Overblog Suivre ce blog
Editer l'article Administration Créer mon blog
La Tribune Franco Rwandaise

La Tribune Franco Rwandaise

Le blog de Jean-Marie Ndagijimana

Paul Kagame ngo niwe ubwe watanze itegeko ryo kwica abihayimana i Gakurazo taliki ya 5/6/1994 (Mukashema Espérance)

BASTA DE IMPUNIDAD EN RUANDA Kanda kw'ifoto ikulikira urebe kandi utege amatwi Madame Mukashema Espérance, mama w'umwana w'imyaka 8 Richard Sheja wicanywe n'abihayimana i Gakurazo taliki ya 5/6/1994.

Muespe

Article précédent Article suivant
Retour à l'accueil

Partager cet article

Repost 0

Commenter cet article

Le blog de Jean-Marie Ndagijimana 26/03/2013 19:13

De : Mpere Theodore À : muespe@yahoo.fr Envoyé le : Mardi 26 mars 2013 15h35 Objet : Ugushimira Mubyeyi Espérance; Iso wakwise Mukashema ntiyibeshe na gato Nawe uhitamo izina ryiza ugiye ku ntebe
ntagatifu Espérance ni icyizere, cya kindi kitaraza amasinde Cya kindi kigurumana mu mutima w' urukundo uzira uburyarya. Wihogora mbyeyi, uracyafite urugendo rurerure imbere yawe Inzira ziraharuye
hose nta mahwa, kandi ntuzasitara Ukuli ugaragaza, uharanira kugirwa na bacye Uretse urwo rukundo n' indoro nziza Imana yakuremanye Umuntu arakureba akugubwa neza Akibagirwa agahiri nn' agahinda
Akibagirwa amanzaganye twanyuzemo Ntukagire ngo ni wowe gusa, ni urwa bose ariko kugera kure siko gupfa Kandi gupfana ukuli si ubutwari, si n' ubugabo Ukuri kuratura ndakurahiye. Nawe wivugiye ko
urwanda rwo ha mbere ntaho ruhuriye n' urw'ubu Urwanda rwatashwemo n' amashitani Ariko zirikana ko ubutware bwazo butamara kabiri Imana irabareka bakigaragambya Bakazambya urwababyaye bibwira ngo
barakora neza Bakibagiza abantu uko bavutse, Ataribo babyifuje cg se ngo babisabe. Amasengesho kuri wowe ni menshi Twe twavukiye, tugakurira i Rwanda Dusenga Imana yumva kandi igira impuhwe Yo
yonyine yemeye kwakira Sheja wawe ijuru ijabiro Ntukibwire ngo yaragutaye, ntibikabe Aho ari arakureba rwose kandi aragusabira ubudatuza Afatanije n' intama z'Imana zajyanye nawe zambaye ibishyura
byera Bituma imitima yacu izererana nkabyo Harahirwa abo Imana yahaye kubona byinshi, kandi bakabivuga Bakanga guharanira igihango cy' ukuli bifubitse ubwoko Kuko nta kibonda kigira ubwoko, Nta
maraso agira ubwoko, yose aratukura Kandi ngo aramenwa ntayorwa Uwayamennye azayabazwa byanze bikunze Ugira neza ukayisanga iyo ugiye Wagira nabi ikakugaruka ukiriho. Imbyeyi zose zizabe izawe
Uruhimbi rwawe ruzahore runihira Umbaye kure mba njye kugushimira Dore ko aho utuye nanjy nahabaye imyaka icumi yose None nanyarukiye hirya gato kubera ubuzima n' akazi Ariko isi ni ntoya, na
murandasi iradufashya tukavugana. Izere Mubyeyi, ukuli kwawe kuzabyara ineza Abana babanyarwanda bose bahoberane, basangire Basabane, basusurukanye, bashingiranwe Maze irondakoko , n' irondakarere
bihere nk' ifuni iheze Urwanda rutembe amata n' ubuki, bivuye mu maraso ya Sheja wawe n' abacu bose bagiye. Ntugasitare Ntakarote nabi Ntukikange ibyihebe Uralinzwe mwana w' Imana. Théodore

Le blog de Jean-Marie Ndagijimana 26/03/2013 19:08

Jean Mugabo À : "Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr" Envoyé le : Mardi 26 mars 2013 13h07 Objet : Re: *DHR* Ihora ihoze Mama wa Sheja, Umpaye akanya ko kukugarariza ko nanyuzwe na cya kiganiro
watugejejeho cyane cyane hamwe usoza ugire uti mbese mbere yo kujya gushyikirana na Kagame n'abari mu butegetsi bwe kuki tutabanza gushyikiranira hano hanze maze tukabanza tugacoca amasinde
dufitanye inzira ikaba nyabagendwa. Igitekerezo cyawe ni cyo gushyigikirwa, abacisha mu gaciro mwese nimucyo twitabire igitekerezo cy'uriya mubyeyi. Koko rero kuba umubyeyi bigutere ishema naho
isheja ryo Imana yararikugabiye Abibeshya ko bayivuguruje ikinyoma cyabo cyizahera. Werekanye ko umubyeyi atagira ubwoko Abyara umuhutu akabyara n'umututsi Ni Nyampinga Ibigwi bye ntibigira umupaka
Abanyaburayi, abanyamerika bose na bo abategera urugori. Icyubahiro ni icyawe!

Kami Cecil 26/03/2013 19:01

Ihora ihoze barakinyibukije na none ni cya kigome cy'injiji Sheja cyamwambuye ubuzima abazimu bazakimburize ituze bakinyibukije cya gihotozi i Gakurazo cyakoze hasi abasenyeri kirasogota abato
kibatesha u Rwanda ab'ijuru rwose nzabinginga Ibingira uwo ntazibagirane akarengane yamuritse hose kuri wa munsi azagasinde inyuguti zimaze kumwihisha iyo nzirabwenge yarabishe ishumi ryayo riba
ubugome n'i Kibeho bwari bugamijwe ubuterahamwe si umuhoro uhura na bene ayo mahe amaheru ukayasobanukirwa n'u Rwanda ukarusabira yarahotoye n'ubu araganje impotore n'imidende ni ibye ibyaha kuri
we ni ifunguro no gufungwa ntabirota nyamara ngo Ihora ihoze umuziranenge yaricecekeye nirikocorwa n'Uwamuhamagaye umugome wa Kagame azahagamwa iruhukire Sheja tuzagusanga azashira ya mangambure za
nyangabirama zizaziba umunezero uzatwuzura ubwo C Kami