AMASHYAKA YA POLITIKI Y'IMPUNZI NASESWE! (Lyarahoze Samuel)
Icyitonderwa : Ibitekerezo bikubiye muli iyi nyandiko ni ibya Bwana Lyarahoze Samuel. Abifuza kumusubiza babicisha ku rubuga rwa Tribune franco-rwandaise ahanditse ngo Ecrire un commentaire .
_______________________________________________
''Abahigi benshi bayobya imbwa''
Patrike Karageye na we arishwe, Imana imuhe iruhuko ridashyira! None ishyaka rye rikorera hanze rirabikoraho iki? Iyo riba ishyaka koko, abayoboke baryo bagombaga nibura kwigaragambya. Ariko... Bari he? Ni bangahe?
Ngo ''ukuri gushyarira cyane ntukubwira inshuti''. Kuko hari igihe ukuyibwira mukangana. Ndabanza nisegure rero kuko nzi neza ko kuvuga ku ''mashyaka menshi akorera hanze'' ari ugutunga urutoki ku nyungu bwite za bamwe mu nshuti zanjye. Ariko igihe turi mu bihe bya nyuma nkuko nabisobanuye aha, mumbabarire mvuge icyo ntekereza ku ''mashyaka yacu''.
Imyaka makumyabiri irangiye twumva ko hari amashyaka y'impunzi, ariko akarengane kazigirirwa ntikahagaraye, ahubwo kariyongeye. Kuva ku shyaka RDR kugeza ku rindi PPR IMENA batubwira ko umugambi ari gucura impunzi mu cyubahiro, ariko abahunze arabasore ubu ni abakambwe, kandi nta n'icyizere bafite cyo ''kutazagwa ku gasi''. Imyaka 20 irangiye amashyaka y'impunzi avuga ko agambiriye kubohoza abanyarwanda bari ku ngoyi ya Kagame, ariko Kagame agenda arushaho kubakanyaga! None reka nibarize: amashyaka y'impunzi akora iki, amaze iki?
Ko nta mutungo uhari wo gucunga, umutekano w'impunzi ukaba ushinzwe ibihugu byazihaye ubuhungiro, itumanaho hagati y'Urwanda n'aho ayo mashyaka akorera rikaba rifunze, akamaro k'amashyaka akorera hanze ni akahe? Kuvuganira impunzi se? Oya. Amashyaka yose afite icyicaro mu Buraya. Kubwira amahanga ko Urwanda rutegetswe nabi? Birashoboka. Ariko na byo bikorwa nabi cyane. Kuko kunyuza amatangazo kuri ''nete'' ubwira abaturage n'abayobozi b'ibihugu by'amahanga, kandi bifitiye ibyabo bibazo, ni ''uguta inyma ya Huye.'' Ni no guta igihe kuko na za ''site'' z'abanyarwanda zizwi n'abanyamahanga bake cyane! Ni nko kwikirigita ugaseka kuko abasoma ibyo twandika ni twebwe nyine tubyisomera, twarira... tukabatwirira!
Nyuma yo kugaragaza indwara ya mbere y'abahutu no gushyira ahagaragara icyuririzi cyayo, umugambi wo kubamarira ku icumu, uyu munsi turarebera hamwe indwra ya kabiri, amashyaka y'impunzi. Kugira ngo dusabanukirwe n'ukuntu ari indwara ni ngombwa ko tubanza kwibukiranya icyo ishyaka rya politiki bisabanura (A) hanyma turebere hamwe uko urishinga abatiza ubutegetsi bw'agatsiko ingufu (B). Turanzura dusaba abayobozi bacu gufata ibyemezo bya kigabo kugirango iyi ndwara ya kabili na yo tuyirimburane n'imizi.
_______________________________________________
A. ISHYAKA RYA POLITIKI NI IKI?
_______________________________________________
Muri iki gice turiyibutsa ishyaka rya politiki icyo ari cyo (a), hanyuma turebe uko byifashe ku Rwanda (b).
a. Dusobanukirwe no ''gukina politiki'' ushinga ishyaka.
Abantu bose bapfana kandi bapfa inda. Uguhereye inda ni inshuti naho uwanze ko musangira murasekurana. Ni iki cyatumye bamwe mu bahutu batemagura abatutsi? Ni inda. Ni iki cyatumye cyangwa gituma agatsiko ka Kagame kagambiriye gutsemba abahutu? Inda. Ni iki gituma Amerika ifasha Kagame gutsemba abahutu n'Abanyekongo? Inda. Ni umuvumo ko '' uzarya wiyushye akuya''. Intambara zose ziba ku Isi ziterwa n'inda: gushyaka kwigarurira iby'abandi cyangwa kwanga gusangira n'abandi. Politiki yose rero ishingiye ku kurya, ku inda. Iyo ushoboye gushimisha abaturage bawe bose ku bijyanye n'inda uba uri umunyapoliki nyawe.
Umuhanga mu gusesengura iby'amategego na politiki, Edimo Munyangaju, yarabisobanuye aha ku buryo bw'imbitse. Niyemeje kubigarukaho rero kubera ko nabonye banyiri ''ngirwamashyaka'' batarashatse kumwumva ngo barekeraho kubeshya rubanda ko hari icyo barikurukorera ahubwo barikurya imitsi yarwo akamama.
Politiki ni iki, gukina politiki ni iki, n'ishyaka rya politiki ni iki?
. Politiki ni ugucunga umutungo wa rubanda rutuye... muri komine, muri perefegitura cyangwa Urwanda rwose.
. Gukina politiki ni uburyo umuntu runaka agaragaza kandi asobanurira abaturage be uko azacunga umutungo wabo, akawubyaza umusaruro n'uburyo bazawusaranganya agamije, kugirango bamuyoboke; mbese bamukunde kubera ubushishozi n'ubwenge afite babona biruta iby'abandi.
. Ishyaka rya politiki ni ''abakinnyi ba politiki'' bishyiramwe n'abayoboke babo kuberako bumva kimwe uko umutungo wa rubanda wacungwa, ukabyazwa umusaruro n'uburyo wasaranganywa.
Birumvika neza rero ko mu buhungiro nta musingi uhari (igihugu), ko nta mutungo uhari wo gucunga, ndetese nta n'abaturage (peuple) bahari. Aha ni ho mpera nemeza ko bamwe mu bashinga ingirwamashyaka mu buhungiro babiterwa n'inda ndende. Gushinga ishyaka rya politiki uri impunzi ni ''ukwishyakira ikiraka.'' Ngo kubera ko uri Dogiteri... ugomba kurya ibyo utavunikiye, imisanzu. Inda nini gusa!
Ni ngombwa gusobnukirwa ko ku isi hose hari amashyaka nyayo ya politi abiri gusa:
. Irya mbere ni rivuga ko abaturage bagomba gusangira, gusaranganya umutungo n'umusaruro by'iguhugu cyabo ku buryo bungana. Abategetsi bagakusanya umutungo wose w'igihugu n'uwabaturage hanyuma bakawubagabanya ku buryo bungana cg bujya kungana. (kominisimi cg sosiyalisimi);
. Irya kabiri ni irivuga ko abategetsi bareka insharyenge n'inshakura bakarya byinshi (kapitalisimi).
Ibisigaye ni ''ukujongela'', abakinnyi ba politiki bongeraho cyangwa bagabanyaho utuntu duke gusa.
Ni yo mpvu kuva Amerika, Ubwongereza, Ububirigi, Ubushinwa, Uburusiya, Ubudage... mbese mu bihugu byose bifite demokarasi hari amashya abiri gusa asimburana ku butegetsi. Dufashe urugero rumwe rw'Amerika, Abademokarate bashyira imbere uburinganire mu isangira ry'ibyiza by'igihugu. Naho Abarepubulika baharanira ko ''inyadyenge'' n'inshakura zarya byinshi.
b. No mu Rwanda hari amashyaka abiri gusa.
Iry'abashyaka kurya byinshi cyangwa byose n'iry'abifuza gusaranganya.
Kuva Urwanda rwabaho kugeza ubu, hari amashyaka abiri gusa: ''Ishyakatutsi'' n' ''Ishyakahutu''. Hari umuntu wakwibaza ati none se nta ''Shyakatwa'' ryigeze ribaho? Igisubizo ni ntaryo. Kubera ko nta murongo wa politiki, icyifuzo cy'uko umutungo w'Urwanda wacungwa, waryo ubaho.
Ni iyhe politiki y'aya mashyaka yombi? Gasipari Musabyimana yakoreye abumva igifaransa inshamake y'uko ayo mashyaka yumva umutungo w'Urwanda wasangirwa.
Politiki y'Ishyakatutsi ni uko insharyenge, inshakura, ufite ingufu agomba kwiharira umutungo wose wigihugu, akawucunga uko abyamva.
Dore uko Umwami Mutara Rudahigwa n' ''abaministiri'' be basobanura politiki (= uko umutungo ugomba gusangizwa abenegihugu) y'ishyaka ryabo: ''tariki 17 Gicurasi 1958 'abaminisiteri' basubije intumwa z'Ishyakahutu zariziyobowe na Yozefu Gitera iki gisubizo: 'ntabwo twumva ukuntu abagize Ishyakahutu batinyuka gusaba uruhari ku mutungo w'igihugu. Abasaba gusangira ni abavandimwe. Ariko uko bimeze, abagize Ishyakahutu ni abagaragu b'bayoboke b'Ishyakatutsi. Birazwi ko abayobozi bashinze ishyaka ryacu bishe abayobozi b'Ishyakahutu bose bityo bakabambura n'umutungo wabo. None se aba bagaragu bacu batinyuka gute kutwita abavandimwe?''
Ntawakwiragwa ata igihe asobanura ko politiki ya Mutara Rudahigwa, ijambo rye kimwe n'icyabimuteraga (= kuba yarashoboye gutsembatsemba abayobozi b'Ishyakahutu) ari mahwe na politiki ya Perezida Pawulo Kagame...
Politiki y'Ishyakahutu ni ugusaranganya, ntihagire uwiharira wenyine, umutungo n'umusaruro by'igihugu.
Dore uko Kayibanda n'abo baribafatanije basobanuye politiki y'Ishyakahutu: Abagize Ishyakahutu barasaba Umwami ibi bikurikira ''kuvanaho ubucakara, kuvanaho uburetwa, kwemera uburenganzira bwa muntu bwo kugaragaza, kuvuga no gukora icyo atekereza ku buryo butanyuranije n'amategeko, kugira amahirwe angana yo kwiga, kugira amahirwe angana ku beneguhugu bose mu guhabwa akazi ka leta, ... muri make ukunganywa imbere y'amategeko n'umutungo w'igihugu by'abanyarwanda bose.'' Iyi politiki yo gusaranganya umutungo w'igihugu ni yo Perezida Habyarimana yashimangiye mu cyitwa ''politi y'iringaniza'': abahutu, abatutsi n'abatwa bose bagomba kurya ku mutungo w'igihugu bikurikije uko ubwinshi bwabo bungana.'' Twibuke ko iyi politiki ya Habyarimana, kuri FPR, ni ivanguramoko!
Kugeza uyu munsi, aya mashyaka yombi ntarumvikana ku buryo umutungo n'umusaruro by'Urwanda byakoreshwa. Ngiyo imvo n'imvano byo kumarana hagati y'abayoboke b'aya mashyaka. Inda.
Ndarangiza mbaza usoma iki gice kwibaza utu tubazo tubiri:
. Mbese ubu Damiyani Habumuremyi, Bonifasi Rucagu, Ntawukuriryayo, B. Makuza, abadepite ba Kagame... ku ruhande rumwe na Kayumba Nyamwasa, Kabalisa, Rudasingwa ... ku rundi ruhande bashigikiye irihe shyaka? Kugisubiza n'ukumva ko amazuru magufi n'amaremare, ko kuba mugufi cg muremure, kugira amajimbiri cg imisaya igorotse ... nta cyo bimaze. Abantu bapfa gusa inda. Uyu mututsi atanga ibisobanuro birambuye kuri iki kibazo.
. None niba wasobanukiwe n'ishyaka rya politiki icyo ari cyo, amashyaka y'impunzi arenga makumyabiri ni ay'iki? Inda gusa.
Gushinga ishyaka rya politike ugamije inda nini yawe umuntu yagira uko abyumva, ikibabaje ni uko urishinga mu buhungiro abarigutiza ingufu umwanzi, uwo yahunze.
_______________________________________________
B. AMASHYAKA MENSHI Y'IMPUNZI NI UGUTIZA UMWANZI UMURINDI.
_______________________________________________
''Uburo bwinshi ntiburyoshya inzoga''
Reka turebe impamvu yo gushyirwaho kw'aya mashyaka (a) n'ingaruka zayo mu kurwanya agatsiko (b).
a. Kubera iki amashyaka y'impunzi arenze 20?
Hari impamvu nyinshi zinyuranye zishobora kuba zihishe inyuma y'amashyaka y'impunzi agiye kuziruta ubwinshi. Umuntu yazihinira muri ebyiri.
Iya mbere ni ''ubuswa'' bw'abayobozi b'abahutu dusigaranye. Aha kandi ni mu gihe. Nyuma ya jenoside yakorewe abahutu, yarigambiriye cyanecyane kubaca umutwe, nyuma yo guhigahiga mu mpande zose z'isi umuhutu wese warukanyakanye mu kujijuka bakamujyana Arusha..., naho abo bigoye ''gutekinira idosiye'' bakabashyira ku lisite y'abashakishwa kugirango bashye ubwoba baceceke, ... mu by'ukuri nta ''balideri'' abahutu bagisigaranye. None se waba uri umulideri wuzuye, nkuko twabibonye haraguru, ugashinga ishyaka mu buhungiro nta n'uburyo ufite bwo kugeza umugambi n'ibyiyumviro byawe ku bari mu gihugu?
Iya kabiri ni amaco y'inda. Kurwanira ubutegetsi n'imyanya y'ubutegetsi itariho kandi bishoboka ko bazapfa batabubonye. Ndibuka mu nkambi Bagosora arwanira kuyobora Urwanda na Kambanda! None na n'ubu F. Twagiramungu arikurwanira na Nkiko Nsengimana, ... kuyobora Urwanda. Ni akumiro! Ariko se izi ''njiji zize'' ntizishobora kwigira kuri Pawulo Kagame wicecekeye, ntiyandikwe no mu masezerano y'Arusha, waretse injiji zigahatana..., ubutegetsi akabucakira yigereye mu gihugu?
Na ko da, bamwe mubashinga amashyaka bishakira ''umusala'' kugirango babone uko barya imitsi y'impunzi -imisanzu. Nta n'uwakwibagirwa ko abenshi mu bayashinga ari bamaneko za Yakobo Nziza, nka Bonavantire Habimana mwene Bitihuse na Nyiramakuba. Inda.
b. Ingaruka mbi z'amashyaka menshi y'impunzi.
Mbona mw'ishyingwa ry'amashya menshi akorera hanze harimo gusa gusonga impunzi, guca intege abifuza gutanga imisanzu, akajagari no gutatanya ingufu.
Abanyamashyaka basonga impunzi bazaka imisanzu, bazisaba amafaranga yo kwirira, kandi mu by'ukuri bazi neza ko ntacyo bazageraho. Wagera kuki se ufite ishyaka rigizwe kandi ritazigera rirenza abayoboke 20? Padiri T. Nahimana abitindaho avuga ati ''none se ishyaka rigizwe n'umuntu umwe, ritagira stati, ... ni ishyaka?'' Ukuntu aya mashyaka abereyeho guca intege n'abumva bagira icyo bakora nabisobanura nitangaho urugero. Nk'ubu ndeba Mme V. Ingabire ukuntu yataye akazi akajya mu Rwanda ...kumva najya mu shyaka rye. Nareba Padiri Nahimana ukuntu yungikanya ibitekerezo birimo injyana... na we kumva arikunkurura. Rusesabagina na we ku ''poze'' imwe na Mme Klintoni aranshitura. Sinakwibagirwa ko maze gusohora inyandiko ishigikira Rukokoma. ... Ndarangiza mvuga ko mbona Kayumba Nyamwasa na RNC ye ari we ufite amahirwe menshi yo gusimbura Kagame. None nyoboke nde ndeke nde? Nahisemo kwiberaho. Kandi abatekereza nkanjye ni bo benshi. Ibijyanye no gutatanya ingufu byo ntawabitindaho kuko mpamya ko nta we utabona ko amashyaka arenga 20 ku mpunzi zitarenze 5.000 ari ikibazo, igihe buri wese akurura yishyira.''. Naho iby'akajagari byo biteye ukwiheba kuko nta wamenya ukora n'udakora cyangwa ngo atandukanye ukorera agatsiko n'ukorera abanyarwanda bari ku ngoyi yako. Nta we utazi ko ''abahigi benshi bayobya impigi'' kandi ko ''uburo bwinshi butaryoshya inzoga.
_______________________________________________
TWANZURE
_______________________________________________
Mu by'ukuri hari ''amashyaka yo gucura impunzi'' abiri gusa: Urukatsa rushyira imbere gukoreshya imbunda n'iry'abandi twese dusigaye bifuza revorisiyo itavusha amaraso. Mu yandi magambo, amashyaka 20 afite umurongo umwe wa politiki nta mpamvu yo kubaho. Nta kintu na kimwe mbona kibuza abashinze izi ''ngirwamashyaka'' kuzisesa, ngo bashyireho urugaga rumwe, kitari inda nini yabarenze. Kuko ugushyiahamwe ni byo bibyara ingufu. Kandi ngo ''abishyize hamwe, bakajya inama Imana irabasanga.''
Kugirango ubutegetsi bw'agatsiko buhirime mu mahoro hagomba ibintu bine gusa:
. gusobanura no gutanga ibimenyetso, kandi birahari, no kwemeza ibihugu bigize Akanama k'Umutekano ka Loni ko Kagame n'agatsiko ke ari bo bateguye jenoside yakoerewe abatutsi bakanayishyira mu bikorwa;
. gusobanura no gutanga ibimenyetso, kandi birahari, no kwemeza ibihugu bigize Akanama k'Umutekano ka Loni ko Abahutu bakorewe kandi bagikorerwa jenoside iruta izindi zose zabayeho;
. kugura RADIYO ''SW'' IKOMEYE CYANE yumvikana neza mu Rwanda hose. Inshingano z'ibanze z'iyo radiyo ni uguhumura abaturage ngo babone akarengane bagirirwa; kubasobanurira uburengazira bwabo n'uburyo bahirika agatsiko mu mahoro;
. gushyira igitu gikaze cyane (pression) kuri Amerika, mu myigaragambyo simusiga , kugirango ihagarike umugambi wayo wo gukoloniza Afurika yo hagati yifashishije amabandi n'abicanyi.
Aha ni ngombwa kumenya ko ibindi bihugu bifasha agatsiko kubera gukurikira buhumyi politiki y'Amerika. Ni ukuvuga ko poitiki y'Amerika ku Rwanda ihindutse, n'iy'ibindi bihugu by' i Buraya yahita ikurikira.
Abanyarwanda barambiwe udukuru n'udutangazo. Dukeneye ibikorwa bigaragara.
Dukeneye ishyirahamwe rimwe cg ishyaka rimwe, rikomeye nk'urutare, rifitiwe icyizere n'impunzi. Bishobotse abayobozi baryo bagenerwa agahimbazamuskyi kazwi. Ibyo bikaba bishaka kuvuga ko na bo bagomba kwerekana ibikorwa.
Iryo shyirahamwe rigomba kuba rifite inshingano eshanu gusa:
1. Gusobanura no kwemeza amahanga ko Kagame n'agatsiko ke ari bo bateguye jenoside yakorewe abatutsi bakanayishyira mu bikorwa ;
2. Gusobanura no kwemeza amahnga ko Abahutu bakorewe jenoside iruta izindi zose zabayeho no gusaba Loni GUSHYIRAHO URUKIKO mpuzamahanga;
3. Gukora ibishoboka byose kugirango Amerika ihagarike umushinga wayo wo gukoloniza Afurika yo hagati yifashijije amabandi y'abicanyi. Kuyereka ko hari ubundi buryo yayikoloniza mu mahoro;
4. Gukangurira abari mu Rwanda guharanira uburenganzira bwabo no kubasobanurira uburyo bahirika agatsiko hatamenetse amaraso; (non coopération)
5. Gucura impunzi zemye.
Ibi ntibishobora kugerwaho hatabayeho imyigaragambyo n'amanama mpuzamahanga bihoraho. Ni ukuvuga inshuro nyinshi zishoboka mu mwaka kugeza igihe intego zigezweho. Kugira ngo imyigaragambyo simusiga n'amanama mpuzamahanga bikorwe hakenewe amafaranga menshi. Aya mafaranga tugomba kuyishakamo byanze bikunze. Aya mafaranga ntashobora kuboneka hakiri aka kaduruvayo k'izi ngirwamashyaka. Niba banyirazo bakunda Urwanda n'Abanyarwanda koko nibazisese. Kurwanira ubutegetsi n'ibyubahiro uri impunzi ni ugusara. Banza ugere mu gihugu maze ubone gushaka ubutegetsi. Bitangiye kugaragara ko hari abahutu n'abatutsi bazi ukuri kandi bashobora kwishyira hamwe bakarwanya akarengane. Uwashaka gukorera Urwanda by'ukuri rero yahera kuri abo.
Urugero rw'abashinga urugaga rwo kubohoza abanyarwanda:
1. Esperance Mukashema (bishe umwamarayika) : ububanyi n'amahanga;
2. Valentine Uwera (bakubise agafuni nyogokuru ndeba): umubitsi
3. Yosefu Matata (wafunzwe mu byitso akanga kuyoboka..): gutegura imyigaragambyo
4. JMV Ndagijimana (Kagame yatanze abatutsi ho igitambo): ububanyi n'amahanga (uburaya)
5. Padiri Nahimana T. (afite impano ya oruganizasiyo no kwandika): umunyamabanga n'umuhuzbikorwa.
6. Rusesabagina (arazwi bihagije): ububanyi n'amahanga (Amerika)
7. Gervais Condo, na Serge Ndayizeye: abakangurambaga, bashingwa radiyo
8. Rukokoma n'umwami Kigeli (barazwi cyane): abajyanama, guhuza abahutu n'abatutsi (Ububanyi n'amahanga).
9. Umudamu Anyesi w'ikondera info: umubutsi cg umunyamakuru
10. Musonera: umukangurambaga
11. Dr Karoli Kambanda. Umunyamategeko.
12. Kabalisa Pasifike: ububanyi n'amahanga.
13. Dr Rudasingwa T.: Ubanyi n'amahanga.
...
Kuri njye aba bemeye gukorera hamwe, bakatugaragariza amategeko agenga imikorere yabo, nabaha umusanzu.
Samweli Lyarahoze.