Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Igihe.com

Mu minsi ibiri yonyine, Abanyarwanda bagera kuri 329 bamaze kugera mu gihugu, nyuma yo kwirukana ku butaka bwa Tanzaniya. Ukurikije intera ikibazo iki kibazo cy’iyirukanwa kirimo gufata, biravugwa ko mu minsi mike iri imbere abagera ku 20,000 bashobora kuba bamaze guhambirizwa na Leta ya Tanzaniya.

Abo banyarwanda birukanwa mu gihugu cya Tanzaniya, abenshi ni abamazeyo imyaka irenga 50 barimo aborozi, abacuruzi n’abandi bakoraga imirimo itandukanye.

Binyuranye n’abigeze kwirukanwa mu 2006, kuri ubu batujwe mu karere ka Kayonza na Gatsibo batagize ikintu nta kimwe batahana, mu gihe abarimo kwirukanwa kuri ubu bo babahambirizanya n’amatungo yabo, cyane cyane inka n’ibindi bintu bitandukanye.

Amakuru yizewe atugeraho ni uko u Rwanda rukomeje kwakira abo birukanwa muri Tanzaniya, i Kiyanzi mu karere ka Kirehe, kuri Kilometero umunani uvuye ku mupaka wa Rusumo. Biteganyijwe kandi ko abazaba bambutse uruzi rw’Akagera baturutse i Karagwe bazakirirwa i Kibare mu karere ka Kayonza.

Abakirwa bahabwa ubufasha bw’ibanze burimo ibiribwa ndetse n’ibikoresho bitandukanye bizabafasha mu gihe cy’amezi nibura atatu, nk’uko amakuru atugeraho abitangaza. Abafite imiryango mu Rwanda babishatse bashobora kuzayigezwamo, abandi bagashakirwa aho gutura.

Abanyarwanda bakirirwa i Kiyanzi ndetse n’abazakirirwa i Kibare, bitenyijwe ko by’agateganyo bazacumbikirwa i Mahama muri Kirehe cyangwa se i Nyawera mu karere ka Kayonza, aho bashobora kuzahamara igihe cy’amezi atandatu mu gihe bagishakirwa aho gutura.

Amakuru yizewe atugeraho agaragaza ko u Rwanda rumaze kubona icyo kibazo rwahise rushyiraho Komite igizwe n’abantu baturutse muri Minisiteri zigera ku icyenda, bafatanya n’abo mu turere twa Kirehe na Kayonza, mu rwego rwo kwakira abo banyarwanda birukanwa muri Tanzaniya, no gukemura ibibazo byose bishamikiyeho.

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa, u Rwanda rwakiriye abenegihugu benshi batahuka, baba abahunze kuva mu 1959, ndetse mu 1995 na 1996 rwakira abari bahunze mu 1994, baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Tanzaniya bagera kuri Miliyoni 3,4.

Minisitiri w'imicungire y'ibiza no gucyura impunzi, Mukantabana Selaphine

Amacenga mu kibazo

Igihugu cya Tanzaniya gisanzwe gihuriye n’u Rwanda mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, gikomeje kwikoma Abanyarwanda. Ibyo byatangiye aho mu 2006 hari Abanyarwanda birukanwe ndetse bagacuzwa n’ibyabo, ubu batuye mu turere twa Gatsibo na Kayonza.

Ikibazo cyo gukomeza gutoteza Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, cyane cyane kuva mu 1959 ndetse na mbere yaho, cyakomeye nyuma y’aho umubano w’ibihugu byombi utangiye kuzamo agatotsi, ubwo Perezida Kikwete wa Tanzaniya, mu nama y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yahuriranye n’Isabukuru y’imyaka 50 y’uwo muryango, yihanukiriye mu ijambo rye akavuga ko kugira ngo umutekano uboneke mu karere k’ibiyaga bigari, u Rwanda rugomba kugirana ibiganiro na FDLR.

Ibitangazamakuru byanditse byinshi, u Rwanda rwamagana iyo mvugo ya Kikwete, ariko we ahitamo kuruca ararumira. Mu ntangiro z’uku kwezi, Perezida Kikwete yatangaje ko ashaka ko hongera gusubukurwa umubano uzira amakemwa hagati y’ibihugu byombi.

Perezida wa Tanzaniya, Jakaya Kikwete, ibyo avuga n'ibyo akora birahabanye

Imvugo ihabanye n’ingiro

Mu ijambo Perezida Kikwete aheruka kugeza ku baturage b’igihugu cye, yavuze ko yifuza ko agatotsi kari mu mubano w’ibihugu byombi kakurwaho, imigenderanire n’ubuhahirane bigakomeza, ibyo ariko ntaho bihuriye n’ibikorwa. Kuva aho atangarije ibyo, umubare w’Abanyarwanda birukanwa muri Tanzaniya ugenda wiyongera umunsi ku munsi.

Ibi bamwe babibonamo kuba imvugo ya Kwiteke isa n’aho ari ukujijisha, kuko ibikorwa bye byerekana ko nta mubano ashaka hagati y’ibihugu byombi n’ubwo amasezerano y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, harimo ingingo y’uko hazabaho isoko rusange mu rwego rwo koroshya ububahahirane bw’ibihugu biwugize.

Si ibyo gusa kandi, ayo masezerano ateganya ko habaho urujya n’uruza rw’abantu, akazi, serivisi ndetse n’uburenganzira bwo gutura n’ubwo kuba ahantu ku bakomoka mu bihugu bigize umuryango, Tanzaniya yakomeje kubishyiramo amaniza cyane yikoma u Rwanda, bituma gushyira mu bikorwa gahunda umuryango wiyemeje zigenda biguruntege.

Ku rundi ruhande, n’ubwo Perezida Kikwete yasabye ko u Rwanda rwagirana imishyikirano na FDLR, amakuru yakomeje gusakara yemeza ko igihugu cye cyaba kigirana ubufatanye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye n’umutwe wa FDLR, uvugwaho kuba ugizwe ahanini n’abasize bakoze jenoside ku Batutsi mu Rwanda, banakomeje kugira uruhare mu guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo ndetse no mu Karere muri rusange.

Mu minsi ishize gerenade yatewe mu Rwanda igahitana batatu, abasaga 30 bagakomereka, inzego z’umutekano zataye muri yombi babiri biyemerera kuba baratumwe na FDLR gukora ibikorwa byo guhungabanya umutekano imbere mu gihugu.

anthere@igihe.rw

Itsinda ryashyizweho rishinzwe kwakira no gukurikirana ibibazo by'abatahuka rireba aho bazakirirwa mu karere ka Kirehe
Abatahutse iyo bageze mu gihugu bahabwa ibikoresha by'ibanze
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article