Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog
LA TRIBUNE FRANCO-RWANDAISE (TFR)

Actualités, opinions, études, analyses, diplomatie et géopolitique de la Région des Grands lacs.

NSENGIMANA Alfred wari gitifu (executive) wa CYUVE yishwe ngo agiye gutoroka!

alfred

17/05/2014 14:38   Amakuru
 

Hano ku Musanze haravugwa urupfu rudasobanutse rw’uwari gitifu w’umurenge wa CYUVE bwana Alfred NSENGIMANA. 

Kuwa kane tariki ya 15/05/2014, umugore wa NSENGIMANA yarafashwe police ijya kumufungira ahantu hatazwi. Bakimara gutwara umugore, abapolisi bahise bazana uyu NSENGIMANA  ari kumwe na bagenzi be 14 bari bafunganywe maze birirwa babatembereza aho yari atuye.

Ntituzi niba bari bamuzanye gusezera kuko n’umugore yari ari mu menyo ya rubamba. Ikintu rero twibaza n’ukuntu byageze aho tukumva ko uyu NSENGIMANA twiboneye n’amaso yacu ari muzima twageze aho tukumva ko yapfuye.

Amakuru ya mbere twamenye n’uko polisi ngo yaba yamurashe ashaka gutoroka ngo kandi yambaye n’amapingu! Ese banyarwanda ko twabeshywe kera koko FPR irumva iki kinyoma hari uwacyemera koko?

Gusa hano i Musanze dufite ubwoba bwinshi kandi abantu benshi baribaza icyo izi nkotanyi zishaka gukorera aka karere bakayoberwa. Aho ntiyaba ari ya gahunda yo kuhatera itabi igikomeje?

Tubitege amaso.

V. UWAYEZU

Musanze

http://www.therwandan.com/ki/nsengimana-alfred-wari-gitifu-wa-cyuve-yishwe-ngo-agiye-gutoroka/

Article précédent Article suivant
Retour à l'accueil
Partager cet article
Repost0
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article