Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par Le blog de Jean-Marie Ndagijimana

Kanda kw'ifoto ikulikira urebe video y'ikiganiro cya Padri Thomas Nahimana, Umunyamabanga mukuru w'ishyaka ISHEMA RY'U RWANDA

 

 
Tariki ya 28 mutarama muri uyu mwaka w'2013, Padiri Thomas na bagenzi be bashinze ishyaka ISHEMA abereye umunyamabanga mukuru n'umuvugizi, ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa FPR buri mu Rwanda.
Uyu Padiri Thomas azi neza ubutegetsi bwa FPR avuga ko bubereyeho gusa kunyunyuza imitsi y'abaturage, kuko kuva yahabwa ubupadiri muw'1999, yashinzwe kuyobora Komisiyo ya Diyosezi y'Ubutabera n'Amahoro kugeza mu mwaka w'2005. Ni umwe mu bakurikiraniye hafi ibyerekeye ishyirwaho ry'Inkiko Gacaca n'imikorere yazo, iyandikwa ry'Itegeko Nshinga ryo muw'i 2003, yabaye ndetse n'indorerezi mu matora ya Perezida wa repubulika n'abadepite yo muri 2003.
Abbé ThomasPadiri Thomas arasobanura imigabo n'imigambi y'ishyaka ishema mu gukiza u Rwanda icyo yita ingoma y'Agatsiko-Sajya. Ariko kuba ari Padiri, twabanje kumubaza icyo atekereza kuri kiliziya gatolika muri iki gihe umushumba wayo mukuru yeguye.
Naho ku buryo abanyarwanda bakwipakurura ingoma ya Kagame , kuri Padiri Thomas n'ishyaka Ishema, ngo buri muturage yunvise ko agomba kwanga agasuzuguro n'ikinyoma, Kagame n'agatsiko ke ntibatera kabiri.
Padiri Tomas asanga Kagame ariko ngo agifite amadilishya abiri yagombye gufungura kugirango arinde u Rwanda akaga: rimwe ni inzira y'ibiganiro byahuza abanyarwanda, irindi ngo ni ukurekura infungwa zose uhereye ku banyapolitiki Mme Ingabire Vigitoriya, Déogratias Mushayidi, Bernard Ntaganda n'abandi bose bazizwa kutavuga rumwe na Kagame na FPR ye.
Padiri Thomas Nahimana yavukiye mu Bugarama i Cyangugu, mu 1971. Yahawe ubupadiri mu w'1999 arangije mu iseminali nkuru y'i Nyakibanda. Yakoze ubutumwa muri Paruwasi ya Nyamasheke, Hanika na Muyange ho muri Cyangugu ,aba n'umurezi mw'iSeminari nto ya Cyangugu.
Mu w'2005, Padiri tomasi yagiye gukomereza amashuli mu Bufaransa.Ubu akaba afite Impamyabushobozi ihanitse (licence) mu by'amategeko ( droit) na philosofia.

Ikondera, 08 mars 2013

 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article