Overblog
Editer l'article Suivre ce blog Administration + Créer mon blog

Archives

Publié par La Tribune Franco-Rwandaise

 


 

Ikonderainfos

Umunyamulenge witwa Muhamiriza ati « Mbere y'intambara y'u Rwanda muri Kongo, twebwe abanyamulenge twari tumerewe neza n'inka zacu ». Uyu Muhamiriza twahuriye i Buruseli mu Bubiligi, ku cyicaro cy'umuryango w'ibihugu y'i Burayi. Yari aturutse mu gihugu cya Suède aho yahungiye, aje muri gahunda yagombaga kumuhuza n'abategetsi benshi b'i Burayi, barimo na Ministri w'ububanyi n'amahanga w'u Bubiligi.

 

Muhamiriza, umunyamulenge kavukire, ari mu banyamulenge bake bize amashuli. Mu ntambara yo muri 2002 hagati y'abasilikare b'u Rwanda n'ingabo za Pacifique Masunzu, uyu Muhamiriza niwe wari umuvugizi wa Masunzu. Mbere y'aho ariko, Muhamiriza yagiye ajya mu manama ya FPR, aho we n'abandi banyamulenge bajijutse, FPR yabasabaga kumvisha abanyamulenge ko bagomba kwimukira mu Rwanda. Kuri Muhamiriza rero, ati ubwo rwari urwitwazo ngo bazavuge ko barwanirira abatutsi b'abanyamulenge bamerewe nabi, kandi ari ukubeshya. Aha aravuga nk'inama yabereye i Butare muri 1996, iy'i Bukavu muri 1998, n' iy'i Buruseli mu Bubiligi mu w'2007, aho FPR yabasabaga kuzirikana ko ngo bafite amaraso amwe.


Ntibyatinze rero, benshi mu banyamulenge bimukiye mu Rwanda (80 ku ijana), aho FPR yabasezeranyaga amasambu n'inzuri z'inka zabo. Ni ko bimeze se ? Muhamiriza aravuga ko abanyamulenge binubira akaga bashyizwemo na FPR. Muhamiriza akaba abona bakwiye gusubira mu gihugu cyabo cya Kongo -- RDC.


Ikonderainfos.


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article