyamahanga bamukingira ikibaba bagerageza kumusiga ubutwari n'ubutabazi atigeze agira! Kubivuga ukabisubiramo si ukwigaragazaho gupfobya itsembabwoko. 

Tumaze kubibona, umugambi Paul Kagame yari yimirije imbere arasa indege ya Yuvenali Habyarimana anarwanya ihagarikwa ry'itsembabwoko wari uwo gufata ubutegetsi ku ngufu. Ibyo byagezweho ku itariki ya 4 Nyakanga 1994. Inshingano ye ya kabiri yari ukwiha uburyo bwose bwo kumenyekanisha ubutegetsi bwe byemewe n'amategeko yigaragaza nk'uwarokoye Abatutsi yari amaze kwicisha cyangwa kugira ibitambo. Kubera iyo mpamvu, FPR yagombaga gufatwa  nk'iyahagaritse itsembabwoko. Muri Gicurasi 1994 Paul Kagame yasobanuraga ko atahagarika imirwano avuga ko nta Batutsi bo gutabara bari basigaye, nyuma y'amezi abiri niwe watangiye kwirata ngo yahagaritse itsembabwoko. Ashyigikiwe n'abanyaburayi n'abanyamerika, Paul Kagame yashoboye kwemerarwa nta mbogamizi kuvuga ko ingabo za FPR zizitwa ibirangirire mu butwari kuko zahagaritse itsembabwoko ribasiye Abatutsi. Iyo nteruro ikwirakwizwa yandikwa mu binyamakuru byose byavuzwe ku Rwanda, kugira ngo hatagira ubyirengagiza. AFP, AP, Reuters, PANA, mu byo byandika ku Rwanda ntibyibagirwa na rimwe kwibutsa ko Paul Kagame ari umuyobozi wa FPR yahagaritse itsembabwoko ryibasiye Abatutsi. Icyo kinyoma cyahindutse bibiliya y'abibwira ko ari inzobere ku Rwanda cyatumye Paul Kagame yigira umwere bitamugoye ku bwicanyi bwarimbuye imbaga ingabo ze zakoze mu Rwanda mbere na nyuma ya 1994."

FPR yishe Abatutsi bamwe na bamwe ibyitirira Interahamwe
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article