Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par Tribune Franco-Rwandaise

Misa yo kwibuka no gusabira inzirakarengane ziciwe mu kigo cy’Abafurere Yozefiti i Gakurazo
kw’italiki ya 5/6/1994  
RIP.jpg
Imiryango irengera ikiremwamuntu, aliyo CLIIR (Centre de Lutte contre l'Impunité et l'Injustice au Rwanda), IBUKABOSE-RENGERABOSE Mémoire et Justice pour tous, HOTEL RWANDA RUSESABAGINA FOUNDATION, yifatanyije n’Umulyango wa Mme Espérance Mukashema, babatumiye mu gitambo cya Misa yo kwibuka abihayimana ba Kiliziya gatolika n'umwana Richard Sheja wali ufite imyaka umunani gusa, biciwe i Gakurazo kw’italiki ya 5/6/1994.
Misa izasomwa na Musenyeri Linguyeneza Vénuste, mu Kiliziya ya Mutagatifu Cecilia (Église Ste-Cécile), Parvis Ste Cécile 1 - 1083 Ganshoren (Bruxelles - Belgique), kw’italiki ya 8/6/2013 guhera saa munani. 
Nyuma ya Misa, umubyeyi wa Sheja azashyira ahagaragara agatabo yanditse kabumbiyemo ubuhamya bw’iyicwa ry’imfura ye n’iry’abihayimana 13 barimo abasenyeri batatu. Abifuza gusoma ako gatabo yise BISHE UMUMALAYIKA, Imfura yanjye Richard Sheja, bashobora kuzakagura uwo munsi.
Tuzaze tuli benshi kwifatanya n’imiryango y’izo nzirakarengane z’Imana.
Uburyo bwo kuhagera : Bus 84 na 87 ukaviramo : Arrêt Ganshoren Sport
 
Bikorewe i Bruseli kw’italiki ya 25/5/2013
Mw’izina ry’abateguye iki gikorwa, MATATA Yozefu
- Centre de Lutte contre l'Impunité et l'Injustice au Rwanda (CLIIR)
- Ibukabose-Rengerabose Mémoire et Justice pour tous
- Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation 
Centre de Lutte contre l'Impunité
et l'Injustice au Rwanda (CLIIR)
Rue de la Colonne, n°54/4
1080 BRUXELLES
Tél/Fax : +32.81.601.113
GSM : +32.487.616.651 (Base)
& +32.476.701.569 (Proximus)
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article