Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par Le blog de Jean-Marie Ndagijimana

ITANGAZO RY’ISHYAKA PDR-IHUMURE 28.03.2013

 

Barwanashyaka,

Nshuti,

Namwe Bavandimwe,


 Ku itariki ya 06 Mata buri mwaka twibuka tutavanguye amoko, uturere n'ubwenegihugu inzirakarengane zose zahitanywe n’itsembabwoko n’itsembatsemba byahekuye  igihugu cyacu, u Rwanda, muri 94. Nk'uko tubizi twese, imbarutso y'iryo shyano yabaye ihanurwa ry'indege yari itwaye ba Perezida Yuvenali Habyarimana w'u Rwanda na Sipiriyani Ntaryamira w'u Burundi n'abari babaherekeje, tutibagiwe n'abaderevu b'indege b'abafaransa, mu mugoroba wo kuwa 06 Mata 1994. 

 Kimwe mu byo duharanira ni uko buri Munyarwanda wese aho ava akagera agira uburenganzira busesuye bwo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro abe bose bahitanywe n'iryo shyano. 

 Niyo mpamvu ishyaka ryanyu  PDR-Ihumure ribahamagariye kuzaza  muri benshi kwifatanya n’abandi Banyarwanda muri uwo muhango uzabera i Bruxelles  mu Bubiligi tariki ya 06.04.2013 kuva saa munani kugeza saa kumi (14h00-16h00). Uwo muhango uzaba witabiriwe n'abanyarwanda bari mu yandi mashyaka ya politiki duhuje imyumvire y'amateka yacu hamwe n'imiryango idaharanira inyungu kandi itegamiye kuri politiki.

Dore uko gahunda iteye:

-  Saa saba n’igice (13h30): Tuzahulira ahitwa Square Maréchal Montgomery.

-  Saa munani : Urugendo rugana ku rwibutso rwitiriwe « génocide rwandais » ruri aho imihanda itatu yitwa A.Vandendriessche, avenue Jules César na rue Père E.Devroy yo muri komini ya Woluwé-Saint-Pierre ihulira.

Muri uwo muhango hateganyijwe amasengesho, indilimbo, n’ubutumwa bijyanye n’uwo munsi.

Tubategereje muri benshi.  

Pio Ngilik,

Umunyamabanga Mukuru

PDR-Ihumure 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article