Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par Rédaction F-R-T

Imiryango y’abihayimana irasaba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hamwe n’ubucamanza Mpuzamahanga  gufatanya mu guta muri yombi Brig Gen Innocent Kabandana hamwe na bagenzibe kubera uburyo bishe  urw’a gashyinyaguro Abihayimana. 

 

Brig-Gen-Kabandana-Innocent-300x225.jpgNkukwo bamwe mubagize imiryango y’abihayimana bishwe urwagashinyaguro n’ingabo zahoze ari iza APR bicirwa ahantu hatari n’imirwano babigejeje k’Umuvugizi.com  barasaba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifatanyije n’Ubutabera Mpuzamahanga gufata vuba na bwangu umwicanyi ruharwa ariwe Gen Innocent Kabandana urwanda rwohereje muri Amerika kugira ngo ahagarire igisirikare cyarwo nka Military attaché  mu gihe afite amaraso ku biganza kubera uruhare yagize mu kwica abihayimana kimwe na bagenzibe  bari bashinzwe kuyobora ingabo muri kariya karere ka  Kabgayi jenocide y’abatutsi ikirangira muri 1994. 

Izo ngabo zahoze ari iza APR zamfashe akarere ka Kabgayi ku itariki ya 2 z’ukwa Gatandatu 1994 zihasanga abasenyeri bagera kuri batatu harimo uwa Kabgayi , Byumba na Kigali hamwe n’abihayimana kimwe n’abaturage bari bashoboye kurokokana ariko ikibabaje n’uko abo basirikare ba RDF bigize abamarayika bikimura abo basenyeri mu birindiro byabo bakabaganisha mu ruhango bavugako ariho bagiye kubarindira umutekano ariko siko byaje kugenda dore ko iminsi mike nyuma yaho nanone baje kubimurira i Gakurazo ku mabwiriza ya Lt Gen Fred Ibingira hamwe Gen Major Paul Kagame wari icyo gihe Umugaba Mukuru w’Ingabo w’Ikirenga arinabwo baje kubica urwagashinyaguro. 

Mu gihe bicaga abo bihayimana , Lt Gen Ibingira Fred yaje guhamagara Perezida Kagame icyo gihe wari Umugaba Mukuru w’Ingabo w’Ikirenga amubwirako harimo n’umwana , perezida Kagame igitangaje nukwo yagaragaje ubutindi bukabije ubwo yabwiraga Gen Ibingira ko bica buri muntu wari muri icyo cyumba cy’inama aho biciye abo basenyeri .

Ubwo bwicanyi ndegakamere bukaba bwarashyizwe mubikorwa na Brig Gen Innocent Kabandana hamwe na Brig Gen Wilson Gumisiriza bamaze gukora icyo gikorwa bagahamagara abaturage bari biganjemo abakristu babo basenyeri babashinyagurira uburyo bishe abasenyeri babo . 

Nubwo Ubucamanza bwa gisirikare cya RDF bwaje gukora ikinamico ngo buracira imanza abakoze ubwo bwicanyi ariko mu byukuri byari ukwikiza Ubutabera Mpuzamahanga “Pre emptying International Jurisdiction”dore ko urubanza rutari mu mucyo kandi nabayobozi ba gisirikare bapanze bakanashyira mu bikorwa ubwo bwicanyi na Brig Gen Innocent Kabandana abarimo ntibigeze bashyikirizwa urukiko icyo gihe  kugira ngo basubize impamvu bicishije ubugome ndegakamere abihayimana basanze i Kabgayi mu gihe bari banashoboye kurokoka interahamwe ariko abo basirikare bahoze ari aba FPR Inkotanyi ntibagira isoni zo kwica izo  nzirakarengane z’abihayimana . 

Nkuko amahanga arangajwe imbere n’ibihugu by’Uburayi hamwe na Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika yafashe iyambere gufata no kubaranisha abakoze jenoside y’abatutsi muri 1994, ninako agomba guha akato abasirikare ba RDF bazwiho kugira amaraso mu biganza nka Brig Gen Innocent Kabanda bityo bakanafatwa vuba na bwangu kugira ngo bashyikirizwe ubutabera mpuzamahanga kubera  ubwicanyi ndegakamere bagiye bakorera abasiviri doreko abanyamategeko bavuga mu magambo y’icyongereza ko “Justice delayed is Justice denied”.
 
Gasasira, Sweden

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :

Commenter cet article