Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

Note de la rédaction :

Ibitekerezo bikubiye mu nyandiko ikulikira ni ibya Bwana BANGAMWABO Abel utuye muli Afrika y’Epfo, yadusabye kubigeza ku basomyi ba TFR. K uba tubicishije ku rubuga rwa Tribune franco-rwandaise ntibivuga ko ibyanditsemo byose tubyemera, aliko byaba byiza n'abandi basomyi bagize icyo babivugaho. 

 

BANYARWANDA, BANYARWANDAKAZI : NIMUKANGUKE BURAKEYE!

 

Abahanga mu byerekeye imigenzereze ya muntu (psychologists) n’abahanga mu gusesengura amateka (historians) bemeza ko “banyamuke” (minority) bategekesha igitugu. Iyo abaturage bo mu gihugu iki n’iki bagize ibyago banyamuke bakagera ku butegetsi, ubwo nyine baba bagushije ishyano, kuko bashyiraho ingoma ishingiye ku’ iterabwoba: bagafunga, bakica, ibyiza by’igihugu bakabyiharira maze rubanda bagasigara barebera nk’aho igihugu batagifiteho umugabane.

Iyo rubanda nyamwinshi irambiwe, igatangira gusaba uburenganzira bwabo, basaba impinduka mu nzego zose, ubutegetsi bw’igitugu burushaho gukaza umurego  mu gushiraho ibihano bikaze byo guhahamura abaturage ngo bakunde baceceke. Ariko burya rero, iyo abaturage barakaye bagahaguruka, ntawe ubahagarara imbere.

Ingoma z’igitugu zabayeho kuva kera, kandi zabayeho mu mpande zose z’isi. Reka turebe bamwe mu banyagitugu bari barayogoje Uburayi, turebere hamwe aho bahuriye n’umunyagitugu woretse akarere k’ibiyaga bigari ariwe Pawulo Kagame.

 

Burya koko ngo amateka yisubiramo

 

Uko ibihe bigenda bisimburana, ni nako ubutegetsi bugenda buvaho, bugasimburwa n’ubundi. Hari ubwo ubutegetsi bushya bugiyeho usanga bunogeye abaturage, cyangwa ubutegetsi bushya bukarushaho kubera umuzigo abaturage, kubera kubakandamiza. Hari ibyo rero usanga amateka agiye ahuriyeho, nko kubona ikinyejana iki n’iki kigira abami cyangwa abayobozi bitwaye nk’abo mu bihe byashize. Hari ababa barateje imbere imibereho y’abaturage ndetse bagateza imbere n’ibihugu byo mu karere baherereyemo. Hari n’abandi bategetsi babayeho bateza intambara mu turere batuyemo akenshi aba baba bagizwe n’agatsiko k’abantu kabaho gakoresha iterabwoba.

Muri iyi minsi rero, imyitwarire ya Pawulo Kagame nasanze ifite byinshi ihuje n’ingoma y’umwami LOUIS XVI wo mu Bufaransa. Ariko Pawulo Kagame we afite akarusho. Ku matwara yo gukandamiza abaturage be, hiyongeraho  ubugome bwa mpatsibihugu  bumeze nk’ubw’umunyagitugu HITLER  w’Umudage washakaga gutegeka Uburayi bwose ndetse n’isi yose yitwaje ko ngo ubwoko bwe aribwo bwiza, bwaremewe gutegeka  andi moko. Tugarutse kuri Louis XVI, amateka atubwira ko Abafaransa babayeho nabi mu gihe cy’uyu mwami. Agatsiko k’abantu bari bamukikije kari karigaruriye ibyiza by’igihugu cyose, mbese abaturage barahindutse abacakara nko mu Rwanda rwa FPR y’iki gihe. Uko byaje kugenda ni uko abafaransa bagezaho bakarambirwa, maze barahaguruka, biyemeza gukuraho uriya mwami n’agatsiko ke. Iyo mpinduka niyo yiswe “Revolution Francaise”. Rubanda nyamwinshi yari yarakandamijwe yishize hamwe, maze igira ingufu, ishyira igitutu ku ngoma ya Louis XVI maze Revolution iratangira. Umwami n’ibyegera bye bitifuzaga kugabana ubutegetsi n’abo bitaga abakozi babo, aho kumva akababaro k ’abaturage  ngo bunamure icumu, ahubwo bakajije umurego mu kubahohotera, ndetse bashyiraho n’imashini bitaga guillotine yo gukata imitwe y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Nyamara ibyemezo umwami n’ibyegera bye bari bamaze gufata ntibyaciye intege Abafaransa, ahubwo bakajije umurego, kugeza ubwo bahagurutse biyemeza kurwana n’ingabo z’umwami. Kubera akababaro bari basangiye byatumye bashobora gushyira hamwe maze batsinsura ingabo z’umwami. Umwami yaje gufatwa mpiri maze bamucira urubanza ku manwa y’ihangu, maze abaturage bose bemeza ko umwami wabo acibwa umutwe na guillotine. Ubu buryo  bwo kwica bwari bwarashizweho n’umwami ubwe  n’agatsiko ke kugira ngo bice nabi abamurwanyaga. Ku italiki ya 21 Mutarama 1793, nyuma y’umwaka umwe gusa Louis XVI ashizeho guillotine, bamukatiye urwo gupfa kandi bemeza ko yicishwa na guillotine we ubwe yari yarashizeho!!! Mbese byabaye nk’ibya Kamegeri n’urutare rwe.

Undi munyagitugu wazengereje isi ni uwitwa Adolph Hitler w’Umudage afatanije na Mussolini Bonito ukomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani. Aba bagabo bombi ngo bari inshuti zikomeye cyane ku buryo bageze naho  basinye amasezerano yo gutabarana (1936) mu gihe kimwe muri ibyo bihugu gitewe. Aba bagabo bombi bakaba aribo batangije intambara ya kabiri y’isi mu w’1939 ubwo Hitler yateraga Pologne, agafata n’ibindi bihugu byinshi byo ku mugabane w’Uburayi. Bitewe n’irari ryo kwiyemera; dore ko Hitler yavugaga ko Abanazi (twagereranya n’Abega n’Abanyiginya mu karere k’ibiyaga bigari) aribo beza mu moko yose atuye Uburayi, ngo kubera iyo mpamvu bagomba gutegeka andi moko yose ari muri kariya gace. Ibyo bitekerezo yabyinjije mu Banazi bose, maze baramuyoboka, biyemeza kugaba ibitero mu bindi bihugu, aho bishe inzirakarengane zitagira ingano, ari nako basahura imitungo yabo. Abanyamerika, Abongereza babonye ko Hitler na Mussolini bakomeje umurego wo gushora abantu mu ntambara no gutera akajagari, nibwo biyemeje gufatanya n’Abarusiya ngo batangatange ingabo za Hitler n’iza Mussolini. Nibwo bohereje abasirikare kubarwanya. Igitero kimwe cyaturutse mu majyaruguru y’Afurika, cyerekeza mu Butaliyani, ikindi gitero gituruka Normandie (mu Bufaransa) ku mataliki ya 6 Kamena 1944. Ingabo zaturutse mu majyaruguru y’Afurika zashegeshe bikomeye ingabo za Mussoloni, maze abaturage bamuta muri yombi ahunga. Bamukubita inkoti zitubutse, we n’ibyegera bye, ubundi barabamanika nk’uko byari umuco wo kumanika abagome muri icyo gihe.

Ingabo zaturutse i Normandie nazo zashoboye gutsitsura ingabo za Hitler, maze zimwe zifatwa mpiri n’ingabo z’Abongereza,  Abafaransa,  n’Abanyamerika. Hitler yumvise urupfu rwa mucuti we Mussolini, yumvise ko ingabo ze zagizwe ingaruzwamuheto mu Burengerazuba bw’Uburayi, yumvise uko ingabo ze zakwiye imishwaro mu burasirazuba aho Abarusiya barimo bizirukankana, Hitler ntiyategereje ko ingabo z’abanyamahanga zimufata, ngo yahise yiyahuza uburozi bwa cyanure, yirasana n’isasu mu mutwe. Ni uko ibyo kuba umwami w’isi birangirira aho.

Byifashe bite mu karere k’ibiyaga bigari?

Mu karere k’ibiyaga bigari Abega n’Abanyiginya bahuriye mu ishyaka rya RPF bakaba  bayobowe na Pawulo Kagame  bafite polotiki isa mahwe n’iya Hitler n’ishyaka rye ry’Abanazi. Uyu mugabo Pawulo wunze ubumwe na Kaguta Museveni w’umuhima twagereranya na Mussolini, bamaze iminsi itari mike bagerageza kwigarurira ibihugu byo mukarere, ariko Imana igakinga akaboko. Aba bagabo barimo gushaka amaboko hirya no hino mu migambi yo gushora akarere kose mu ntambara ikomeye. Nyuma yo kwigarurira u Rwanda  batewe inkunga n’ibihugu by’ibihangange nka Amerika, Ubwongereza ndetse na Islaheli bakomeje intambara bashaka kwigarurira Sudan y’Amajyepfo na Congo-Kinshasa. Kuri Congo-Kinshasa aba bagabo bombi bagerageje inshuro nyinshi kwigarurira iki gihugu ariko abaturage ndetse n’ibihugu by’inshuti za Congo-Kinshasa, cyane cyane ibiri muri SADC bibabera ibamba. Imigambi yabo ikaba igenda iyoyoka buhoro buhoro kubera ibihugu byabashyize ku butegetsi bimaze kumenya ko bariya bagabo bombi ari ababeshyi n’abicanyi kabuhariwe bo mu karere ndetse no muri iki gihe tugezemo. Kubera ko babonye ko amahanga yabahagurukiye barimo kugerageza kwihererana abayobozi ba Kenya ngo babafashe kurwana urugamba rwo gufata ibiyaga bigari. Ariko ibyo dukeka kandi dushobora kwemeza ni uko abayobozi ba Kenya batazaza kwijandika mu ntambara yo kurimbura inzirakarengane, nta n’inyungu igaragara babifitemo, kandi ibibazo bifitiye mu gihugu imbere ntibyoroshye ku buryo bajya muri ziriya gahunda za Kagame na Kaguta. Ikindi abayobozi ba Kenya bakwiye kumenya ni uko abantu bafite imigambi ya mpatsibihugu batagira inshuti.Ubucuti bwabo ni ubw’igihe gito, baba bakina n’inyungu zabo gusa,ubundi igihe cyagera bakakugabaho igitero simusiga, igihugu bakakigira umuyonga mu kanya gato.

Mu Rwanda se bimeze bite?

Aba bagabo uko natangiye mbivuga, kandi bizwi hose, bafite imigambi mibisha yo kurimbura abahutu mu karere k’ibiyaga bigari, bafatanije n’ibisambo, abasahuzi bo muri Amerika n’ Ubwongereza. Imigambi yabo rero urebye bakaba barayigezeho mu Rwanda nyuma y’aho bahirikiye ubutegetsi bwa Republika bwari buhagarariye rubanda nyamwinshi, maze bagashyiraho ubutegetsi bw’agatsiko, igitugu n’iterabwoba. Umuhutu muri iki gihe yitwa umwanzi w’igihugu, inyangarwanda, dore ko “umunyarwanda” ryahariwe umututsi wenyine! Ubutegetsi buri i Kigali muri iki gihe rero bukaba busa, bumeze nk’ubwa Louis XVI twatangiye tuvuga mu ntangiriro y’iyi nyandiko.Umunyarwanda arakora agahembwa ubusa, ubwo busabusa bamuhaye bakagaruka kubumwaka bamusaba imisanzu ya hato na hato.Umuhinzi arahinga ntasarure, ibihingwa bye barabirandura, ibindi bakabiragira amatungo ku maherere, n’ibyo yejeje bakamugurira ku giciro gito bishakiye. Mbese umuhutu ageze igihe cyo gutabarwa. Ikibabaje ni uko usanga ubu butegetsi bushigikiwe na bamwe mu bahutu biyemeje kuba ibikoresho bya RPF, aba bahutu akaba ari nabo bahoza abaturage ku nkeke z’urudaca ngo ejo batabura umugati!

Abahutu bari hanze y’igihugu nabo siba miseke igoroye. Aho bari hirya no hino ku isi, bagiye bashinga amashyaka ya polotiki, bamwe bakunze kwita opposition. Ariko ikibabaje ni uko ayo mashyaka ubu amaze kuba uburo buhuye, kandi ba Sogokuru baratubwiye ko uburo bwinshi butaryoshya umusururu!

Harya ngo ucira umupfapfa amarenga amara ibinonko?

Abaturanyi bacu b’Abarundi bakongera bati: “Ba Sogokuru bari abagabo!” None se turanze tubaye bwa buro butaryoshya umusururu? Ibibazo bireba igihugu cyacu nitwe bireba, ntidukwiye gutegereza ngo bizakorwa na banaka! Abanyarwanda bari mu gihugu bo baragowe, bategereje ko abari mu mahanga hanze baza kubatabara. Abanyarwanda bari muri Afrika nabo bakavuga ngo abari mu Burayi babitubereyemo. Abanyaburayi nyamara numva ibyabo ari birebire! None se  niba bafite amashyaka angana na bwa buro buhuye navugaga murabona bazatugeza kuki? Nibo birirwa bandika inyandiko zisebanya hagati yabo, zisesereza bagenzi babo bitwa ko bahuje kurwanya umwanzi w’igihugu.

None se Banyarwanda, Banyarwandakazi turagana hehe? Ikigaragara ni uko kugeza ubu, twananiwe kwigira ku mateka. Ba Sogokuru bashyize hamwe batsinda ingoma ya cyami yari yarabahinduye abacakara mu gihugu cyabo, maze bigobotora ubukolonize, bazamura ibendera rya Repubulika ya mbere. Igihugu cyose cyateraga intero imwe yo gushyira hamwe; ibi bikaba byarabahaye imbaraga zatumye bigobotora Uburetwa, Shiku n’Ikiboko. Ariko kubera kwikunda birenze urugero, abategetsi beza Imana yari yaduhaye ndavuga nka Nyakwigendera Gregoire Kayibanda n’abafasha be, twabakoresheje nabi, maze inyungu za rubanda turazibagirwa. Dutangira kwitana amazina yo gusebanya; ingwizamuronko, induruburi, n’andi mazina adakwiye abasangiye akababaro nk’ako bari bavuyemo.

Imana yongeye kurebana impuhwe abana b’u Rwanda, maze ibaha umubyeyi Nyakwigendera Habyarimana Yuvenali, waje aririmba ubumwe n’amahoro. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana Yuvenali, amahoro koko yagarutse mu gihugu, maze leta itangiza ibikorwa byo kuzamura rubanda nyamwinshi. Mu gihe abanyarwanda bari bahugiye mu guteza imbere umuturage wari waribagiranye, wari wararenganijwe n’ingoma ya cyami, abatutsi nabo babonye umwanya wo gukusanya amafaranga, ndetse banasahura igihugu, bategura intambara bise iyo “kwibohoza”, ariyo njye nita “intamabara yoretse u Rwanda n’akarere k’ibiyaga bigari”. Ariko umufaransa yaciye umugani ngo “qui seme le vent recolte la tempete”. Iyi ntambara yatangijwe na RPF-Inkotanyi n’abambari bayo muri 1990, yatugizeho ingaruka zikomeye, idusigira ibikomere ku buryo bitazoroha kubisibangana mu mitima yacu ari ku ruhande rw’abahutu, abatwa n’abatutsi. None se Banyarwanda, tuzakomeza guhiga ubutwari kugeza ryari, tuzumva ko mugenzi wacu ari ikiremwa ryari? Ni ngombwa kandi igihe ni iki ko duhagurukira rimwe tukirukana iyi ngoma yaje kurimbura ubumwe bw’abanyarwanda.

Abafaransa bamaze gucira urubanza umwami LOUIS XVI, bashyizeho itsinda ryateguye Constitution yabo, kugeza n’ubu iyo Constitution yo muri 1793 ikaba ariyo bakigenderaho ndetse n’isi yose niyo igenderaho. Birakwiye ko natwe dufatanya rero tukavanaho buriya butegetsi, maze tukishyiriraho amategeko, Constitution izagenga abanyarwanda uko imyaka izagenda isimburana. Uzashaka kunyura ku ruhande cyangwa akica iyo Constitution akajya ahanwa bikurikije amategeko. Niyo mpamvu iyi nkubiri yo KWIBOHOZA NYAKO ntawe ugomba gusigara inyuma. Umunyamashyaka ushaka gusigara inyuma azajye ahagarara, abwire Abanyarwanda n’amahanga impamvu adashaka gufatanya n’abandi. Kuko twe tubona abadashaka gufatanya n’abandi ngo bavaneho ingoma mbisha yiyemeje kuroha akarere kose mu mivu y’amaraso, dukeka ko ajijisha ngo ararwanya ubutegetsi bwa Kagame na FPR kandi abushyigikiye. Uwo muntu cyangwa ayo mashyaka adashaka gukorana n’abandi, afite imigambi yo gushyiraho ubundi butegetsi bubi, buzakomeza gukanda rubanda nyamwinshi.

Ibi bihe by’ingorane turimo ni umwanya Imana yaduhaye kugira ngo twikosore, tureke kwishongora, kwikanyiza ahubwo twisubireho. Umututsi areke kwishyira hejuru, ngo ngaho yavukiye guhekwa n’umuhutu. Iyi ngoma ya Kagame na FPR yaje ije kugushyira ku murongo. Niba utarabibona, ukaba ugikomeza gutekereza ko uzarya ari uko umwana w’umuhutu akoze, uribeshya cyane kuko igihe kirageze ngo umenye ko ABANA B’IMANA BARESHYA IMBERE YAYO. Iyi ngoma izasiga Umuhutu nawe amaze guhumuka, azi neza umukunzi n’umwanzi we, azitandukanya n’ibisambo, n’abasahuzi bo batumye tugera muri aka kaga. Ingoma ya Pawulo Kagame na FPR yagaruye ubuhake, uburetwa ndetse n’ikiboko, tugomba kuyihagurukira twese. Birababaje ariko kubona kugeza ubu hari abantu batumva ko impinduka ibareba, bakumva ko  hari abandi babibabereyemo! Buri wese agomba kugira icyo yigomwa kugira ngo twirukane ubutegetsi bwa Louis XVI, Hitler na Mussolini bo muri Afurika yo hagati.

Muri iyi minsi haravugwa amashyaka arenga 20 yiyita ngo ni opposition irwanya Kagame. Njye mbona biteye isoni kumva ngo dufite amashyaka angana atyo. Ku giti cyanjye twakagombye kugira amashyaka atarenze atatu cyangwa abili. Ishyaka ryambere ni iriharanira Repubulika, nagereranya n’iry’Abapalimehutu ba mbere bari bashishikajwe n’inyungu za rubanda , irindi rikaba irishaka kugarura ubwami, ariryo nakwita Abarunari. Irya gatatu rishobora kubaho, ni ishyaka ryaza rishaka gufata impande zombie, nakwita Parti Social, nagereranya na MRND yashakaga ubumwe n’amahoro. Ntihagire unyumva nabi kuri iki gitekerezo cyanjye, gusa ndashaka kubereka ko amashyaka makumyabiri ari urukozasoni ku banyarwanda. Dukeneye amashyaka abiri gusa, ubundi bitewe n’ibyo ushyigikiye, ugahitamo igihande cyawe. None se mwa banyamashyaka mwe, nimukomeza kwitandukanya, ntimubona ko mukomeza guha amahirwe no gutiza imbaraga Louis XVI na Mussoloni bo muri Afrika y’ibiyaga bigari?

Iyo usomye amateka y’Abafaransa, usanga ibyatumye Revolution ibaho mu Bufaransa harimo akarengane karengeje urugero, abantu bakoreraga ubusa, bakabaka amahoro menshi adasobanutse n’ibindi byinshi. Biriya bihe Abafaransa barimo, nibyo Abanyarwanda barimo muri iki gihe. Akarengane, uburetwa, ikiboko, noneho Pawulo Kagame yaciye iteka ko agiye kujya aturasa ku manwa y’ihangu nta rundi rubanza. Tubibutse ko Louis XVI amaze gushyiraho guillotine yo guca imitwe abatamwemera, ntiyamaze imyaka ibiri nawe umutwe we abaturage baba barawukase bakoresheje ya guillotine yari amaze iminsi mike yishiriyeho. Nonese mwa Banyarwanda mwe muremeye, mwiyemeje ko baturasa ku manwa y’ihangu nk’ibisambo, tuzira ibitekerezo byacu gusa, tuzira gusa ko dushaka amahoro n’ubwisanzure mu bana b’u Rwanda?

Dufite amahirwe menshi kubera ko amahanga yamaze gutahura imigambi mibisha ya Kagame na Kaguta mu karere k’ibiyaga bigari. Dufite abahungu b’intavogerwa bibumbiye muri FDLR bahanganye imyaka na FPR Inkotanyi, kandi bimwe mu bihugu bikomeye bitangiye kubagarukira. None se Banyarwanda murabona hasigaye iki ngo Kagame tumushyire kuri guillotine cyangwa se ngo tumurase ku manwa y’ihangu, niba akomeje kwica urubozo abaturage no kwanga gushyikirana n’abatavuga rumwe na Leta ye? Harabura wowe n’ibitekerezo byawe. Twagize andi mahirwe, tubona umusaza w’inararibonye, Twagiramungu Faustin, wagize igitekerezo cyo kwegeranya amashyaka yo muri opposition, akaba yarashoboye gushyiraho impuzamashyaka yitwa CPC afatanije n’abandi bayobozi b’andi mashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali.  Iki  gikorwa cyo gushyira hamwe nicyo cyonyine kizatuma ijwi ryacu rigera aho twifuza. Niba tutemeye gukorera hamwe, turaba twiyemeje kuba nka za sanani (cg isenene) bashyira mu isashi (plastic bag) bategereje kuziteka aho kugira ngo zirye iyo sashi zivemo zitoroke, ahubwo zigatangira kuryana.

Biratangaza cyane kumva bamwe mu banyamashyaka badashaka gufatanya n’abandi ngo bajye kurenganura abanyarwanda, ahubwo bakirirwa mu byo kujora abandi gusa. Iyi mikorere itera urujijo, kuko bituma dukeka ko bakora politiki ku nyungu zabo gusa, ko badashishikajwe n’akababaro k’umuturage, ko bahatanira kujya kugabana ubutegetsi aho gutabara abana b’igihugu, abandi bagakeka ko bamwe mu banyamashyaka ari ibikoresho bya FPR byo gukomeza kurindagiza abanyarwanda, bakabatinza mu makoni, bityo ubutegetsi bwa FPR na Kagame bugakomeza bugasugira bugasagamba. Niba se atari uko bimeze, harabura iki ngo dutabare bariya banyururu barimo gutwikwa nk’ibishingwe harabura iki ngo dutabare bariya bose bari mu Buretwa bushya bwo gukorera ubusa mu bihano nsimburagifungo, bariya bahamijwe ibyaha barengana kandi abicanyi nyabo biyicariye mu Rugwiro, harabura iki ngo twongere duhe rubanda uburenganzira buseseye ku mutungo we, ahinge asarure, yikenure uko abishoboye, harabura iki ngo dufate mpiri kariya gatsiko, maze dukageze imbere y’ubucamanza kishyure ibya rubanda karigishije mu Rwanda ndetse no mu karere?

 Njye mbona igihe ari iki.

Igihe cyarageze ntimwabimenya. Debarquement de Normandie mwa banyamashyaka mwe murayitinza kandi mbona njye imyiteguro yayo igeze kure. Ibibatanya mubyirengagize, mukore mutekereza umuturage uri ku ngoyi, ibindi bizakemuka mufite aho muvugira, mutabundabunda! Amahanga yarahagurutse ngo adukize Sekibi ntimwabimenya, ya maturufu Kagame n’abambari be badukangisha yararangiye, kuko ubu amahanga azi neza uteza akajagari mu karere. Mukanguke burakeye. Dore ya nkoni yadukangishaga abayimuhaye bamuteye utwatsi, ahubwo muze ducakire iriya nkoni bamaze kumwaka, tuyifate batarisubiraho! Muze twese tugende ntawe usigaye inyuma; UMUHUTU, UMUTWA N’UMUTUTSI, dufate Louis XVI ariwe Pawulo Kagame, tuzamushikirize abaturage bamucire urubanza, nashaka kwiruka tumurase ku manwa y’ihangu nk’uko aherutse kubicamo iteka. Buri wese niyisuzume, arebe niba imikorere ye ifasha abanyarwanda kwipakurura ingoma mpotozi, cyangwa se niba irushaho guha imbaraga Kagame na FPR mu kurasa ku manwa y’ihangu abana b’u Rwanda.

Ngo habwirwa benshi akumvwa na bene yo.

BANGAMWABO Abel

Afrika y’Epfo

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article