Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Yanditswe kuya 4-02-2014 - Saa 12:50' na IGIHE

Ingabo z’Abafaransa zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zikekwaho kuyigiramo uruhare, Senateri Bizimana Jean Damascene yatunze urutoki amwe mu mazina akomeye y’abakwiye gukurikiranwa n’ubutabera kuri icyo cyaha bakekwaho kidasaza.
Mu muhango wo kwakira urumuri rutazima mu karere ka Nyamagabe ku rwibutso rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Senateri Bizimana yibukije uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yabereye mu cyitwaga Gikongoro, yibutsa ko biwkwiye ko bakurikiranwa.
Bamwe mu b’ibanze yahereyeho ni abari abayobozi b’izi ngabo mu Rwanda.
Uw’ikubitiro yatangiriyeho ni Lt Col Etienne Jubel wageze muri Gikongoro, tariki ya 24 Kamena 1994, ayoboye ingabo z’Abafaransa zari zivuye i Cyangugu. Izi ngabo zitwaga COS,(commandants des operations specials), mu Kinyarwanda ugenekereje ni ingabo zidasanzwe mu bikorwa bitandukanye.
Etienne Jubel uvugwa kuri uru rutonde yari n’umwe mu batoje abasirikare b’u Rwanda b’icyo gihe n’Interahamwe mu kigo cya Gabiro mu 1992. Abakomanda bamenyerejwe imyitozo y’umwihariko.
Si we gusa wagarutsweho na Senateri Bizimana kuko n’abandi basirikare batandukanye bayoboraga ingabo z’u Bufaransa zari mu butumwa bwa Loni zari zaragize uruhare mu gutoza abasirikare n’Interahamwe zishe abatutsi.
Izi nterahamwe zatorezwaga mu bigo bya Gabiro, Gako, Mukamira na Nyakinama.
Kuba baratoje izi nterahamwe kandi ngo ni kimwe mu byo bari bashyize imbere mu gihe ibikorwa byo kurengera Abatutsi ntabyo bigeze bakora, kuko bari mu bari baragize umugambi n’uruhare mu gutoza abantu, bacumbitse muri SOS Gikongoro.
Undi uvugwa ni Capt Hervé wageze muri Gikongoro tariki ya 27 Kamena 1994 wari uyoboye abitwaga aba “regionnaire” bacumbitse muri ku kigo cy’amashuri yisumbuye i Nyamagabe cyitwa ACEPR , bakurikiwe n’abandi basirikare b’inararibonye mu bikorwa by’ubutabazi mu myitozo ya gisirikare ihanitse bayobowe na Capt Nicole.
Icya kane cyaje kivuye muri Djibouti bayobowe n’uwitwaga Capt Bouchet bagiye ku Kitabi bagize uruhare mu gutangira Abatutsi bashakaga guhunga, bikorwa na kapiteni n’abasirikare yari ayoboye hafi ya Nyungwe.
Senateri Bizimana yerekana Abafaransa bakwiye gukurikiranwa kugira uruhare muri Jenoside
Tariki ya 5 Nyakanga 1994, ingabo z’Abafaransa zaje gutura bihoraho mu kigo cya Murambi bayobowe na Capt Jacques Rosier, wari waratoje Interahamwe mu kigo cya Mukamira.
Yari afatanyije n’umwungirije witwaga witwaga Col Didier Thauvain nawe watoje Interahamwe. Uyu mukoloneli we ngo yaranzwe n’imvugo idasanzwe ubwo yabwiraga itangazamakuru ko ubutumwa bafite ari ukubuza ingabo za FPR Inkotanyi kwinjira muri Zone Turquoise.
Mu mvugo ye yagize ati “Nibaramuka bahinjiye dufite misiyo yo gushwanyaguza ubura bwayo (FPR).”
Yakomeje avuga ko nihagira umuntu wa FPR winjira aho bahita bamwica.
Iri jambo Thauvain yakoresheje tariki ya 4 Nyakanga 1994 ryanditswe mu kinyamakuru cyo mu Bufaransa “Le Figaro” cyasohotse bukeye bwaho .
Uyu musirikare ngo yahise ahamagazwa n’igihugu cye asimburwa na Col Sartre , acumbika i Murambi kugera kuri 16 Nyakanga 1994.
Uyu nawe yasimbuwe na Lt Col Eric de Stabenrath wari wungirijwe na komanda Pegoverot wahoze utoza ingabo zahoze ari iz’u Rwanda mu kigo cya gisirikare cya Kigali (Camp Kigali). Aba bayobozi bayoboye ingabo z’u Bufaransa zari i Murambi.
Aha kandi hiyongeraho ingabo zisanzwe z’Abafaransa zari muri ubu butumwa.
Bizimana yagize ati “Mu by’ukuri aya mazina mvuze aha niyo yagombye kubazwa ibikorwa byakozwe bibi mu gihe ingabo z’Abafaransa zari aha, ni ukuvuga guhera kuri 4 Nyakanga kugeza ku ya 22 Kanama 1994.”
Bimwe mu bikorwa Senateri Bizimana yagarutseho bigaragaza uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside
1. Bashyize ingabo muri Perefegitura yose ya Gikongoro ngo zibuze FPR kwinjira muri iyi perefegitura aho zagombaga gutabara Abatutsi
2. Bafashe impunzi z’Abatutsi zarokotse bazivanga n’Interahamwe zikomeza kubatoteza no kubica nyamara izi ngabo zari zifite ubutumwa bwa Loni bwo kubarinda.
3. Bafashe abakobwa n’abagore ku ngufu, ibikorwa Bizimana yavuze ko biteye isoni n’agahinda
4. Muri raporo yitiriwe Mucyo, Senateri Bizimana yavuze ko basesenguye bagasanga icyigeze kuvugwa ko ingabo z’Abafaransa zakiniraga umukino wa volley ahari hatabye imibiri y’Abatutsi atari byo ahubwo ko bakiniraga hafi y’aho ariko bakahakandagira bagiye kugarura umupira urenze. Iki gikorwa yise gutesha agaciro abari bishwe.
U Bufaransa burasabwa gukurikirana abaturage babwo bashijwa kugira uruhare muri Jenoside
Senateri Bizimana yavuze ko impamvu asubiyemo aya mateka ari ukugira ngo yibukwe, ariko ko abayagizemo uruhare bakwiye gukurikiranwa.
Yagize ati “Uruhare rw’Abafaransa n’impamvu mbitinzeho akanya gato , mbabwira amazina y’abo bantu, ni ukugira ngo bidufashe mu buryo bwo kubaka amateka.”
Ahereye ku ruhanza rwa Capt Pascal Simbikangwa uregwa kugira uruhare muri Jenoside, ibi yabivugaga mbere y’umunsi umwe ngo rutangire kuburanishwa n’u Bufaransa, yasabye ko n’aba Bafaransa hazagera ubwo bakurikiranwa.
Yakomeje agira ati “Ngira ngo murabizi ejo mu Bufaransa hazatangira urubanza rwa Capt Pascal Simbikangwa uregwa kugira uruhare yagize muri Jenoside ni byiza ko aba bantu bavuzwe na bo [...] kuko jenoside ni icyaha kidasaza nabo imanza zazabageraho bakabaza icyo bakoze.”
Yasabye abazi amateka ya Murambi kuyabika bakayakomeraho ntibanyuranye n’amatariki bazitabazwa mu buhamya bakazabutanga.
Mu kubika aya matariki kandi ngo bagomba kwirinda kuyitiranya kuko ngo biri mu byatumye Protais Zigiranyirazo arekurwa.
Hagarutswe ku gikorwa cy’urumuri rutazima
Uumuri rutazima rwakirwa i Murambi
Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana wari n’umushyitsi mukuru yibukije ko iki gikorwa kibanziriza igikorwa nyirizina cyo gutangira icyunamo, ahubwo ko ari ukwibuka imyaka Abanyarwanda bamaze biyubaka.
Yagize ati “Uru rumuri ni urwo kwirukana icuraburindi ryigeze kwibasira aha hantu duhagaze, ni urwo gutanga icyizere y’uko amarorerwa yabereye ahangaha atazongera kuba ukundi haba ahangaha cyangwa aho ari ho hose mu gihugu cyacu.”
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 50. Ni urwibutso rwo ku rwego rw’igihugu ruteganywa ko rwashyirwa ku rwego rw’umurage w’Isi.
Imbaga y'abantu yitabiriye umuhango wo kwakira urumuri rutazima i Nyamagabe
Abana baririmba ubutumwa urumuri rutazima butanga ku Rwanda
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Muri bibiliya handitswe ko Imana yaremye umuntu w'umugabo witwa Adamu.Hanyuma ibinye ko atari byiza ko abaho wenyine iramusinziriza iramubaga imuvanamo urubavu iruheraho irema mugore imwita
Eva.Irangije iramukangura imyereka Eva iti dore umugore nakuremeye.Imana umugore n'umugabo ibashyira mu murima wa Edene.Ibereka ibiri muri uwo milima byose cyane cyane ibiti byerera imbuto
ziryoshye cyane.Aranjije ivanamo igiti kimwe rukumbi iti iki giti ntimukagikoreho,kuko umutsi mwatinyutse kurya imbuto zeze kuricyo no gupfa muzapfa.Ahantu biiliya idasobanura,ni ahantu satani
yatututse ikihindura inzoka noneho igashuka Eva akamera gusoroba imbuto zeze ku giti Imana yababujije........Kuva icyo gihe kugeza mangingo aya iyo satani ihora irungarunga ishaka uwo ishuka ngo
agomere Imana asabota gahunda zayo cyane cyane abiba amacakubiri muri rubanda,atikura hirya no hino kugira ngo abehe nabi cyangwa neza bitewe n'uruhande arimo.

Njye nk'umuntu w'umunyarwanda,uko mbibona iyo satani ntekereza ko ariyo abatutsi bo muri FPR-Kagame bakomokaho cyangwa se bakaba barayobotse idini ryayo kuva kera ku buryo kurishingukamo abenshi
byabaniniye!Abatutsi bo muri FPR-Kagame ntibashobora kwicarana ngo bacure umugambi wokugira neza,jamais!Igihe cyose amatiku,amatiku,kwica kwica...None se uyu Bizimana sinumva ngo yahoze aringirwa
padri?Ayobewe se ko kubeshya no kubeshya abandi ari icyaha imbere y'Imana n'abantu.

Ese bahora bazuzuta mu masalo y'Abanyamerika n'Abangeleza b'ibihangange babajyaniye amaturo bakuye mubyo bambuye Abanyarwanda bakigira ngo ntabwo rubanda ishenguka?

Ese niba hari abo bazi bishe Abatutsi batari Kagame-APR kuki batemera ko harwa iperereza ryimbitse ry'abantu bahagaralire impande zose zirebwe n'ubwicanyi bwabaye mu Rwanda?

Abatutsi bazi ubwenge nibashyire ubwenge ku gihe bitandukanye na sekibi bagaruke mu nzira nziza,naho nibakomeza koma inyuma y'abicanyi,ibisambo,abariganya,indyarya n'ibyihebe bazabe biteguye
kwirengera ingaruka z'ibyo byose igihe kigeze kandi kiri hafi.

Agapfa kaburiwe n'impongo!